Kutemerera abantu kujyana n’abana mu masoko biri mu rwego rwo kubarinda - Meya Nuwumuremyi

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, aratangaza ko kuba harashyizweho amabwiriza abuza abantu kujya guhahira cyangwa gucururiza mu masoko, mu gihe bari kumwe n’abana, ari zimwe mu ngamba zafashwe mu rwego rwo kurwanya ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19 no kugabanya ibyago byo kuba abo bana bakwandura izindi ndwara.

Muri iki gihe nta mubyeyi wemerewe kurema isoko ari kumwe n'umwana muto
Muri iki gihe nta mubyeyi wemerewe kurema isoko ari kumwe n’umwana muto

Muri iki gihe ingamba zo kwirinda Covid-19 zakajijwe, mu masoko atandukanye haba ayo mu mujyi no mu bindi bice byo mu Karere ka Musanze, nta muntu wemererwa kuhahahira cyangwa kuhacururiza ari kumwe n’umwana, yaba amuhetse, amuteruye cyangwa se amufashe akaboko.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, yagize ati “Muzi neza ko umwana ukiri muto aho ari ho hose, aba akeneye kwitabwaho byimbitse, akagaburirwa, agakina cyangwa akaruhuka mu buryo bwisanzuye, kandi n’isuku ye ikitabwaho bihagije. Mu isoko rero uretse kuba tuhaziho kuba ari ahantu hahora uruhurirane rwinshi rw’abantu n’ibintu, baturutse impande zitandukanye, twasanze rero atari ahantu hizewe abantu bakwiye kwirirwana abana bato. Ari na yo mpamvu muri iki gihe bibujijwe, mu rwego rwo kurushaho kwirinda ikwirakwizwa cy’icyorezo cya Covid-19”.

N’ubwo bimeze gutyo ariko, abakorera muri aya masoko, bo bavuga ko hari ubwo umubyeyi abura uwo asigira umwana cyangwa aho amusiga, nyamara akeneye gushakisha igitunga umuryango, bityo ku bw’amaburakindi agahitamo kumujyana aho agiye hose.

Umwe mu bo Kigali Today yasanze imbere y’isoko ry’ibiribwa rya Musanze, ryitwa Kariyeri yagize ati “Uyu mwana mpetse mu mugongo afite amezi abiri. Mporana na we umunsi ku wundi kuko akiri muto, aho aba anakeneye ko mwonsa ntagize ikindi muvangira kandi biragoranye kuba namusiga kuko nta n’umukozi ngira. Rero kuza aha umuntu aje gucuruza ntibatwemerere kwinjira kuko turi kumwe n’abana, urabona ko bitubangamiye rwose”.

Undi na we ati “Birimo gutuma bamwe twirirwa tuzerera ducururiza ahatemewe, bityo tukifuza ko ubuyobozi bugira icyo bukora, bukorohereza abaza gucururiza mu masoko bari kumwe n’abana, bakemererwa kwinjira, na bo bagakora kimwe n’abandi babashe kubona uko bashakisha ibibatunga”.

Hari bamwe mu babyeyi bahitamo kujyana abana mu ngo ziri hafi y’amasoko bacururizamo, akaba ari ho abo bana birirwa, kugira ngo nibura babone uko babitaho. Ariko ibi na byo, ngo ntibitanga igisubizo kirambye, kuko n’ubundi abo bana baba bafite ibyago byinshi byo kuba bahandurira indwara zitandukanye.

Umwe mu babyeyi yagize ati “Hari nk’ubwo uba ufite amahirwe yo kuba hafi y’isoko aho ucururiza, hari nk’umuntu muziranye uturanye naryo, noneho ukajya ufata umwana ukamujyana akaba ariyo yirirwa mu gihe wowe uri gucuruza. Icyo gihe icyo ukora ni ugucunganwa n’uko igihe cyo konka kigeze, ukanyarukirayo gutyo gutyo. Benshi tubikora dutyo mu kwirinda gutakaza icyashara, ariko tunagamije kuticisha abana inzara”.

Icyakora ku rundi ruhande, hari abandi babyeyi badashyigikiye icyifuzo cyo kwirirwana abana mu masoko.

Uwitwa Maniranzi Jeneviève yagize ati “Njye mbona uko byagenda kose muri iki gihe turimo, gupfa gufata umwana ngo umujyane ahantu runaka atari ibintu dukwiye gukinisha uko twiboneye. Umubyeyi we ashobora kwigomwa akiyemeza kuba agumye mu rugo amwitaho muri cya gihe aba agitegereje ko umwana atangira kurya, cyagera akaba aribwo abona kujya amusiga akajya gushakisha. Na ho bitabaye ibyo umuntu ashobora kwirukankira amafaranga umwana yahadurira Covid-19, ugasanga bibaye ibibazo byisumbuye ku byo yari asanganwe”.

Mu masoko hahurira urujya n'uruza rw'abantu baturutse imihanda yose, kutahajyana umwana ni ukumurinda
Mu masoko hahurira urujya n’uruza rw’abantu baturutse imihanda yose, kutahajyana umwana ni ukumurinda

Mayor Nuwumuremyi Jeannine, yunze mu ry’uyu mubyeyi, aboneraho no gusaba abayeyi gutekereza uburyo nyabwo bwo gukora ariko banarinda abana babo.

Ati “Kuba ari ababyeyi batunze imiryango babikesha gucuruza, birumvikana ko batabireka. Ariko na none bibuke ko muri iki gihe bitemewe gufata umwana ngo umujyane ugiye mu isoko gucuruza, kuko hariya mu isoko ni ihuriro ry’ibintu n’abantu baturutse imihanda yose, bitoroshye kumenya uko ubuzima bwabo buhagaze. Mu kurinda umwana rero, biranshoboka ko umubyeyi ashobora kumushakira umuntu wo kumusigarana igihe atariyo, cyangwa na none, nyir’ubwite akaba yamusigarana mu rugo we ubwe, akaba yashaka umuntu yohereza mu isoko kumucururiza”.

Uko abana baba bakiri bato ni na ko ubudahangwarwa bw’imibiri yabo buba butarakomera nk’uko Mayor Nuwumuremyi akomeza abivuga, bityo akaba ari ah’ababyeyi kubarinda ibintu byose bishyira ubuzima bwabo mu kaga.

Mu bindi asaba ababyeyi bafite abana bagejeje igihe, ni ukutabavutsa amahirwe yo kubajyana mu marerero cyangwa ibigo mbonezamikurire y’abana bato Leta ikomeje gukwirakwiza mu midugudu, hagamijwe kwigisha abana no kubarinda kubura aho basigara, igihe ababyeyi babo baba bagiye mu mirimo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka