Kutubahiriza inzira zo guhana umukozi bidindiza imikorere - Mufulukye

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred avuga ko kutubahiriza inzira zisanzwe zo guhana umukozi byica akazi bigashora Leta mu nkiko.

Guverineri Mufulukye na Habiyakare uyobora komisiyo y'abakozi
Guverineri Mufulukye na Habiyakare uyobora komisiyo y’abakozi

M nzego za Leta hakunda kugaragara ibibazo mu bakozi ariko ugasanga abagaragayeho amakosa ntibahaniwe igihe cyangwwa ntibanahanwe.

Bamwe mu babikurikiranira hafi bemeza ko bigira uruhare mu kuvumura abandi cyangwa ntibitume umukozi yumva ko agomba kubaha akazi ndetse n’abo aha serivise.

Guverineri Mufulukye avuga ko umukozi ari nk’umuturage bityo mu gihe abayobozi baharanira gukemura ibibazo by’umuturage n’iby’umukozi biba bikwiye kwitabwaho.

Avuga ariko gukerererwa guhana umukozi cyane ku bagaragarwaho imikorere mibi, bituma hatubahirizwa inzira zo kumuhana bikamuha icyuho cyo kurega Leta asaba kurenganurwa.

Ati “Hari ubwo umukozi akora amakosa ntahanwe, umuyobozi yamara kurembywa n’amakosa ye agafata icyemezo cyo kumusezerera nyamara yirengagije ko hari inzira yakabaye yarabanje gukora mbere.”

Yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Werurwe 2018, mu nama nyunguranabitekerezo komisiyo y’abakozi yagiranye n’abafite aho bahurira n’uburenganzira bw’umukozi mu ntara y’iburasirazuba.

Yemeza ko hari abakozi batari inyangamugayo bakora amakosa umukoresha atayabahanira ako kanya igihe abonye amurenze, yamuhana agahita agana komisiyo bitakemukira igihe akagana inkiko.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Murenzi Jean Claude avuga ko iyo umukozi ahanishijwe gukurwa mu kazi inzira zitarubahirijwe, uwagombye gutanga inama kuri iryo yirukanwa akwiye kuzajya aryozwa igihombo yateje Leta.

Ati “Abanyamategeko barahari, iyo hakozwe igenzura bikagaragara ko inzira zo kwirukana umukozi zitubahirijwe kandi wa munyamategeko yarasabwe inama, igihombo ateje Leta arakiryozwa.”

Habiyakare Francois Perezida w’abakomiseri muri komisiyo y’abakozi avuga ko amakosa yakorwaga n’abakoresha yagiye agabanuka hagendewe ku bujurire bw’abakozi bakira.

Yemeza ko mu ntara y’iburasirazuba 2012-2013 bakiriye ubujurire 256, 51% byabwo bufite ishingiro. Naho 2016-2017 bakira 403, 27% nta shingiro bwari bufite.

Avuga ko ubujurire bugenda bugabanuka ugereranije na mbere ibi ngo bikaba biterwa n’uko komisiyo itagifatwa nk’umuvugizi w’abanyamakosa.

Ahakiri ikibazo ngo ni mu gushyira abakozi batsinze ibizamini mu myanya mu buryo bwa E- Recruitment aho umukoresha atubahiriza iminsi itanu iteganywa n’itegeko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iyo ni theorie gusa

Mandevu yanditse ku itariki ya: 16-03-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka