Kuzamura umusanzu wa Pansiyo si icyemezo cya RSSB ni icya Guverinoma – Ngirente
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 06 Ukuboza 2024 ku biro bye biherereye ku Kimihurura, cyibanze ku buzima rusange bw’Igihugu. Minisitiri w’Intebe Ngirente yavuze ko kuzamura umusanzu w’ubwiteganyirize bw’izabukuru (Pansiyo) atari icyemezo cya RSSB, ahubwo ngo ni icyemezo cya Guverinoma y’u Rwanda.
Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente yabigarutseho ubwo habazwaga ikibazo kirebana n’imisanzu ya Pansiyo igiye kongerwa ikava kuri 6% ukagera kuri 12% niba bitazateza ikibazo ku igabanuka ry’imishahara, asubiza ko nta kibazo kizavuka kuko byabanje kwigwaho n’abayobozi.
Ati “Tuzabaherekeza, ntabwo tuzabatererana mu bibazo. Nta kibazo kizavukamo kandi abakoresha baraganirijwe ku buryo icyemezo cyo kongera umusanzu wa Pansiyo nta ngaruka kizabagiraho”.
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yavuze ko nta na rimwe Guverinoma y’u Rwanda yafata icyemezo kitabereye Abanyarwanda.
Ati “Ni icyemezo cya Guverinoma y’u Rwanda ireberera abaturage kuva igihe umuturage avukiye kugeza ashaje. Turasaba Abanyarwanda kwihangana.”
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yavuze ko umuntu asigaye aramba, bityo akaba ari yo mpamvu Guverinoma yarebye isanga hakwiye kubaho kumuzigamira ibizamubeshaho ageze mu zabukuru.
Ati “Dukurikije cya cyizere cy’ubuzima bwiyongereye, umuntu azajya abaho imyaka nk’iyo yamaze mu kazi. Ubwo aho azaba atunzwe n’iki? Aho ni ho twabonye ko Umunyarwanda adakwiye kubaho igihe kirekire abayeho nabi. Ni ho twavuze ngo agomba kugira icyo yigomwa.”
Reba ikiganiro kirambuye:
Video: George Salomo
Ohereza igitekerezo
|