Kuvugurura Cathedral Gatorika ya Kibungo bizatwara miliyoni 500

Nyuma y’imyaka 50 inyubako ya Cathedral ya Kibungo imaze yubatswe, abakiristu b’iyi paroisse batangiye kuyivugurura ikazarangira itwaye amafaranga miliyoni 500.

Imirimo yo gutangira uyu mushinga yatangijwe ku mugaragararo no gushyira ibuye fatizo ahazakorerwa iyi mirimo byakozwe na Munsenyeri Antoine Kambanda uyobora Diyoseze ya Kibungo, kuri uyu wa 30/11/2014.

Igishushanyo mbonera cya Paroisse Cathedral ya Kibungo.
Igishushanyo mbonera cya Paroisse Cathedral ya Kibungo.

Gushyira ibuye fatizo ritangiza imirimo yo kubaka iyi kiliziya byahujwe n’umunsi mukuru wa mutagatifu Andreya, umutagatifu iyi cathedrale yisunze biba kandi impurirane n’itangizwa ry’umwaka w’abiyeguriye Imana watangijwe kuri uwo munsi.

Ubwo yashyiraga ibuye fatizo ritangiza iyi mirimo izamara imyaka ibili, abakilistu b’iyi paroisse bijeje munsenyeri kuzitangira uyu murimo kugera iyi nyubako yuzuye.

Ibuye Fatizo ryashyizweho na Munsenyeri Antoine Kambanda uyobora Diyoseze ya Kibungo.
Ibuye Fatizo ryashyizweho na Munsenyeri Antoine Kambanda uyobora Diyoseze ya Kibungo.

Padiri mukuru wa paroisse cathedrale ya Kibungo, Murinzi Didas, mu ijambo rye yavuze ko kubaka iyi cathedrale byakomeje kunugwanugwa mu myaka hafi 10 ishize ariko ko ubu nta gisibya igiye gutangira kuko hashyizweho ibuye fatizo.

Yagize ati “Iyi kiliziya tugiye kwagura tugendeye ku mwaka ku wundi yatangiye kubakwa mu mwaka wa 1964, imyaka ibaye 50.Yubile nziza twayikorera uyu munsi niyo kuyisazura ngo yongere igire itoto”.

Munsenyeri Kambanda yavuze ko nubwo diyosezi ya Kibungo iri mu bibazo by’imyenda ituruka ku gihombo bitabaca intege kuko Nyagasani bari kumwe kandi ko bazifashisha incuti n’abavandimwe.

Kubaka Paroisse Cathedral ya Kibungo byatangijwe tariki 30/11/2014.
Kubaka Paroisse Cathedral ya Kibungo byatangijwe tariki 30/11/2014.

Yagize ati “Hari abakwibaza bati se Diyosezi ya Kibungo n’ibibazo byayo tuzi n’amadeni, kubaka iyi kiliziya si ukwigerezaho cyangwa si inzozi? Ibi ntago byaduca intege kuko Nyagasani turi kumwe. Pawuro mutagatifu niwe uvuga ko mu ntege nke aribwo aba akomeye kuko Nyagasani mu ntege nke ariho agaragariza ububasha bwe.”

Kwagura iyi nyubako ya kiliziya bibaye mu gihe hari hashize iminsi ubuyobozi busaba ko isakaro ryayo rya fibro-ciment ryakurwaho kuko ryangiza ubuzima, ibi byose kandi bikaba byabaga diyosezi gatorika ya Kibungo iri mu mwenda wa banki n’abandi ungana hafi miliyari imwe kubera igihombo yaguyemo mu mishinga yakoraga.

Inyubako yari isanzweho ntikijyanye n'igihe kandi ngo Imana siyo yasigara ahatameze neza kandi ariyo igenga byose.
Inyubako yari isanzweho ntikijyanye n’igihe kandi ngo Imana siyo yasigara ahatameze neza kandi ariyo igenga byose.

Iyi nyubako izaba ijyanye n’igihe izatwara amafaranga milyoni 500 azava mu bakiristu ba diyosezi ya Kibungo (kuko niho hari ikicaro), byumwihariko ba paroisse ya Kibungo ndetse n’inshuti za diyosezi ya Kibungo aho ziri hose ku isi.

Jean Claude Gakwaya

Ibitekerezo   ( 1 )

koko Imana siyo gutura ahantu habi aya mavugurura ni meza kandi aziye igihe. Imana ibafashe mu mirimo barimo gukora kandi iyi diyoseze ikomeze irere abakiristu beza

susa yanditse ku itariki ya: 4-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka