Kuvugisha ukuri no gusabana imbabazi nibyo bizubaka imbere heza h’igihugu cyacu – Unity Club
Inama ya gatandatu y’umuryango Unity Club Intwararumuri, yasojwe tariki 12/10/2013, yashimangiye ko ubumwe, ubwiyunge n’amahoro by’Abanyarwanda binyuze mu gikorwa cyo gusabana imbabazi bizageza u Rwanda ku hazaza heza.
Iyi nama yagarutse cyane ku gitekerezo cya “Ndi Umunyarwanda” ari nayo yari nsanganyamatsiko y’iyi nama yaberaga i Gabiro mu Karere ka Gatsibo kuva tariki 11/10/2013.
Abari muri iri huriro baganiriye mu bwisanzure ku gaciro ko kuvuga ukuri kubyo babonye, gusaba imbabazi kuri buri wese yumva aho yatatiye Ubunyarwanda no gutanga imbabazi kuri buri wese wamaze kwakira undi nk’umuvandimwe we, bikabaha kubana bizerana.

Iyi nama yari iyobowe na Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame yarangiye abari muri iri huriro biyemeje kubaka Umunyarwanda ufite indangagaciro zirangwa no kwigirira ikizere, gukunda ihihugu no kugiteza imbere.
Ku munsi wa kabiri w’iyi nama hagaragajwe ibyingenzi byagezweho mu gihe cyo kungurana ibitekerezo hagamijwe gufata ingamba nshya, ubwo abatumirwa bari mu matsinda buri wese yitekerezaho ku giti cye.
Iki gikorwa cyari cyatumiwemo abayobozi batandukanye bagera kuri 300 barimo abanyamuryango ba Unity Club, abayobozi b’inzego nkuru mu Gihugu, abayobozi b’ingabo na polisi ku rwego rw’igihugu, abikorera n’abayobozi b’amadini.

Inama yarangiye kandi hatangijwe ku mugaragaro icyumweru ngaruka mwaka cy’ubumwe n’ubwiyunge ku rwego rw’igihugu.
Benjamin Nyandwi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|