Kutitinya kw’Abanyarwanda mu mahanga birerekana ko imitekerereze yahindutse
Ministiri w’Ububanyi n’amahanga, Louise Mushikiwabo, yagaragaje uburyo imikerereze y’Abanyarwanda yahindutse, ku buryo byabahesheje kugira uruhare mu bikorerwa ku isi hose.
Ministiri Mushikiwabo mu batanze ibiganiro mu nama y’Umushyikirano iteraniye i Kigali, aho yavuze ko kugaragara k’u Rwanda mu mahanga biterwa n’uko Abanyarwanda bahindutse, bakaba badashobora kwitinya mu ruhando rw’amahanga.

Ati "Kera Abanyarwanda bajyaga mu mahanga babanje kuraguza kugira ngo bamenye niba mu bihugu bagiyemo batazabaroga cyangwa batazabica."
Iki kiganiro Ministiri Mushikiwabo yagitanze agamije gukomeza gutera imbaraga Abanyarwanda, kugira ngo barusheho gufunguka mu mitekerereze no kumva ko amahirwe bafite nta mipaka.
Yashimiye Perezida Kagame kuba ahurira mu bihugu bitandukanye byo ku isi n’Abanyarwanda buri mwaka, aho baganira bakanakemura ibibazo mu ihuriro ryiswe ’Rwanda day.”

Yatanze urugero kuri zimwe mu ngero zerekana uburyo imitekerereze y’Abanyarwanda yahindutse kubera ubuyobozi bwa Perezida Kagame, n’uburyo abanyarwanda bajya mu mahanga ari benshi n’amahanga akaba aza mu Rwanda.
Yongeyeho ko bigaragazwa kandi n’imibanire, imigenderanire n’imikoranire y’Abanyarwanda n’amahanga, haba kure cyangwa mu baturanyi, irimo koroshywa n’indege z’u Rwanda no kuba Abanyarwanda ubwabo batagifite inzitizi ku ndimi zivugwa n’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga.

Ministiri Mushikiwabo kandi asanga Ingabo na Polisi b’Igihugu, bafite uruhare runini mu kugaragaza u Rwanda mu mahanga, gutinyuka kw’Abanyarwanda ndetse no kugira uruhare k’u Rwanda mu bikorerwa ku isi.
Yavuze ko usibye kurinda umutekano w’abasivili mu bihugu by’amahanga, Ingabo z’u Rwanda zijya mu butumwa bw’amahoro guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, haba mu kububakira amashuri, kubaha amazi n’ubuvuzi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|