Kutishyura imitungo yangijwe muri Jenoside bibangamira ubumwe n’ubwiyunge

Umuyobozi wungirije wa Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge, Uwimana Saverina, avuga ko kutishyura imitungo yangijwe mu gihe cya Jenoside ari imwe mu nzitizi z’ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda.

Yabivuze kuri uyu wa kabiri tariki 18/09/2012 mu kiganiro yagiranye n’abayobozi b’inzego z’ibanze bo mu karere ka Kayonza bagaragaza uko ubumwe n’ubwiyunge muri ako karere buhagaze ndetse n’imbogamizi zituma ubumwe n’ubwiyunge butagerwaho uko bikwiye.

Kimwe n’ahandi mu gihugu, mu karere ka Kayonza hagiye hagaragara ikibazo cy’abantu batishyura imitungo bangije muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Hari abatarayishyuye kubera ko bigaragara ko imitungo yabo idashobora kwishyura ibyo bangije byose nk’uko umuyobozi wungirije wa Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge yabidutangarije.

Yavuze ko hari itegeko ryasohotse rigaragaza umurongo n’uburyo abo bantu bazajya bishyura, igisigaye ngo bikaba ari ukurishyira mu bikorwa no kurisobanurira abanyarwanda bakarisobanukirwa.

Uwimana Saverina hamwe n'umuyobozi w'akarere ka Kayonza.
Uwimana Saverina hamwe n’umuyobozi w’akarere ka Kayonza.

Uretse icyiciro cy’abangije imitungo badafite ubushobozi bwo kwishyura, hari n’abandi bangije imitungo muri Jonoside ariko banga gutanga indishyi kandi bafite ubushobozi bwo kwishyura.

Abayobozi b’imirenge yo mu karere ka Kayonza bavuga ko abantu nk’abo bagiye bagaragara henshi mu mirenge igize akarere ka Kayonza.

Bavuze ko bagiye babura uko bakemura ibyo bibazo kuko abahesha b’inkiko batari ab’umwuga, ari na bo baburanishije imanza za Gacaca badafite ububasha bwo guteza cyamunara imitungo y’umuntu nk’uwo, kugira ngo ivanwemo indishyi z’ibyo yangije muri Jenoside.

Kuri iki kibazo, umuyobozi wungirije wa komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge yavuze ko ari intege nke z’ubuyobozi kuba abantu bafite ubushobozi batishyura ibyo bangije muri Jenoside.

Bamwe mu bayobozi b'inzego z'ibanze bitabiriye ikiganiro.
Bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze bitabiriye ikiganiro.

Yavuze ko abayobozi b’inzego z’ibanze bafite ububasha bwo guteza cya munara imitungo y’umuntu nk’uwo igihe cyose byakozwe mu buryo bwemewe n’amategeko.

Yagize ati “Nka Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge tubona ko ari intege nke z’ubuyobozi. [Umuntu nk’uwo] yaba abishaka yaba atabishaka ibyo yangije bikurwa mu bye ku mategeko. N’ubundi cyamunara ntikorwa ku bwumvikane, ni ku itegeko, icy’ingenzi ni uko bikorwa mu buryo bwemewe n’amategeko”.

Cyprien M. Ngendahimana

Ibitekerezo   ( 1 )

IKIBAZO NYAMUKURU NI IMYUMVIRE HAMWE N UBUKANGURAMBAGA.
BASHISHIKARIJWE BASHOBORA. UMUTURAGE UDATANGA MITUELLE USANGA ARI WE UTANGA AMANDE MENSHI KURUSHA ABANDI KANDI AKABONEKA. N IMITUNGO BAYISHYURA BITANABAYE NGOMBWA CYAMUNARA, AHUBWO BIGISHIJWE GUSA.

BETTY yanditse ku itariki ya: 19-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka