Kutamenya ururimi si ikosa, ikosa ni ukwanga gukosorwa – Perezida Kagame
Perezida Kagame Paul yanenze abagoreka Ikinyarwanda ku bushake, asaba urubyiruko kugira ubushake ndetse n’umuhate wo kukiga bakakimenya neza, kugira ngo hato kitazacika cyangwa se kigatakaza umwimerere.

Avuga ku myigishirize y’ururimi rw’Ikinyarwanda, yasabye ko kitakwigishwa gusa mu ishuri, ahubwo amasomo yacyo akajya ananyuzwa ku ma Radiyo no ku ma Televiziyo mu biganiro bitandukanye, kugira ngo abana barusheho kukiga neza.
Yagize ati” Hari ubundi buryo bufasha kwigisha butari ukumva ko umuntu ari ku gahato ko kwiga kubera ko agomba kuzakora ikizami akabona amanota. Kwiga umuco ukorera amanota y’ikizami biragoranye. ”.
Perezida Kagame yanasabye abanyamadini ko babicishije mu biganiro bitandukanye ndetse no mu nsengero, bajya bafasha ababagana kwiga no kunononsora Ikinyarwanda kugira ngo kirusheho gukoreshwa neza.
Perezida Kagame yavuze ko imyigishirize y’ikinyarwanda ikwiye kunononsora igashyirwamo ingufu, ndetse n’abana bagashyiramo umuhate mu kukiga kuko bitabaye ibyo, mu minsi iri mbere abantu bazajya bavuga Ikinyarwanda abantu bakibaza ururimi ruri kuvugwa urwo ari rwo.

Atanga urugero yagize ati” Mu nama tumazemo iminsi, Ijambo “umushyitsi” abana bato bararihinduye riba “Umushitsi”. Ijambo “Ntabwo” barihinduye “Nabwo”.
Yakomeje agira ati “Abantu nibashyiremo imbaraga kuko kutamenya ururimi rwawe nta cyaha kirimo, ahubwo icyaha kiza iyo ukosorwa ntushake kumva ibyo bagukosora”.
Ibi Perezida Kagame yabigarutseho nyuma y’icyifuzo cya Musenyeri Nzakamwita Servilien, wasabaga ko amasomo amwe n’amwe by’umwihariko ururimi rw’Ikinyarwanda yashyirwamo imbaraga mu burezi.
Ohereza igitekerezo
|
Ibyo muvuga nubwo bigoranye ariko ni ukuri.
Reka abayobozi batubere intangarugero maze natwe tubogireho. Erega baca umugani ngo ’’ UMWERU UTURUTSE IBUKURU UKWIRA HOSE’’
Ibyo muvuga nubwo bigoranye ariko ni ukuri.
Reka abayobozi batubere intangarugero maze natwe tubogireho. Erega baca umugani ngo ’’ UMWERU UTURUTSE IBUKURU UKWIRA HOSE’’
abayobozi nibatange urugero, kuko ussnga bavanga indimi, ukibaza niba ari ikinyarwanda, cg icyongereza bikakuyobera
Yes.Kutamenya ururimi si ikosa.Isi ituwe n’abantu barenga 7 billions (milliards) bavuga indimi zirenga 3000.Abenshi ni Abashinwa bavuga Igishinwa barenga 1.4 billion.Ariko se mwari muzi ko isi yigeze kuvuga ururimi rumwe nkuko tubisoma muli Intangiriro 11:1?Mu isi nshya dusoma muli 2 petero 3,igice cya 13,isi izaba igihugu kimwe,ivuga ururimi rumwe.Abantu bazaba bakundana,bareshya kandi nta kibazo na kimwe kizabaho.Ndetse bazabaho iteka.Ariko nkuko tubisoma ahantu henshi muli Bible,abantu bakora ibyo imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa ntibashake imana bakiriho,ntabwo bazaba muli iyo paradizo.Bose bazarimbuka.Iyo paradizo izayoborwa b’abantu bake bazajya mu ijuru nkuko tubisoma muli Daniel 7,umurongo wa 27.
Iyo nama ningombwa kuko ururimi ruri gucgucika
humm...hari abakigoreka bakizi neza bazi ibisakuzo n’imigani!! Kuvuga ikinyarwanda hari abatabishaka pe batoza abana kuvuga english cg french gusa nkibaza niba bemera abo bari bo!! utazi ururimi rwawe ntuzamenya n’izindi ndabahanuriye kd ubwo...abayobozi bo bavuga interviews na speeches mu kinyanglishfrench batuvangiraaa...