Kuvuka ari uwa 22 mu bana 32 byatumye atagera ku nzozi ze

Nkeramihigo André utuye mu Murenge wa Gishubi wo mu Karere ka Gisagara, avuga ko kuvuka ari uwa 22 mu muryango w’abana 32, byatumye atabasha kugera ku nzozi yakuranye kubera ubukene.

Nkeramihigo Andre yari afite inzozi zo kuba Umusirikare cyangwa Umupadiri ariko kuvukira mu muryango w'abana benshi byatumwe atazikabya
Nkeramihigo Andre yari afite inzozi zo kuba Umusirikare cyangwa Umupadiri ariko kuvukira mu muryango w’abana benshi byatumwe atazikabya

Nkeramihigo w’imyaka 34 y’amavuko avuga ko yakuranye inzozi zo kuba umupadiri cyangwa se akaba umusirikare.

Izo nzozi ngo ntizabaye impamo, bitewe n’uko yavukiye mu muryango w’abana benshi, akabura ubushobozi bwo kwitabwaho uko bikwiye.

Nkeramihigo aganira na Kigali Today agaragaza ingaruka zo kubyara abana benshi nta bushobozi buhari, akanatanga inama zo kubyara abo umuntu ashoboye kurera ku nyungu z’ahazaza heza h’abana.

Agira ati” Data witwaga Hitimana, yari shefu muri 1959, aza kubyara abana 32 ku bagore batanu. Ibi byatumye atabasha kutwitaho uko bikwiye, bimviramo gucikiriza amashuri kandi ntari umuswa.”

Ngo Ise yananiwe kumwishyurira amashuri, yishyurirwa na Muramu we (Umugabo wa mushiki we), ariko ageze mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye muramu we yaje kwitaba Imana bituma ahita ahagarika amashuri burundu.

Abonye ko gukomeza kwiga bitagishobotse, Nkeramihigo ngo yiyemeje kujya i Kigali, kugira ngo arebe ko yahabonera amaramuko.

Ati “I Kigali nahamaze amezi abiri ndara mu iteme kuko ntaho kuba nagiraga. Kwikorera imizigo ahanini ni byo byari bintunze.”

“Naje kubona ko na Kigali ubuzima butanyoroheye nkomeza kubuyera imihanda yose nshaka ubuzima hirya no hino mu gihugu, agace ntagezemo ni Kibuye yonyine.”

Akomeza agira ati” I Bugesera ho narahageze ncuruza amafi ubuzima burampira, ariko nyine kuko nari narabaye imbata y’ibiyobyabwenge, nakomeje kubinywa bituma nsa n’utaye ubwenge nongera gutorongera.“

Amaze kugira imyaka 29 yasubiye iwabo i Gisagara yiyemeza gushaka umugore

Mukansigaye Florence , umugore wa Nkeramihigo, avuga ko ubu noneho babanye neza
Mukansigaye Florence , umugore wa Nkeramihigo, avuga ko ubu noneho babanye neza

Uwo mugore Nkeramihigo yashatse ngo ntiyari amushakiye ko amukunze, ahubwo ngo yamushakiye ko yari amaze kwiheba kandi abona inzozi ze zo kuba umusirikare cyangwa se umupadiri zitakigezweho.

Ati “Nabonaga gushaka umugore ari byo nsigaje kugeragerezaho ngo ndebe ko nava mu bibazo nari mfite.”

Uwo mugore witwa Mukansigaye Florence ufite imyaka 24, aganira na Kigali Today, avuga ko Nkeramihigo yamubaniye nabi cyane, ngo kuko kuko yakomeje kwinywera ibiyobyabwenge bikanatuma amukubita, akahukana.”

Ati “Ubwa mbere nahukanye mfite inda y’amezi ane, ngarukana umwana w’amezi atandatu. Nyuma y’umwaka narongeye ndahukana, nahukanana umwana w’umwaka nagarutse afite imyaka ibiri.”

Umuryango wa Nkeramihigo wahawe inyigisho wiyemeza guhinduka

Nkeramihigo na Mukansigaye ngo baje guhabwa inyigisho n’umuryango "Concern" ziganisha mu guhinduka no kubaka urugo rushingiye ku bwumvikane kuko ari rwo ruramba.

Izo nyigisho ngo zahinduye Nkeramihigo cyane, ubu we n’umugore we ngo basigaye bahuriza hamwe bagakorera urugo ndetse n’ubukene bukabije babagamo ngo baragenda babuvamo uko iminsi yicuma.

Nkeramihigo ati “ Mbere nezaga nk’ibiro 20 by’ibishyimbo, ariko ubu 150 mbigezaho. Nshobora kweza ibiro 300 by’ibigori kandi byose mbikesha kwifashisha inyongeramusaruro n’ifumbire nkura ku nka n’ihene ntunze .”

Akomeza agira ati “Udafite umutekano mu rugo ntacyo wageraho. Ubu tuvugana, nkorera amafaranga singica inshuro. Nubaka amazu ngakuramo amafaranga nzigama mu matsinda.”

Ikindi kandi, ngo aramutse abonye ubushobozi yasubira no mu ishuri akiga umwuga, kuko atekereza ko ari wo wamufasha kubona amafaranga yo kwikura mu bukene.

Atanga inama ku rubyiruko no ku babyeyi

Ku rubyiruko agira ati” Benshi bazi ko kwijandika mu biyobyabwenge bigabanya ibibazo, ariko si byo. Ibiyobyabwenge bitesha umutwe, bigatesha umwanya, bigakenesha, rimwe na rimwe bikanasaza ubikoresha.”

“Njye wigeze kubyihebera byarankereje mu buzima, bidindiza umuryango wanjye ku buryo ubu mba ngeze kure iyo ntabyijandikamo. Rubyiruko nimubicikeho rwose.”

Ku babyeyi agira ati” Babyeyi kubyara abo mudashoboye kurera ni ukwihemukira, muhemukira abo bana, ndetse munahemukira igihugu. Uwo muco ntukwiye mu Banyarwanda b’iki gihe.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

iyo se atabyara benshi ntaba ariho!

Jean yanditse ku itariki ya: 17-07-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka