Kutagerwaho n’amakuru ajyanye n’ihohoterwa bituma ridacika

Imwe mu miryango ya Sosoyete sivile yemeza ko kuba nta gahunda ihamye yo kugeza ku baturage amakuru ajyanye n’ihohoterwa bituma ridacika.

Umuhire Christiane, umukozi wa MIGEPROF
Umuhire Christiane, umukozi wa MIGEPROF

Ibyo bitangazwa n’imiryango yishyize hamwe itangiza gahunda yiswe ‘Twiceceka’, igamije gukangurira abantu bose kumenya amoko y’ihohoterwa, uko rikorwa, abo ryibasira ndetse n’icyakorwa mu gufasha uwahohotewe n’andi makuru bijyanye hagamijwe kurihashya.

Mushumba Raphaël ushinzwe gahunda mu muryango wita ku bana n’abagore (FVA), ahamya ko hirya no hino mu gihugu nta gahunda igaragara yo kwigisha abantu iby’ihohoterwa.

Agira ati “Iyo ugiye mu migoroba y’ababyeyi, mu nama za nyuma y’umuganda n’ahandi hahurira abaturage benshi, usanga baganira kuri gahunda zitandukanye z’igihugu. Ikibazo ni uko nta nyoborabiganiro iba ihari ivuga ku ihohoterwa, ugasanga nta makuru bafite ahubwo bakabimenya ari uko icyaha cyamaze kuba”.

Yongeraho ko n’ahaboneka amakuru nko muri za Isange One Stop Center, na zo zikiri nke kuko kugeza ubu hari 44 zonyine mu gihugu, icyifuzo ngo kikaba ari uko zakongerwa.

Twiceceka ngo izafasha abaturage kugerwaho n'amakuru ku ihohotetewa babashe kurirwanya
Twiceceka ngo izafasha abaturage kugerwaho n’amakuru ku ihohotetewa babashe kurirwanya

Uwimana Vestine wo muri Kicukiro, yemeza ko ihohoterwa rigihari cyane cyane irishingiye ku gitsina ari yo mpamvu Twiceceka ngo yari ikenewe.

Ati “Iyo turi mu mugoroba wababyeyi dukunze guhura n’ikibazo cy’abagore baza bavuga ko abagabo babo bataha basinze bakabakoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato. Haracyari kandi abana bakoreshwa mu ngo batujuje imyaka, abaterwanda n’ibindi ari byo twizeye ko Twiceceka izadufasha gukemura”.

Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’umuryango no kurengera umwana muri MIGEPROF, Umuhire Christiane, ahamya ko ubwo bukangurambaga buzagira akamaro.

Ati “Tugiye gukorera hamwe na sosiyete sivile muri ubu bukangurambaga, kuko nk’uko babigaragaje, haracyari icyuho mu kugeza amakuru ku baturage yo gukumira ihohoterwa kandi bagomba kubigiramo uruhare. Bizatuma rero tugera ku bantu benshi b’ibitsina byombi bityo dufatanye guhashya ihohoterwa”.

Gahunda ya Twiceceka yatangijwe kuri uyu wa Gatatu n’umuryango ‘Women for Women International’ ku bufatanye n’Umuryango w’Abanyamerika wita ku iterambere mpuzamahanga (USAID) ikazamara imyaka ibiri, bikaba biteganyijwe ko izatwara miliyoni 630Frw.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka