Kuvuga ibyababaje Abanyarwanda ni umuti ukomeye wo kubisohokamo –Bamporiki

Umuyobozi w’Umuryango “Art For Peace”, Bamporiki Edouard arakangurira urubyiruko rwo mu karere ka Nyamasheke kugira ubutwari bwo kuvuga ukuri ku mateka mabi yabababaje nk’Abanyarwanda kuko ngo gutinyuka kuvuga ibyababaje Abanyarwanda ni umuti ukomeye wo kubisohokamo.

Ibi, Bamporiki yabitangarije mu karere ka Nyamasheke kuri uyu wa 24/09/2013 ubwo yaganiraga n’urubyiruko rwo muri aka karere kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” igamije kubohora imitima y’Abanyarwanda bishingiye ku bikomere batewe n’amateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi u Rwanda rwanyuzemo.

Mu buhamya yahaye uru rubyiruko, Bamporiki yagaragaje agahinda n’ipfunwe yagiye agira ryatewe no kubona n’amaso ye Jenoside yakorewe Abatutsi kandi ikozwe n’abo mu bwoko bw’abahutu (akomokamo) barimo n’abo mu muryango we; bityo ngo akaba yariyumvagamo ikimwaro cyo kuba ari umuhutu kuko jenoside yakozwe mu izina ry’abahutu bayikorera abatutsi.

Umuyobozi wa Art for Peace, Bamporiki Edouard atanga ubuhamya bwe.
Umuyobozi wa Art for Peace, Bamporiki Edouard atanga ubuhamya bwe.

Bamporiki kandi yagaragaje uburyo yaje kubohoka yumva ko ari Umunyarwanda nk’abandi kandi ko icyo yakora cyose n’uko atekereza ubungubu abikora nk’Umunyarwanda nta kindi yishingikirijeho bitewe n’uko yabohotse ku mutima.

Bamporiki yasabye urubyiruko rwa Nyamasheke ko ababa bakiboshywe n’ipfunwe batewe n’ababyeyi babo cyangwa abo mu miryango yabo bagize uruhare muri Jenoside, ko babohoka bakiyambura uwo mwambaro w’amoko ahubwo bakiyumva nk’Abanyarwanda baharanira kubaka igihugu bagikorera kugira ngo biteze imbere.

Bamporiki kandi yongeye kugaruka ku ijambo rikunze gukoreshwa na benshi ndetse n’ibitangazamakuru; aho bavuga ngo arashishikariza “Abahutu bose gusaba imbabazi Abatutsi”, maze agaragaza ko hari abakoresha izo mvugo bagamije izindi nyungu zabo kuko we ngo icyo asaba ari uko Abahutu bose bagize uruhare urwo ari rwo rwose muri Jenoside yakorewe Abatutsi bagomba gusaba imbabazi kugira ngo habeho ubwiyunge bwuzuye.

Urubyiruko n'abahanzi bari muri morale.
Urubyiruko n’abahanzi bari muri morale.

Ku rubyiruko, ngo aya ni amahirwe yo kubohoka ibyaba byakozwe n’ababyeyi cyangwa abo mu miryango yabo no kwitandukanya na byo, bakatura bakagaragaza ko batabishyigikiye maze bagasigara bumva ko buri wese ari Umunyarwanda kandi ko kuba Umunyarwanda ari cyo kimuhesha amahirwe yose mu gihugu cye kuruta kwishingikiriza ku kindi icyo ari cyo cyose nk’amoko.

Kugira ngo ibyo bigerweho, urubyiruko rurasabwa kwitandukanya n’ibitekerezo by’abantu bakuru baba barakoze Jenoside ndetse n’ababashyigikiye, rukiyakira, bityo rukabasha kubohoka ipfunwe; kandi rukagira n’uruhare mu gushishikariza ababa baragize uruhare muri Jenoside gusaba imbabazi mu rwego rwo kubaka ubwiyunge nyabwo mu Banyarwanda.

Bamporiki yagize ati “Dukwiriye gukorera u Rwanda nta kindi twishingikirijeho uretse kuba Abanyarwanda kandi ntushobora gutera imbere ukiboshye mu mutima.”

Urubyiruko rw'i Nyamasheke rwari rwitabiriye Gahunda ya "Ndi Umunyarwanda".
Urubyiruko rw’i Nyamasheke rwari rwitabiriye Gahunda ya "Ndi Umunyarwanda".

Yasabye urubyiruko rubona igihugu gitekanye kandi gifite amahoro ko na rwo rukwiriye gutanga umusanzu warwo mu kurwubaka no guharanira ko aya mahoro aramba.

Bamporiki yagaragaje ko iyi gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” igamije guha umwanya urubyiruko rwatekerezaga kuvuga ariko rukazitirwa n’ipfunwe ry’ibyo ababyeyi na bene wabo bakoze, ko rukwiriye kubohoka imitima yarwo, rukavuga ibyo rwanyuzemo byabakomerekeje hagamijwe kubaka Ubunyarwanda nyabwo.

Bamporiki yasabye urubyiruko rw’i Nyamasheke kwatura rukavuga ukuri ku mateka yabaye mu rwego rw’ubwiyunge nyabwo. Yagize ati “Kuba Umunyarwanda biraryoshye ariko birabishye mu gihe bidasasiwe n’amateka nyayo y’igihugu kandi abantu bemera neza uko amateka y’u Rwanda yagenze.”

Abahanzi batandukanye barimo Senderi International Hit na Mibirizi bari baje i Nyamasheke muri gahunda ya "Ndi Umunyarwanda".
Abahanzi batandukanye barimo Senderi International Hit na Mibirizi bari baje i Nyamasheke muri gahunda ya "Ndi Umunyarwanda".

Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi, Jean Philbert Nsengimana yavuze ko gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” ikangurira urubyiruko gutera intambwe bakitandukanya n’amateka mabi yaranze ababyeyi n’abaturanyi babo, rukajya mu gihugu gishya cy’Ubunyarwanda bwuzuye kandi n’uwumva ababajwe n’ibyo bene wabo bakoze akaba yabisabira imbabazi yerekana ko yitandukanyije na byo.

Minisitiri Nsengimana, akoresheje imvugoshusho y’umutaka, yagaragaje ko higeze kubaho umutaka utwikiriye Abahutu n’utwikiriye Abatutsi, yerekanye ko hari igihe cyageze, bamwe mu Bahutu bakava mu mutaka wabo bakajya kwica Abatutsi (Jenoside); ariko ko nyuma y’uko Jenoside ihagaritswe, Leta y’Ubumwe yavanyeho ya mitaka ahubwo igashyiraho umutaka umwe uhuza Abanyarwanda.

Ku bw’ibi, Minisitiri Nsengimana yasabye urubyiruko kutafatwa n’iyi mitaka yabayeho y’ubwoko ahubwo ko bakwiriye kumva ko ari Abanyarwanda, bose bagaharanira kubaka u Rwanda ruzima.

Umuyobozi wa Art for Peace, Bamporiki Edouard, Umuhanzi Kalisa Rugano n'urundi rubyiruko rw'i Nyamasheke.
Umuyobozi wa Art for Peace, Bamporiki Edouard, Umuhanzi Kalisa Rugano n’urundi rubyiruko rw’i Nyamasheke.

Minisitiri Nsengimana agaragaza ko igikenewe cyane ku rubyiruko ari ugusobanukirwa amateka mabi yaranze u Rwanda ariko bakirinda guheranwa na yo. Aha yasobanuye ko nta muryango w’Umunyarwanda utabana n’igikomere cyaturutse kuri Jenoside kuko utariciwe, yagezweho n’ubuzima bubi mu muryango we bwaturutse ku ngaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi.

Minisitiri Nsengimana yagize ati “Ibyo bikomere byose rero iyo abantu babibayemo ntibature, ntabwo bikira. Turagira ngo abantu bakire ibyo bikomere. Bavuge, bajye ahagaragara. Agahinda ufite, ipfunwe ufite; ubivuge, bagufate mu mugongo utere intambwe; kugira ngo twubake igihugu gishya ariko tuzi ko dufatanye urunana, intugu zireshya nk’abonse rimwe.”

Minisitiri wa MYICT, Jean Philbert Nsengimana (uwa 2 iburyo) muri gahunda ya "Ndi Umunyarwanda" i Nyamasheke.
Minisitiri wa MYICT, Jean Philbert Nsengimana (uwa 2 iburyo) muri gahunda ya "Ndi Umunyarwanda" i Nyamasheke.

Nyuma y’ubutumwa bwatangiwe muri iyi gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” bamwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Nyamasheke bagaragaje kunyurwa n’impanuro bahawe, maze bagaragaza ko ikibashishikaje ari ukumva ko ari Abanyarwanda ndetse babivuga mu buhamya berekana ko abari baboshywe ku mutima babohotse.

Uru rubyiruko kandi rwaboneyeho akanya ko guhamya ko ruzaharanira ubumwe n’ubwiyunge mu rwego rwo kubaka u Rwanda, aho buri wese azajya yumva ko ari Umunyarwanda kuruta kwitwikira umutaka w’amoko.

Emmanuel Ntivuguruzwa

Ibitekerezo   ( 6 )

Ubundi mbona u Burundi bwagombye kuba ikitegererezo naho gukomeza twivuga ibigwi gusa duheza abandi ntaho byatugeza uyu ngo ni Bamporiki nako Nangabantu akwiye gukanirwa urwa kamegeri kuko bahuje ububisha ubundi yaje ate ko akamasa kazaca inka kazivukamo tuvuge ko binabaye da usibye ko bidashoboka kwemera icyaha cy’abandi hari abidegembya byazageraho nabo bagasaba bagenzi babo kuzisaba erega ibyabaye si ibanga ku banyarwanda birazwi n’ababikoze barazwi ni interahamwe n’abazifashaga ubwo rero nizibibazwe nta kundi naho kutugira abafatanyacyaha harimo ubushinyaguzi ni nko kuvuga ngo kuki utatabaye umubyeyi wawe igihe yicwaga. NTIMUYINYONGE NDABAZI. UMUTI WACU TUWUVUGUTIRE I BURUNDI DUHUJE AMATEKA. JENOSIDE NIYO HAPFA UMUNTU MWE USHAKA KUMURIMBURA IREMERWA IBYABAYE NTIBIZONGERE UKUNDI IMANA IDUFASHE KUBYUMVA NO KUBYUBAKA DUTAHIRIZE UMUGOZI UMWE

alias yanditse ku itariki ya: 26-09-2013  →  Musubize

Please, reka kugarura iby’amoko mu rwanda.
Birenge urebe kure, ntacyo bazaguhora. Twese twarabirenze turi mu iterambere, none wowe ngo?

janine yanditse ku itariki ya: 25-09-2013  →  Musubize

nukuri iyo turufu njye sinyemera ni ngombwako amacakubiri acika mubanyarwanda nawe ati ni ukujya umwana wa runaka ajya gusaba imbabazi kwa runaka!ibyo bizatuma nawe agira complex kandi nta kosa afite
duce amacakubiri kuko twese turi bene mugabo umwe

BOBU yanditse ku itariki ya: 25-09-2013  →  Musubize

jenocide yakorewe abatutsi 1994 ni agahomamunwa; ibyakurikiyeho mu kwisana byasabye imbaraga nyinshi sema uti Imana ikunda u Rwanda. Ipfubyi, abapfakazi, kutishyingurira uwawe n’ibindi n’ibindi, twe kwisenya dukomeze kwiyubakira i Gihugu cyacu twihesha agaciro. erega abanyamahanga abazatwubahira ko dusenyera umugozi umwe nta gutema ishami uryicariye bantu ba Nyagasanyi. ntimunyongere inkuru, kandi murenganure n’abarengana case ya Muzee Majyambere ushinjwa jenoside ahaaaaaaaaaaa Bacamanza muritonde ijisho rya Nyagasani ribariho, mwibuke ko Imigambi y’Imana atariyo y’abantu; muracukumbure hari abahagurukiye kurya ibyo bataruhiye bagerekaho imizigo y’ibyaha ku bandi. ntimuyinyonge nyabuneka Nyagasani abahezagire

beny yanditse ku itariki ya: 25-09-2013  →  Musubize

Ariko uyu Eduard BAMPORIKI ngo ni Depute. Kirihahira.com.

Harasi yanditse ku itariki ya: 25-09-2013  →  Musubize

urubyiruka rwose rukwiye kwiyambura umwambaro w’amoko maze bakumva ko bose ari abanyarwanda kandi baharanira kuba ndetse no guteza u rwanda imbere, akenshi urubyiruko rwagiye rukoreshwa mu migambi mibi itandukanye ugasanga ari narwo rushorwa mu bugizi bwa nabi bwagiye bugaragara mu rwanda ibyo byose rero bikaba byaraterwaga n’ubuyobozi bubi, nkaba rero mpamya ntashidikanya ko kugeza ubu ibyabaye bidashobora kongera kubaho kuko u rwanda rufite ubuyobozi bwiza kandi bukaba bunarebera abaturage. urubyiruko ubu nirwo rufashe iyambere mu kwiyubakira igihugu aho kugirango rugisenye.

cyuma yanditse ku itariki ya: 25-09-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka