Kuzamura ubukungu bijyana no kumenya kuboneza imbyaro- Mme Jeannette Kagame

Madame Jeannette Kagame avuga ko kugira ngo igihugu gitere imbere bisaba ko abantu bumva akamaro ko kuboneza imbyaro, kuko bituma kigira abantu benshi bari mu myaka yo gukora.

Madame Jeannette Kagame avuga ko iterambere rigomba kudasigana no kuboneza imbyaro
Madame Jeannette Kagame avuga ko iterambere rigomba kudasigana no kuboneza imbyaro

Yabitangaje ubwo yitabiraga inama mpuzamahanga ku kuboneza imbyaro ibera i Kigali, yatangiye ku mugaragaro kuri uyu wa 12 Ugushyingo 2018 ikazamara iminsi ine, akaba yaganirije urubyiruko ahanini ku kamaro ko kuboneza urubyaro mu iterambere ry’ibihugu.

Madame Jeannette Kagame yavuze ko guteza imbere gahunda zo kuboneza imbyaro ari ingenzi mu iterambere.

Yagize ati “Guteza imbere gahunda zo kuboneza imbyaro, hanozwa uburyo bwo kwigisha abantu ibijyanye n’imyororokere ni ingenzi. Ni byo bizatuma habaho iterambere rirambye kubera kugira abaturage bakangutse”.

Arongera ati “Tuzakomeza gukora ubuvugizi kugira ngo serivisi z’ubuzima bw’imyororokere ziboneke ahantu hose, bityo abaturage bagire uburenganzira busesuye ku kuboneza imbyaro igihe cyose babishakiye kandi babikore mu buryo bubanogeye”.

Yakomeje avuga ko hakiri ikibazo cy’abadafite amakuru ahagije ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere cyane cyane mu rubyiruko, ari yo mpamvu umuryango Imbuto Foundation wiyemeje guteza imbere ibiganiro hagati y’ababyeyi n’abana, bikazabafasha guhangana n’ikibazo cy’inda zitateguwe.

Izere Naela , umwe mu rubyiruko rwitabiriye ibyo biganiro, na we yemeza ko kuboneza urubyaro bifitiye akamaro kanini igihugu n’abagituye.

Ati “Kuboneza urubyaro birinda umubyeyi kubyara abo adashoboye kurera ndetse na we ntananize umubiri we, bigatuma agira ubuzima bwiza. Kubyara bake bituma ubabonera ibyo bakeneye, bakiga bakazabaho neza, urubyiruko rero tugomba kubigiramo uruhare ngo twumvikanishe akamaro ko kuboneza imbyaro bityo bigerweho”.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba, yavuze ko hakenewe ubufatanye bw’impande zinyuranye kugira ngo gahunda zo kuboneza imbyaro zigere ku ntego.

Ati “Kugira ngo tugere ku byo twiyemeje, birasaba ubufatanye busesuye hagati y’ababyeyi, urubyiruko, abayobozi mu madini, sosiyete sivile n’abandi. Ubwo bufatanye ni bwo buzatuma turenga ibibazo bishamikiye ku muco bikunze kuba inzitizi kuri gahunda zo kuboneza imbyaro”.

Iyo nama yitabiriwe n’abantu bagera ku 3500 baturutse mu bihugu bitandukanye byo hirya no hino ku isi, barimo na Madame wa Perezida w’igihugu cya Haiti, Martine Moise, n’abandi bayobozi batandukanye, ngo bakaba bafite icyizere ko akamaro ko kuboneza imbyaro kazagenda kumvikana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

uko turikwinjira mwiterambere rirambye.Tugomba kumenyako nubuzima buhenze.Kubyara abodushoboye kurera ni ngombwa rwose.

pst Munyampirwa Donat yanditse ku itariki ya: 13-11-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka