Kutamenya uburenganzira bwabo biri mu bibatera guhohoterwa

Ababyeyi bakanguriwe kwigisha abana babo uburenganzira bwabo bakiri bato, kugira ngo bizabarinde ihohoterwa rya hato na hato ribakorerwa.

Hon Mukabarisa Donatile yibikije ababyeyi gukangurira abana uburenganzira bwabo
Hon Mukabarisa Donatile yibikije ababyeyi gukangurira abana uburenganzira bwabo

Babikangurirwe kuri iki cyumweru , ubwo hatangizwaga igikorwa ngarukamwaka cy’iminsi 16, cyahariwe kurwanya ihohoterwa rishingiye kugitsina, kikaba gifite insanganyamatsiko igira iti” Twubake umuryango twifuza turwanya gusambanya abana bato.”

Hon Mukabarisa Donatile uyobora inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite, wari umushyitsi mukuru mu gutangiza iki gikorwa, avuga ko nubwo hari byinshi byagezweho, hakiri inzira ndende mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Yagize ati” Byagaragaye ko umubare w’abakobwa bakiri bato batwara inda zitateganyijwe uri kugenda wiyongera. Tugomba kurwanya iki kibazo, nk’ababyeyi ndetse n’abarezi twigisha abana mu buryo bwihariye uburenganzira bwabo.”

Ministiri w’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Solina Nyirahabimana, avuga ko iki gikorwa ngarukamwaka kibafasha mu kwisuzuma bareba aho bageze mu rugamba rwo guhangana n’ihohoterwa.

Ngo haniyongeraho kandi kwita ku bahohotewe, bavurwa ndetse bakanafashwa kwiyakira bagasubizwa mu buzima busanzwe.

Uhagarariye umuryango w’abibumbye mu Rwanda Fode Ndiaye nawe wari witabiriye itangizwa ry’iki gikorwa, yavuze ko kwita ku bana no kubarinda ihohoterwa, bifitiye inyungu imiryango ndetse n’iterambere ry’igihugu.

Ati” Ntago iri hohoterwa rigira ingaruka ku bantu gusa, kuko rinahungabanya iterambere ry’igihugu ndetse n’isi muri rusange. Ihohoterwa rishingiye ku gitsina ni ikibazo cyugarije isi ariko birashoboka kukirinda.”

Yijeje inkunga y’Umuryango w’abibumbye mu kurushaho guhangana n’ihohoterwa rikorerwa abana, avuga ko buri wese nabigira ibye, akabigira intero n’inyikirizo, ntakabuza bizacika burundu.

Iki gikorwa cy’iminsi 16 cyatangijwe n’urugendo rwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa. Rwitabiriwe n’abantu benshi barimo abayobozi bakuru ba leta, abanyamadini n’abaharanira uburenganzira bw’abana.

Muri iyi minsi kizamara kizatangwamo inyigisho zinyuranye zo gusobanura byimbimbitse iri hohoterwa rishingiye ku gitsina , gisozwe tariki 10 Ukuboza 2018.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka