Kuva M23 yafata Goma Abanyarwanda barenga 2000 bamaze gutaha - MINEMA

Nyuma y’uko ihuriro AFC/M23 rifashe umujyi wa Goma tariki 27 Mutarama 2025, Abanyarwanda ingeri zitandukanye bakomeje gutaha mu Rwanda.

Min. Albert Murasira
Min. Albert Murasira

Ni amakuru atangazwa na Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi MINEMA, aho igaragaza ko ku bufatanye na UNHCR, Abanyarwanda barenga 2000 bamaze gutaha.

Ibi byatangajwe na Minisitiri wa MINEMA, Maj. Gen. (Rtd) Albert Murasira, ubwo yahaga ikaze abanyarwanda barenga igihumbi(1000) batahutse guhera kuwa Gatandatu no kuwa Mbere w’iki cyumweru.

Minisitiri Murasira yagize ati: "Mbere Abanyarwanda ntibabonaga uko bataha kuko inzira ntabwo yari imeze neza kuko ibice byinshi byagenzurwaga n’imitwe nka FDLR, Wazalendo bityo bakababuza gutaha bababwira amakuru atari yo. Gusa kuva M23 yakubura imirwano igafata ibice byinshi byagenzurwaga n’iyo mitwe, batangiye gutaha ari benshi ndetse kuva muri Mutarama M23 ifashe Goma hamaze gutahuka abarenga 2000 kandi dutegereje n’abandi bagera ku 2500".

Minisitiri Murasira akomeza asobanura ko amakuru y’abatahuka bayahabwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi - UNHCR ikorera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyane cyane i Goma.

HCR Goma, ngo ikorana n’ikorera mu Rwanda bityo bakabasha guteguza Leta ko hari abifuza gutaha nayo ikabategurira uko bakirwa mbere y’uko binjizwa mu miryango.

Bamwe muri aba Banyarwanda batahuka bagiye muri Congo kera nko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, abandi bagenda nyuma y’aho hakaba n’abagiye bagiye gushaka akazi ariko nyuma bagafatwa bugwate na FDLR.

Bamwe muri bo bagaragaza ko batakigira imiryango bityo bakibaza uko bizagenda. Umwe mu babyeyi batahutse yagize ati: "Twahunze kera ndi kumwe n’ababyeyi banjye ubu ntahanye abana kuko ababyeyi barapfuye kandi sinzi aho bari batuye, gusa numvaga bavuga ko bagurishije imirima bajya kuza i Congo none ndaba hehe?".

Iki ni ikibazo yabazaga Minisitiri wa MINEMA Albert Murasira, wahise amusubiza ati: "Wigira impungenge n’abandi mufite ibibazo nk’ibyo. Muracyahumeka mwari mu mirwano, ubu mwageze mu gihugu cyanyu nanjye ndi umuvandimwe wanyu ntabwo muzabura aho kuba. Ku bufatanye n’izindi nzego za leta mutagiraga hakurya ngo zibegere hano twe tuzabafasha muhabwe byose by’ibanze kandi muzabaho neza cyane mu mahoro, mutekanye".

Kuwa Gatandatu tariki 17 Gicurasi, u Rwanda rwakiriye Abanyarwanda batahutse bagera kuri 360 bajyanwe mu kigo kibakira by’igihe gito cya Kijote cyo mu Murenge wa Bigogwe, mu gihe kuri uyu wa mbere tariki 19 hakiriwe 796 bajyanwe i Nyarushishi mu karere ka Rusizi hari ikigo gifite ubushobozi bwo kubakira.

Aba banyarwanda batahutse bagaragaweho uburwayi butandukanye bwiganjemo Malaria, impiswi cyane cyane ku bana, umwanda nk’uko byatangajwe n’abaganga barimo kubitaho ndetse n’imirire mibi ku bana bato dore ko abatashye biganjemo abagore n’abana.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka