Kutagira amakuru ku buzima bw’imyororokere bituma hari abafite ubumuga baterwa inda
Abantu bafite ubumuga bahamya ko kubona amakuru ku buzima bw’imyororokere bitaborohera kubera ubumuga bunyuranye bafite, bigatuma muri bo hari abaterwa inda, cyane cyane abangavu.

Mukakalisa Jeanne (amazina yahawe) utuye mu Mujyi wa Kigali, avuga ko yatewe inda agatereranwa bikamuviramo gucikiriza amashuri, agahamya ko kutagira amakuru ajyanye n’ubuzima bw’imyororokere ari byo nyirabayazana.
Ati “Nakundanye n’umuhungu nyuma aza kuntera inda, ariko akimenya ko ntwite byahinduye isura. Yarantaye avuga ko atabyarana n’umuntu ufite ubumuga. Icyo gihe mu rugo baranyirukanye ishuri ndarireka mpitamo kujya kwa nyogokuru mu cyaro. Iyo nza kuba nzi amakuru y’igihe umuntu ashobora gusama, wenda hari igihe ntari gutwara iyo nda”.
Akomeza avuga ko icyakora nyuma yo kumva inama yagiriwe hamwe n’abandi, yamuhutse, kuko ubu agiye kurushaho guharanira uburenganzira bwe.
Mugenzi we ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ati “Jye natewe inda n’umuntu wo mu muryango mfite imyaka 16 ntinya kumuvuga kuko iwacu batari kubyemera. Nenda kubyara yarabuze sinongeye kumubona, mbese ntacyo yigeze amfasha, ntazi n’umwana we. Mu rugo ntibanyirukanye ariko bampaye akumba mbamo n’umwana iruhande rw’igikoni, nkabaho mu buzima bushaririye. Gusa ubu sinzongera gukora ayo makosa”.
Ubwo buhamya abo bakobwa babutangiye mu nama y’iminsi ibiri ibera i Kigali, yateguwe n’Umuryango Nyafurika w’Abagore bize Tewolojiya (The Circle of Concerned African Women Theologians), ishami ry’u Rwanda, ku bufatanye n’ihuriro ry’imiryango Nyarwanda y’Abantu bafite ubumuga (NUDOR).
Iyo nama yigirwamo uburyo urubyiruko rufite ibibazo by’urukomatane, na rwo rwabona amakuru ajyanye n’ubuzima bw’imyororokere budaheza, ndetse n’ibibazo bijyanye nabwo n’uko bakoresha ijambo ry’Imana mu kubibonera ibisubizo.

Umuyobozi wa NUDOR, Dr Beth Mukarwego Nasiforo, avuga ko nubwo uruhare rwa mbere mu kwigisha ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere ari urw’ababyeyi n’abarimu, ariko amadini n’amatorero na yo afite uruhare runini, cyane ko abayobozi muri izo nzego na bo bari bitabiriye iyi nama, nubwo abenshi bavuga izo nyigisho zinyuranyije n’imyemerere yabo.
Yagize ati “Kutagira amakuru ahagije ku buzima bw’imyororokere cyane cyane mu bantu bafite ubumuga, bituma urubyiruko rumwe rugwa mu bibazo birimo kuba batwara inda zitateganyijwe mu bangavu, cyane ko umubare wabaziterwa ugenda uzamuka. Turasaba abayobozi b’amadini n’amatorero ko na bo barushaho kugira uruhare mu kwigisha ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere budaheza.”
Umuyobozi ushinzwe kugenzura ireme rya serivisi z’ubuzima muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Ntihumbya Jean Baptiste, avuga ko inda ziterwa abangavu cyane abafite ubumuga zihangayikishije, akavuga ko hakenewe imbaraga za buri muntu mu gutuma abantu bafite ubumuga na bo babona amakuru ajyanye n’ubuzima bw’imyororokere budaheza.
Agira ati “Iyo urebye mu bitera impfu z’ababyeyi n’abana, cyane nk’ababyeyi bapfa babyara, gukuramo inda biri ku kigero cya 12%, bigaragaza ko hari ikibazo gikomeye”.
Akomeza akangurira ababyeyi kurushaho kwigisha abana babo ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere hakiri kare, mu rwego rwo kumenya amakuru ku buzima bwabo bwa buri munsi.
Rev. Dr. Nagaju Muke uyobora The Circle of Concerned African Women Theologians mu Rwanda, yavuze ko iyi nama igamije gutuma abantu bafite ubumuga badahera mu by’iyobokamana. Aboneraho gusaba ababyeyi kurushaho kuganiriza abana babo cyane cyane abafite ubumuga, ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere kugira ngo batazagwa mu bishuko.

Yavuze ko ibyo byiyongeraho kuba na gahunda zigenewe abandi bo batabasha kuzigeraho, kubera imbogamizi z’itumanaho.
Yagize ati “Ku buzima bw’imyororokere abafite ubumuga nta makuru baba bafite, kuko aho serivisi za Leta zitangirwa ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, nta basemuzi b’uririmi rw’amarengakwa bahari ku bafite ubumuga bwo kutavuga. Babura ubafasha kwa muganga kandi bashobora kuba bafite n’ikibazo kijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, ugasanga bajyanye umusemuzi kandi wenda cyari ibanga. Hari n’aho bagera benshi bagasanga abaganga badashobora kumvikana na bo bikabaca intege bagahitamo kwigumira mu rugo”.
Abanyamadini n’umuryango nyarwanda muri rusange, barasabwa guharanira ko urubyiruko rugira amakuru y’ubuzima bw’imyororokere, kugira ngo bimenye kandi bamenye gufata icyemezo gikwiye ku buzima bwabo.

Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|