Kutagira itaka ryo kubakisha biri ku isonga mu byadindije imihigo -Guverineri Nyirarugero

Imirenge imwe n’imwe igize uturere two mu Ntara y’Amajyaruguru, by’umwihariko mu karere ka Musanze na Burera, aho ubutaka bwayo bugizwe n’amakoro, ntibyoroha kuhubaka inzu cyangwa ubwiherero.

Guverineri Nyirarugero Dancille
Guverineri Nyirarugero Dancille

Muri utwo duce niho usanga abaturage benshi batishoboye, aho kwiyubakira bibananira bitewe n’icyo kibazo cyo kubura itaka, ari naho bahera basaba Leta ubufasha, dore ko usanga abenshi batuye mu nzu zishobora kubateza ibibazo.

Ni ikibazo gikomeje guhangayikisha ubuyobozi mu nzego z’uturere n’Intara, aho mu muhigo Ubuyobozi bw’Intara n’uturere basinyira imbere y’umukuru w’igihugu, usanga ikibazo cyo gutuza abo baturage ari cyo bashyira imbere mu kwirinda impanuka baterwa no kuba mu nzu zishaje.

Ni nabyo byagarutsweho na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille aho yari yatumiwe mu kiganiro kuri Radio Rwanda kuri iki cyumweru tariki 12 Werurwe 2023, aho yasobanuraga icyateye Intara y’Amajyaruguru kuza ku mwanya wa nyuma mu mihigo ya 2021-2022.

Ni intara yabaye iya nyuma idasize n’uturere tuyigize uretse akarere ka Rulindo kaje ku mwanya wa gatatu, akarere ka Burera kamwe mu tugize iyo ntara kaje ku mwanya wa 27 ari nawo wa nyuma, akarere ka Musanze kaza ku mwanya wa 25, Gicumbi kuwa 24 mu gihe Gakenke ari iya 23.

Abajijwe icyatumye Intara y’Amajyaruguru yitwara nabi mu mihigo, Guverineri Nyirarugero Dancille, yagize ati “Mu mpamvu zinyuranye zatumye Intara y’Amajyaruguru iba iya nyuma, navuga ko nk’umuhigo ujyanye no kubakira abatishoboye wadindiye, aho inzu twari twahigiye kubaka zose tutabashije kuzuzuza”.

Kubaka mu duce tw'amakoro bisaba itaka ruturutse mu tundi duce
Kubaka mu duce tw’amakoro bisaba itaka ruturutse mu tundi duce

Arongera ati “Intara y’Amajyaruguru ifite ikibazo cyihariye aho igice kinini kiyigize ari amakoro, mu kubaka bigasaba kugura itaka mu tundi duce, birahenze cyane Fusso imwe ni amafaranga ibihumbi 80, twisanze igihe kitugeranye izo nzu zose zitaruzura nk’uko twari twabyifuje, uwo muhigo udushyira hasi”.

Umunyamakuru amubajije impamvu batahigiye kubakira bake bashobora kurangiriza inzu, Guverineri yagize ati “Icyo twaharaniraga ni ubuzima bwiza bw’abaturage bacu, niyo mpamvu duhigira kubakira benshi kuko tuba tubona ko babayeho nabi, n’ubwo bitagenze neza ariko twizeye ko uyu mwaka tutazongera kuba abanyuma”.

Mu bindi byadindije iyo mihigo Guverineri Nyirarugero, yavuze ko hatabayeho uburyo bunoze bwo gukurikirana iyo mihigo, avuga ko hari ibikorwaremezo byagombaga kubakwa bikarangira, ariko habaho ikintu cyo kutayikurikirana uko bikwiye.

Muri ibyo bikorwaremezo yagaragaje harimo imihanda, inyubako zimwe na zimwe za Leta zirimo ibiro by’akarere ka Burera n’ibindi.

Uwo muyobozi yatunze kandi agatoki bamwe mu bafatanyabikorwa b’Intara, batabashije kubahiriza isezerano ku gihe, ibyo biba intandaro yo kudahigura imihigo nk’uko byari byahigiwe.

Guverineri Nyirarugero kandi, yavuze ko n’ubwo Intara y’Amajyaruguru yaje ku mwanya wa nyuma, hari imihogo myinshi bagiye bahigura ndetse bakaba n’aba mbere ku rwego rw’igihugu.

Avuga ko k’umuhigo wo kwitabira gahunda y’ubwisungane mu kwivuza na Ejoheza, iyo ntara iza ku isonga, aho muri Mituweri akarere ka Gakenke kaza ku mwanya wa Kabiri mu gihugu, mu gihe muri ejo heza iza ku mwanya wa mbere, muri rusange Intara ihiga izindi.

Yavuze ko nyuma y’uko Intara y’Amajyaruguru ije inyuma mu mihigo ya 2021-2022, ngo mu mihigo ya 2022-2023 biteguye kuza ku mwanya mwiza, aho ngo bamaze gufata ingamba zinyuranye, ndetse akaba yizeye ko bazabona umwanya mwiza.

Ngo ibyababayeho mu mihigo ishize babikuyemo isomo, ati “Tukimara kubwirwa ko tubaye abanyuma, Ubuyobozi mu Ntara n’Uturere twicaye hamwe tujya inama, tureba aho byapfiriye, dufata ingamba zo kubikosora, ubu mu ntara no mu turere hagiye no kujyaho gahunda yiswe icyumba cy’imihigo”.

Imihigo yose yari yahizwe n’uturere tugize Intara y’amajyaruguru, yari 551.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka