Kuvunisha umugabo mu gutekerereza urugo byabateraga ubukene

Agnès Mukantwali w’i Kiyonza mu Karere ka Nyaruguru, avuga ko yasanze kuvunisha umugabo mu gutekerereza urugo ari byo byabateraga ubukene.

Agnès Mukantwali w'i Kiyonza mu Karere ka Nyaruguru, avuga ko yasanze kuvunisha umugabo mu gutekerereza urugo ari byo byabateraga ubukene
Agnès Mukantwali w’i Kiyonza mu Karere ka Nyaruguru, avuga ko yasanze kuvunisha umugabo mu gutekerereza urugo ari byo byabateraga ubukene

Yabibwiye abari bitabiriye kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru bwifatanyijemo n’abatuye mu Murenge wa Ngoma, tariki 8 Werurwe 2019.

Yagize ati “Nari umugore wibera mu rugo, nkumva umugabo yahinga nkatera intabire, nkabyara, nkonsa, nkarera, iby’iterambere ry’urugo bikaba iby’umugabo.”

Ibi ariko ngo yaje gusanga ari byo byateraga urugo rwabo ubukene, kuko aho yahuguriwe ku buringanire n’ubwuzuzanye, ubukungu, ukuzigama, isuku n’imibereho myiza, ubu urugo rwabo rwateye imbere kubera gutekerereza hamwe.

Aya mahuguwa yamubashishije kujya muri koperative y’ubudozi, Ambaruberwe, ahuriyemo n’abandi bagore, none amafaranga ayikuramo, kimwe n’ubuhinzi busagurira amasoko basigaye batekerezaho hamwe n’umugabo we, atuma babasha kuriha amafaranga y’ishuri y’abana babo.

Yungamo ati “Aho ndi ubu n’aho nari ndi mbere, nta hantu bihuriye. Nahoraga muri rumbiya, nkumva ntakaraba ngo ncye. Ariko si ko bikimeze ubungubu.”

Kugeza ubu mu Karere ka Nyaruguru, abagore bamwe na bamwe batunzwe no guhinga, ariko kimwe na Mukantwari, hari n’abagenda babifatanya n’indi mirimo ibaha amafaranga harimo iyo kudoda, kuboha imipira, no gukora imitako inyuranye.

Icyakora, urebye abenshi baracyakora imirimo mitomitoya, ku buryo nta benshi umuntu yavuga ko bamaze kugera ku rwego rwa ba rwiyemezamirimo banini, nk’uko bivugwa na Agnès Mukamabano, umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore mu Karere ka Nyaruguru.

Ati “Ku makoperative 320 ari muri Nyaruguru, 30 ni ay’abagore, ariko nk’10 muri yo ni yo afite ubuzima gatozi kandi ni yo akora ibikorwa bifatika bizana amafaranga menshi cyane. Ba rwiyemezamirimo batoya b’abagore ni bo benshi, barenga 50%.”

Senateri Appolinaire Mushinzimana na we avuga ko urebye mu Rwanda, abagore bacyitabira imishinga mitomitoya, nyamara iminini ari yo yabafasha kurushaho kugira ubushobozi bwo kwita ku miryango yabo.

Ati “abacuruzi banini b’abagore usanga batarenze 20%, ariko abacuruza mu gatebo no mu isoko ryo hanze n’ahandi haciriritse ugasanga barenga 70 na 75%.”

Kuba ba rwiyemezamirimo banini ngo abagore bazabigezwaho no gutinyuka bakagana ibigo by’imari, kandi kugeza uyu munsi, abagore bitabira kwaka inguzanyo baracyari bakeya ugereranyije n’abagabo, kuko nko muri za sacco kugeza ubu bakiri 37%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka