’Kwa Gisimba’ harererwa abana hagiye kuvugururwa nyuma y’ubuvugizi

Umwanditsi akaba n’umufotozi w’Umunyamerika Brandon Stanton, amaze gukusanya amadolari y’Amerika agera ku bihumbi 400 mu minsi itatu yo kubakira amazu ikigo kirera abana kizwi nko "kwa Gisimba."

Damas Gisimba hamwe n'abana arerera mu kigo cye i Nyamirambo
Damas Gisimba hamwe n’abana arerera mu kigo cye i Nyamirambo

Brandon uheruka mu Rwanda, yakozwe ku mutima n’ubugiraneza bw’umuryango wa Gisimba, yiyemeza gukusanya amdolari agera ku bihumbi 200 yo kubafasha kubona aho barerera abana. Ariko mu minsi itatu gusa umubare w’ayo yateganyaga wahise wikuba kabiri.

Stanton yari mu Rwanda mu cyumweru gishize aho yarimo gukusanya ubuhamya kuri Jenoside Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, binyuze mu bayirokotse n’abagize uruhare mu kuyihagarika.

Mu gukusanya ubwo buhamya, aho yanaganiriye na Perezida Kagame, yaje guhura na Damas Gisimba, Umunyarwanda ufite ikigo kirera abana, ikigo yasigiwe na se nawe witwaga Gisimba.

N’ubwo mu Rwanda ibigo birera abana bizwi nka “Orphelinat” byafunzwe ariko umuryango wa Gisimba wari umaze imyaka irenga 30 urerera abana muri icyo kigo.

Orphelinat ya Gisimba yareze abana benshi, barimo abatawe n’imiryango yabo kubera amakimbirane. Muri Jenoside Gisimba mukuru yanarokoye Abatutsi benshi bahigwaga abahisha muri icyo kigo.

Abinyujije mu nyandiko yasohoye mu gikorwa asanzwe akora kiswe Humans of New York, aho abara inkuru abinyujije mu buhamya butandukanye, Brandon yavuze ko yifuza ko umuryango wa Gisimba wafashwa kugira ngo ukomeze ibikorwa byiza.

Yagize ati “Mu gihe tukegeranya inkuru kuri Humans of New York, turi no gukusanya inkunga kugira ngo (Gisimba) akomeze akazi ko gufasha abana.”

Brandon avuga ko ayo mafaranga ashobora kuzakoreshwa mu buryo bubiri. Uburyo bwa mbere ni ukuyakoresha mu gutangiza umushinga w’ishuri rigiye kubakwa aho ikigo cya Gisimba cyakoreraga i Nyamirambo

Ati “Ikigo cya Gisimba cyari gisigaye ari icyo abana bahuriramo nyuma y’amasomo. Muri icyo kigo hatangirwa ibikorwa bivura ihungabana mu bana no gufasha abana bavukiye mu miryango ikennye yo muri Kigali.”

Patrick Gisimba, umuhungu wa Damas Gisimba na we ashaka gutera ikirenge mu cya se n sekuru
Patrick Gisimba, umuhungu wa Damas Gisimba na we ashaka gutera ikirenge mu cya se n sekuru

Brandon avuga ko iyo nkunga yakoreshwa hakongerwamo laboratwari ya mudasobwa, hakagurwa ibyuma bya muzika ndetse no guteza imbere inyigisho zigisha ibijyanye n’imbyino mu bana.

Ati “Mu gukomeza gushyigikira uwo muco w’umuryango, Patrick Gisimba umwana wa Damas Gisimba (cyangwa umwuzukuru wa Gisimba) yize ibijyanye n’uburere bw’abana ubu amaze kubona impamyabumenyi, akazagaruka mu Rwanda kugira ngo afashe muri gahunda. Ubu bamaze kugira abana barenga 150 biteguye kwigishwa.”

Brandon yizera ko inkunga izakoreshwa neza. Ati “Kongera ibikorwa byo muri iryo shuri bizanafasha kongera ubushobozi bw’abana bahakirirwa.”

Ikigo cya Gisimba gishobora kwagura imiryango mu karere

Inkuru ya Gisimba yatumye Brandon atekereza kuba ikigo cya Gisimba cyagera mu bindi bihugu bikikije u Rwanda

Muri urwo rwego, hateganywa ko mu gice cya kabiri cy’umushinga hazakusanwa amafaranga azakoreshwa mu kubakira amazu abana bo muri Soudani y’Amajyepfo, nk’uko Brandon abitangaza.

Ati “Mu guha agaciro Damas Gisimba, turimo no gukusanya indi nkunga yo kubakira abana b’abakobwa 45 basizwe iheruheru n’intambara yo muri Soudani y’Amajyepfo bagahungira muri Uganda.”

Icyo kigo kizitwa “Gisimba House” mu rwego rwo kumuha agaciro, nyuma y’uko no mu 2015 ashyizwe mu kiciro cy’Abarinzi b’Igihango mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka