Kuzaraga abana igihugu kizira ikibi ni inshingano zacu – Jeannette Kagame
Madame Jeannette Kagame atangaza ko kuzaraga abana igihugu bisanzuyemo, bakorera bakunze kandi cyibahesha ishema n’isheja ari inshingano za buri mubyeyi.

Yabitangaje ubwo yifatanyaga n’abagize umuryango “Unity Club” mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 ishize ubayeho, kuri uyu wa gatanu tariki ya 04 Ugushyingo 2016.
Madame Jeannette Kagame yabwiye abari bateraniye aho ko ari ngombwa kuzaraga abana babo igihugu biyumvamo kizira ikibi.
Agira ati “Bavandimwe, kuzaraga abana bacu igihugu bazatura, batongeye gukwirakwira imishwaro, bahunga ababica kandi bava inda imwe, kuzaraga abana bacu igihugu kivugira kandi cyaciye ukubiri no kuba igikoresho cy’abahemu...
Kubaraga igihugu, kibahesha ishema n’isheja, bakakirinda abanyarugomo, kikabaheka cyizihiwe. Ni inshingano yacu nk’ababyeyi, ni indahiro nk’abayobozi.”

Akomeza avuga ko kugira ngo ibyo bigerweho hari ibigomba kwizirikanwa no kwitabwaho.
Agira ati “Muri byo, hari ukuri, ubworoherane, gusenyera umugozi umwe , ukwihitiramo no kwigira kw’abanyagihugu bibohoye n’ubumwe.”
Madame Jeannette Kagame yakomeje avuga ko hari ibyagezweho byaba ibigaragara n’ibitagaragara.
Agira ati “Hari ibigaragara n’ibitagaragarira amaso twagezeho ku gipimo gishimishije mu rwego rw’ubworoherane, ubumwe n’ubwiyunge.”
Yatanze urugero rwa gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” avuga ko yishimira impinduka imaze kuzana.
Ariko ngo hanakozwe byinshi mu gufasha impfubyi ndetse n’incike kandi ngo ubuvugizi mu buryo butandukanye burakomeje.
Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge, Fidele Ndayisaba yakomeje avuga ko inyigo bakoze igaragaza ko 93% by’Abanyarwanda bashima ko ubumwe n’ubwiyunge bugenda bugerwaho.

Umuryango "Unity Club" wizihije isabukuru y’imyaka 20 unasuzuma ibyari biteganyijwe gukora nkuko byari byarashyizweho mu ihuriro rya munani ryabaye mu mwaka wa 2015.
Bimwe mu byo bagomba gukora harimo gusobanurira ababyiruka amateka y’igihugu, gukomeza gushinga amatsinda y’ubumwe n’ubwiyunge.
Harimo kandi gukomeza gahunda ya Ndi Umunyarwanda no gukwirakwiza inyigisho za Unity Club mu Rwanda no hanze.
Mme Jeannette Kagame asaba “Unity Club” gushyiraho uburyo bwo guhangana n’abamamaza inkuru z’impuha n’ikinyoma.
Ibyo bigakorwa hagendewe ku gukoresha ukuri, kwihitiramo nk’abanyagihugu bibohoye no gushimangira ubumwe bw’Abanyarwanda.
Umuryango “Unity Club” ni umuryango uhuriwemo n’abagore bari mu nzego nkuru z’ubuyobozi bw’igihugu, abazihozemo n’abafasha b’abari muri izo nzego.








Ohereza igitekerezo
|