Kutagira ibikoresho by’ikoranabuhanga bibangamiye serivisi zitangirwa mu Tugari

Abakozi ba tumwe mu Tugari two mu Ntara y’Amajyaruguru, bavuga ko kuba hari ututagira ibikoresho by’ikoranabuhanga na murandasi (Internet), biri mu bikomeje kubangamira imitangire ya serivisi, bakifuza ko hagira igikorwa, iki kibazo kikabonerwa umuti urambye.

Bifuza guhabwa ibikoresho by'ikoranabuhanga bibafasha kwihutisha akazi
Bifuza guhabwa ibikoresho by’ikoranabuhanga bibafasha kwihutisha akazi

Ni ikibazo giherutse kugarukwaho, mu nama Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Musabyimana Jean Claude, yagiranye n’abayobozi mu nzego zitandukanye zo mu Ntara y’Amajyaruguru muri iki cyumweru; aho bamwe muri bo, bamugaragarije ko hakigaragara icyuho cya serivisi abakozi batwo baha abaturage, biturutse ku kuba nta bikoresho bihagije utwo tugari tuba dufite.

Jean Bosco Hakizimana, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruli mu Karere ka Gakenken ati “Utugari twinshi usanga tutagira mudasobwa, yemwe nta na murandasi ihaba. N’aho biri, usanga ibyo bikoresho biba byarashaje cyane, bidakora neza kubera gupfa bya buri kanya, bigatuma serivisi zidindira. Tugasanga rero, ibyo bidutera imbogamizi zikomeye, zo kuba ibyo twakabaye dukorera umuturage, tutabyuzuza uko bikwiye”.

Mashakarugo Jean Pierre, Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rurembo mu Murenge wa Rugarama Akarere ka Burera ati “Tugira serivisi nyinshi zirimo nko kwandika abana bavuka, kwandukura abantu bitabye Imana, gushyira abaturage ku migereka y’Ubudehe. Mu zindi serivisi ni nk’izo kurangiza imanza, gushyira abaturage muri sisiteme ya Ejo Heza no kumenyekanisha imisanzu yabo. Ibyo byose, ni akazi kadusaba kwifashisha za sisiteme za mudasobwa n’ikoranabuhanga. Akagari rero iyo kadafite ibyo bikoresho, ntikanagire murandasi, usanga abakozi bako bahora mu ngendo, bajya kubikorera ku biro by’Umurenge, bikadindiza serivisi zakabaye zitangirwa ku Kagari”.

Abayobozi mu z'ibanze bagaragaje ko Utugari tutagira mudasobwa na murandasi tugorwa no gutanga serivisi zinoze
Abayobozi mu z’ibanze bagaragaje ko Utugari tutagira mudasobwa na murandasi tugorwa no gutanga serivisi zinoze

Abanyamabanga Nshingwabikorwa yaba ku rego rw’imwe mu Mirenge, ndetse n’Utugari two mu Turere two mu Ntara y’Amajyaruguru, basaba inzego bireba, kongerera ubushobozi urwego rw’Utugari, kuko serivisi zihatangirwa iyo zidakozwe ku gihe no mu buryo bunoze, ingaruka zizamuka zikagera no kuri serivisi zo ku Mirenge n’Uturere.

Minisitiri Musabyimana avuga ko iki kibazo gisanzwe kizwi, bakaba bakomeje ibiganiro hagati y’inzego zitandukanye, kugira ngo kizabonerwe umuti urambye.

Yagize ati “Ibyo bikoresho ni gombwa, kandi biri mu byo abakozi bahawe akazi na Leta bakeneye, nka bimwe mu by’ibanze byabunganira mu gutanga umusaruro ufatika mu kazi bakora ka buri munsi. Ni ibintu tugikomeza kuganiraho n’inzego zinyuranye hamwe n’abafatanyabikorwa ba Leta, ariko kandi, mboneraho no gusaba abayobozi b’Uturere na bo, gushyiraho akabo bakumva ko ari inshingano zabo, mu kunganira abakozi no kuborohereza kwegerezwa ibyo bikoresho aho bakorera, nk’ibintu by’ibanze kandi byihutirwa bakeneye byabafasha kunoza akazi, bakabasha kuzuza inshingano baba bategerejweho”.

Minisitiri Musabyimana yijeje abagifite ibyo bibazo ko inzego zirimo kubishakira umuti urambye
Minisitiri Musabyimana yijeje abagifite ibyo bibazo ko inzego zirimo kubishakira umuti urambye

Uretse ibikoresho by’ikoranabuhanga na murandasi bikigaragara nk’imbogamizi ku mitangie ya serivisi yo mu Tugari tumwe na tumwe, ubuke bw’abakozi ku rwego rw’Akagari, ututaragezwamo amashanyarazi, ndetse n’udufite inyubako zishaje, nabyo ngo mu gihe bizabonerwa ibisubizo, Utugari tuzarushaho kugaragaza umusanzu ufatika kandi wihutisha iterambere ry’umuturage n’iry’Igihugu.

Mu Ntara y’Amajyaruguru habarurwa Utugari 414 tw’Imirenge 89 igize Uturere dutanu.

Abayobozi b'Uturere tugize Intara y'Amajyaruguru basabwe kumva ko ari inshingano zabo kunganira abakozi babegereza ibyo bikoresho
Abayobozi b’Uturere tugize Intara y’Amajyaruguru basabwe kumva ko ari inshingano zabo kunganira abakozi babegereza ibyo bikoresho
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka