Kutuzuzanya kwa njyanama na nyobozi z’uturere bidindiza iterambere –Guverineri Uwamariya
Ikibazo cy’amakimbirane no kutuzuzanya gikunze kugaragara hagati y’abagize inama njyanama z’uturere n’abayobozi batwo, kiri ku isonga mu bidindiza iterambere rya tumwe mu turere tw’Intara y’Iburasirazuba; bikagaragazwa n’uko hari uturere duhora inyuma mu ruhando rw’utundi.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Odette Uwamariya, yagaragarije izi ngorane mu Karere ka Rwamagana ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki ya 25/02/2015, nyuma y’amatora y’umuyobozi mushya w’Akarere ka Rwamagana ndetse n’umwungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu, yabanjirijwe n’ayo kuzuza abagize inama njyanama.
Nyuma y’aya matora, Guverineri Uwamariya yasabye abagize inama njyanama y’Akarere ka Rwamagana ndetse na komite nyobozi gufatanyiriza hamwe kugira ngo bageze umuturage ku iterambere ryifuzwa, ngo kuko kutuzuzanya kw’izi nzego ari impamvu ikomeye ituma iterambere ry’abaturage ritagerwaho.

Guverineri Uwamariya yasabye ko ikibazo cyo kudashyira hamwe no kunanizanya kiranduka, abafite iyo myumvire bagahinduka; kandi udashoboye kumvikana akareba ahandi ajya ngo kuko imihigo y’akarere, ibikorwa by’akarere n’iterambere ry’umuturage bidashobora gushingira ku muntu umwe ngo bishoboke.
Yakomeje avuga ko iri terambere ridashobora no gushingira ku muyobozi w’akarere ahubwo ko bisaba kuzuzanya kw’inzego zose no gusenyera umugozi umwe, aho abajyanama buzuzanya bagafata ibyemezo biganisha akarere ku cyerekezo cyiza, bityo nyobozi ikabishyira mu bikorwa kugira ngo byihutishe iterambere.
Yagize ati “Icyo kutuzuzanya rero akenshi gituma imbaraga bakabaye bahuriza hamwe zitatana, ntibihute mu iterambere”.
Akarere ka Rwamagana kagaragaza amahirwe yo guturana n’Umujyi wa Kigali, kuba icyicaro cy’Intara, kugira ibirombe bya Coltan, Wolfram, na Gasegereti, ibiyaga ndetse n’ahantu hakorerwa ishoramari mu nganda n’ubukerarugendo; hakibazwa igituma gakomeza kuza inyuma mu mihigo.

Guverineri Uwamariya yageze mu Karere ka Rwamagana akubutse mu Karere ka Gatsibo, aho yakurikiranaga amatora y’Umuyobozi w’akarere, umwungirije ushinzwe ubukungu ndetse na Perezida w’inama njyanama yako, nyuma y’uko bari beguriye umunsi umwe n’aba Rwamagana, tariki ya 26/12/2014.
Kwegurira rimwe kw’abayobozi b’uturere twombi, kwaje nyuma y’uko utu turere twakurikiranye ku myanya ya nyuma y’imihigo ya 2013-2014 ku rwego rw’igihugu, kuko Akarere ka Rwamagana kabaye aka 29 naho aka Gatsibo gaheruka ku mwanya wa 30.
Amwe mu mafoto agaragaza uko amatora yagezenze mu Karere ka Rwamagana:







Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Regis, congratulation!ukiri Administrateur mu Karere ka gasabo witwaye neza ,Uwiteka agushoboze no muri ako kazi gashya.
Si njyanama na nyobozi gusa kuko n’uturere hari igihe tutuzuzanya n’intara cyane mu byemezo bya njyanama bityo ugasanga niba nka njyanama yanzuye iyongezwa ry’abakozi intara irabyanze.Ukibaza niba ...
Bakozi mwe mwihangane kuko aho inzovu zirwaniye ibyatsi nibyo bi...
ubwo habonetse aho ikibazo kiri bazuzuzanye maze bakore nk’ikipe imwe igihugu cyacu gitere imbere