Kuzana abimukira ba mbere bavuye mu Bwongereza byasubitswe

Indege yari kuzana abimukira ba mbere mu Rwanda ibakuye mu Bwongereza, ntabwo yabaye igihaguruka ku kibuga cy’indege cya Boscombe cyo mu Mujyi wa Wiltshire mu Bwongereza kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Kamena 2022, nk’uko byari biteganyijwe.

Indege yari kubazana yabujijwe guhaguruka ku munota wa nyuma
Indege yari kubazana yabujijwe guhaguruka ku munota wa nyuma

U Rwanda rwari rumaze kwitegura kwakira abo bimukira nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa Guverinoma, Yolande Makolo, mu kiganiro yagiranye n’Abanyamakuru ku wa Kabiri.

Makolo yagize ati “Abimukira ba mbere bazagera mu Rwanda bazakirwa neza bafashwe gutangira ubuzima. Tuzabafasha kuzuza ibyangombwa bisaba ubuhungiro, kunganirwa mu by’amategeko, bahabwe aho kuba heza ndetse n’ibindi byangombwa bakeneye”.

Urukiko rw’i Burayi rushinzwe kurengera Uburenganzira bwa Muntu, rwahagaritse izanwa ry’abo bimukira ku monota wa nyuma, kuko bari bamaze kugera mu ndege.

Icyemezo cy’urwo rukiko cyakurikiye imvugo z’abandi bantu batavuga rumwe na Leta y’u Bwongereza, imiryango ishinzwe ubutabazi ndetse n’ishingiye ku myemerere.

Ibi byatunguye Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Bwongereza, Priti Patel, wavuze ko iyo gahunda bari barateganyije itoroshye kuyishyira mu bikorwa, ndetse ko ababajwe n’abashinzwe iby’amategeko bahagaritse indege ku munota wa nyuma.

Priti Patel yagize ati “Biratangaje cyane kubona Urukikiko rw’u Burayi rushinzwe Uburengenzira bwa Muntu rwitambika gahunda yari igeze ku musozo, nyamara yaremejwe n’Inkiko z’imbere mu Gihugu.”

Priti Patel avuga ko Leta y’Igihugu cye idaciwe intege n’icyo cyemezo cy’Urukiko rw’i Burayi, ahubwo ko ikomeje gahunda ku buryo mu minsi iri imbere hazabaho kohereza abo bimukira mu Rwanda.

Akimara kumva ko kuzana abimukira byasubitswe, Umuvugizi wa Guverinoma, Yolande Makolo, yavuze ko bidaciye intege Leta y’u Rwanda, ndetse ko ikomeje guharanira ko ubwo bufatanye (n’u Bwongereza) bushyirwa mu bikorwa.

Makolo yagize ati "Kuba abantu bakora ingendo zibateza ibyago muri iki gihe ntabwo bigomba gukomeza, kuko biteza guhangayika kwa benshi kutavugwa".

Makolo avuga ko u Rwanda rwiteguye kwakira abimukira igihe bazira cyose, kandi rukabafasha kugubwa neza no kubaha amahirwe muri iki Gihugu.

Mu bimukira barimo gutegurwa kuzanwa mu Rwand,a harimo benshi baturuka mu bihugu bya Albania, Iraq, Iran na Syria.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ABO BIMUKIRA NIBAHABWE UMUDENDEZO URWANDA TURITEGUYE DUSANGIRE IBYO DUFITE.

MUPENZI CALLIXTE yanditse ku itariki ya: 15-06-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka