Kwa Rwahama: Uko uwahoze ari umusirikare yamamaye

Hari ibyapa bya bisi 15 hagati ya gare yo mujyi wa Kigali rwagati na Kimironko, kamwe mu duce k’urujya n’uruza mu mujyi wa Kigali, gusa ariko ibyo byapa byose ni nk’iby’ahandi kugeza ubwo ugeze ku nyubako y’ubucuruzi y’amagorofa ane yubakishije amabuye y’ Umunyarwanda wahoze mu gisirikare, akambara impuzankano za gisirikare byibura imyaka 30.

Rwahama witiriwe aka gace ni umusirikare wavuye ku rugerero
Rwahama witiriwe aka gace ni umusirikare wavuye ku rugerero

“Kwa Rwahama” aho bisi zihagarara, hahawe iryo zina biturutse kuri nyiri iyo nyubako yazamuwe ku muhanda Kimironko na Ku Gicumbi cy’ Intwari. Iyo nyubako ni iya Coloneri (Rtd) Jackson Rwahama.

Ushobora kwibaza impamvu y’iri zina kuko, muri gahunda ya leta imihanda ntago ijya yitirirwa amazina y’ abantu ku giti cyabo, ahubwo usanga yitirirwa amazina agendanye n’icyerekezo cy’igihugu, nk’ umuhanda Ubumwe, African Union Boulevard, n’andi menshi.

Yewe na Rwahama w’imyaka 68 y’amavuko ubwe, ntazi uburyo izina rye ryabaye ikirango.

N’ ubwo bimeze bityo ariko, Kigali Today yahuriye na Rwahama ku nyubako ye muri uku kwezi, igira inyota yo kumenya ubuzima bwe n’amateka y’iyo nyubako, impamvu zateye abantu kumwitirira aho bisi zahagarara n’imihanda yegeranye no Kwa Rwahama.

Uburyo inyubako yubatswe ubwabyo ni inkuru idasanzwe.
Mu 1995, amezi make nyuma yo kugira uruhare mu guhagarika Jenoside, Rwahama yabonye isambu, arayisiza kugira ngo yubake inzu, niyo nzu ya mbere y’amabuye yari igiye kubakwa muri ako gace.

Uwo mushinga wari uremereye mu gihe icyo gihe amabanki nta mafaranga yari afite, yewe n’igihugu cyari gifite ingengo y’imari iri munsi ya miliyari 100.
Cyari igihe cy’ubukene bukabije kugeza ubwo leta itashoboraga guha abakozi imishahara ahubwo ikabaha ibiryo.

Rwahama wanabaye umuyobozi w’urwego rwa gisirikare rushinzwe imyitwarire (Military Police) ati “Uburyo nubatse iyi nzu ikinamico ikomeye.

“Akazi kanjye kanyemereraga kwirirwa nzenguruka umujyi. Aho nabonaga amatafari; amabuye n’imicanga byandagaye, narabitoraga ndetse bwari n’uburyo bwo gusukura umujyi.”

Aho atunga urutoki niho hamamaye ku izina ryo kwa Rwahama, hari icyapa cya bisi zitwara abagenzi
Aho atunga urutoki niho hamamaye ku izina ryo kwa Rwahama, hari icyapa cya bisi zitwara abagenzi

Rwahama yibuka inzira yanyuzemo yubaka iyi nzu nk’aho byabaye ejo.

Ati “Rwari urugendo rurerure. Gusa amaherezo byarangiye inzu yuzuye mu 1997. Muri icyo aha hose hari ishyamba. Iki nicyo gikorwa cy’ubucuruzi cya mbere cyari kigeze aha” ibi yabivuze atembereza abanyamakuru ba Kigali Today iyo inyubako.

Iyo umusanze mu biro bye biri mu nyubako, Rwahama akwakirana urugwiro. Nta gushidikanya, amagambo ye yose aba ashingiye ku kazi.

Uyu mugabo w’imyaka 68 ati “Ubucuruzi ni igice cy’ubuzima bwanjye ariko nshimishwa cyane n’ubwubatsi.”

Ubwo Kigali Today yabazaga Rwahama impamvu aho bisi zihagarara ndetse n’ahandi byegeranye hamwitirirwa, yaretse cyane.

Ati “Birambangamira.” “Ibaze kuba abantu bafata ahantu rusange n’umuhanda wa kaburimbo bakabikwitirira, birandemerera. Mushobora kugenda mukabaza abantu impamvu banyitirira ibyo bintu byose.”

Kuri ubu, Kwa Rwahama habaye agace k’ubucuruzi, by’umwihariko ni iwabo w’amaduka acuruza ibifatika (hardware).

Gusa ku kigero runaka, Rwahama yemera ko yabaye inkingi ya mwamba muri ako gace.

Inyubako ye, ikorerwamo ibikorwa by’ubucuruzi bitandukanye birimo ibigo biranguza ibinyobwa, insengero, ibigo bitwara abantu n’ibintu, ububiko (Stocks), n’ibindi.
Burya umusirikare ahora ari umusirikare

Rwahama ntazwi gusa kubera ahahagarara bisi gusa, ahubwo izina rye ryandittse mu ntwari zagize uruhare uruhare mu ntambara yo kubohora igihugu, yahaye ubwigenge bwuzuye u Rwanda muri Nyakanga 1994.

Muri za 1960, nibwo Rwahama wari muto yahunze igihugu kubera amacakubiri n’urwango byari mu Rwanda, bituma ibihumbi by’Abatutsi bari mu kaga bahunga.
Yahungiye mu baturanyi muri Uganda, aho yize uburezi ndetse abona impamyabumenyi y’ikirenga mu burezi. Nyamara ariko umwuga wo kuba umwarimu warakendereye.

Ati “Naretse iby’uburezi nyoboka igisirikare. Ninjiye mu gisirikare cya Uganda muri za 1970.”

Nk’uwabaye umusirikare kugeza muri za 2000, Col. Rwahama aracyatanga serivisi z’umutekano, gusa kuri ubu azitanga ku bantu ku giti cyabo.
Afite ikigo cy’abacunga umutekano kitwa Royal Security Consult. Iki kigo gikorera muri Kigali.

Iki kigo cyatangiye muri 2013, gicunga umutekano w’ibigo, imiryango n’abantu ku giti cyabo mu ngo bagirana amasezerano n’ikigo.
Iyo Rwahama atari ku kazi, gusoma ibitabo no kogera iwe nibyo bimutwarira umwanya w’ikiruhuko.

Gukunda koga kwe bifite amateka

Rwahama mu biro bye
Rwahama mu biro bye

Col. Rwahama wavukiye mu karere ka Gicumbi mu ntara y’Amajyaruguru, yize muri Seminari Nto ya Mutagatifu Dominiko Saviyo yo ku Rwesero.

Iri shuri rimaze imyaka 62, riherereye ku nkombe z’ikiyaga cya Muhazi mu murenge wa Bukure. Kuba ishuri rituranye n’ikiyaga byateye Rwahama gukunda koga akiri muto.

Ati “Igice cy’inyongera ku masomo yacu, harimo no koga. Nize koga mu gihe nari ku ishuri.”

Ku byerekeranye no gusoma, Rwahama agura ibitabo ndetse anafite isomero iwe mu rugo.

Ati “Mfite isomero iwanjye mu rugo no ku kazi mu biro byanjye. Nkura amakuru mesnhi mu bitabo no kuri murandasi (internet).

Igitabo akunda cyane ni ikitwa “Things Fall Apart” cy’umwanditsi Chinua Achebe.
Chinua Achebe yari umwanditsi w’Umunyanijeriya w’ibitabo mbarankuru, imivugo ndetse akaba n’umwarimu muri Kaminuza. Igitabo mbarankuru cye cya mbere ni Things Fall Apart, ugenekereje mu Kinyarwanda ni “Ibintu byadogereye.”

Iki nicyo gitabo gifatwa nk’igihambaye muri byinshi yanditse, ndetse ni nacyo gitabo cyasomwe cyane mu bitabo by’ubuvanganzo nyafurika bugezweho. Iyi niyo mpamvu Rwahama nawe yagisomye.

Rwahama aganira n'umunyamakuru wa Kigali Today ku bijyanye n'ubuzima bwe
Rwahama aganira n’umunyamakuru wa Kigali Today ku bijyanye n’ubuzima bwe

Rwahama ni umugabo wubatse ufite n’abana, gusa umwe mu bana be yitabye Imana umwaka ushize nyuma yo kurangiza amasomo muri Leta zunze za Amerika.
Rwahama ni umugabo ugendera ku mahame cyane, buri munsi abyuka saa 5:00 z’igitondo akajya muri pisine koga.

Nyuma y’imyitozo yo koga, afata ibyo kurya bya mu gitondo mbere y’uko yerekeza ku kazi guhera saa 7:30 kugeza saa 6:00 z’umugoroba asubiye mu rugo.
Rwahama ntakunda ku ibiryo bibonetse byose.

Ati “Nkunda kurya ibiryo bifite intungamubiri ari bicye. Kurya ibiryo byinshi kuri iyi myaka yanjye ni bibi ku buzima.”

Rwahama, afite ubutumwa bumwe bworoshye aha urubyiruko: “Mukore cyane mubone ubuzima bwiza. Mwirinde kwishora mu biyobyabwenge.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Ni intwari musabire coordonnées ziwe muzoba mukoze

Me Guido Habonimana yanditse ku itariki ya: 14-04-2023  →  Musubize

Ndibuka Muzehe Rwahama Jackson akuriye Rwanda Military Police.Yarwaniye Idi Amin muli Uganda.
Nshimishijwe nuko akunda GUSOMA.Nanjye nuko.Ndamusaba ko mubyo asoma yongeramo Bible.Ni byiza gusoma IBITABO bisanzwe kubera ko umuntu ajijuka.Gusoma no Kwiga Bible, aho bitandukaniye n’ibindi,nuko bituma umenya neza ibyo Imana idusaba.Benshi batunze Bible ariko ntibazi ibyo itubwira.Urugero,ntabwo bazi ko "dutegereje ISI nshya n’Ijuru Rishya" nkuko 2 Petero 3:13 havuga.Ntabwo bazi ko abumvira Imana bazazuka ku Munsi wa Nyuma nkuko Yohana 6:40 havuga.Bababeshya ko iyo dupfuye tuba twitabye imana,bakabyemera.Ntabwo bazi ko Icyacumi cyari kigenewe ubwoko bw’Abalewi gusa nkuko tubisoma muli Kubara 18:24.Bigatuma Pastors babarya amafaranga,nyamara Yesu yaradusabye "gukorera imana ku buntu".Bisome muli Matayo 10:8.Niba dushaka ubuzima bw’iteka muli paradizo,imana idusaba Kwiga bible.

Rwemalika yanditse ku itariki ya: 17-11-2018  →  Musubize

Umva kurindagira.

Rwema yanditse ku itariki ya: 19-11-2018  →  Musubize

Ikitaricyo mu byo Rwemalika avuze ni ikihe?

Peter yanditse ku itariki ya: 19-11-2018  →  Musubize

Ndumva hari aho mutubeshye pe! Niba Rwahama afite imyaka 68 bivuze ko yavutse muri 1950 yahunze afite muri 1960 ubwo yari afite imyaka 10 gusa. Mwatubwira igihe yagarukiye kwiga muri petit seminaire Ku Rwesero?

Rose yanditse ku itariki ya: 17-11-2018  →  Musubize

Urakoze cyane, batubwire ibyaribyo! Ariko Mana we! Hahahahahahahahab

joma yanditse ku itariki ya: 25-11-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka