Kutaganira hagati y’ababyeyi n’abana bituma tutagera kuri Afurika twifuza- Jeannette Kagame

Madame Jeannette Kagame yavuze ko kuba ibiganiro hagati y’ababyeyi n’abana byaragabanutse, ndetse abana bakaba batabona amakuru ku buzima bw’imyororokere, ari kimwe mu bikizitiye Abanyafurika kugera kuri Afurika bifuza.

Yabivuze agendeye ku bushakashatsi bw’ Ikigega cy’Umuryango w’Abibumbye kita ku bikorwa by’abaturage (UNFPA), buherutse kugaragaza ko ibibazo byugarije umuryango birimo gushyingirwa kw’abana bato, ubusambanyi, ubusinzi, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa mu ngo bikigaragara cyane muri Afurika.

Ibi Madame Jeannette Kagame yabivugiye mu nama ya 24 y’Umuryango uhuza abagore b’abakuru b’ibihugu bya Afurika, iri kubera I Adiss Ababa muri Ethiopia, yanahuriranye n’inama ya 33 y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma bigize umuryango wa Afurika yunze ubumwe (AU).

Iyo nama ifite insanganyamatsiko igira iti “Uburinganire n’ubwuzuzanye, inzira iganisha kuri Afurika twifuza”.

Madame Jeannette Kagame yavuze ko abantu badashobora kwicara ngo batuze, mu gihe ibi bibazo bikigaragara mu bice binyuranye by’umugabane wa Afurika.

Mu ijambo rye ubwo iyo nama yatangizwaga, Madame Jeannette Kagame yagize ati “Ni gute twatuza, mu gihe tuzi ko mu Burasirazuba no mu Majyepfo ya Afurika, hafi umukobwa umwe muri batanu aterwa inda? Ntitwaruhuka mu gihe muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, nibura 1/3 y’nda ziterwa abana ziba zitateganyijwe, bigateza ibabzo ku gutwita no mu gihe cyo kubyara ku bana, binatera urupfu ku bana bari hagati y’imyaka 15 na 19”.

Yavuze ko inama mpuzamahanga ku baturage n’iterambere (International Conference on Population and Development -ICPD), yabereye i Cairo mu Misiri mu 1994, yazanye impinduka ubwo yahamagariraga ibihugu guha imbaraga abagore, no guha agaciro ubuzima bw’imyororokere.

Yavuze ko u Rwanda rwo rwiyemeje kugera ku ntego z’iterambere rirambye muri 2030, rwita ku buzima bw’imyororokere ku rubyiruko hagamijwe iterambere mu bukungu n’imibereho.

Ati “Mu gushyigikira gahunda za leta yacu, umuryango wanjye Imbuto Foundation, binyuze mu mushinga ugamije kwigisha urubyiruko ubuzima bw’imyororokere n’uburenganzira bwabo ufatanya n’ibigo by’amashuri, abaturage hamwe n’ibigo by’ubuvuzi, mu kwigisha urubyiruko”.

Ati “Binyuze mu mushinga ‘Baho Neza’, turi gukora ubukangurambaga mu gihugu hose, buzima bw’imyororokere, kuboneza urubyaro no kwirinda inda z’imburagihe, dutanga ibikoresho bifasha ababyeyi n’abana kuganira”.

Madame Jeannette Kagame kandi yavuze ko binyuze muri gahunda yiswe (iAcceleretor), ku bufatanye na UNFPA, bashishikariza urubyiruko kuba intumwa z’impinduka (Agents of Change), mu guhanga udushya ndetse n’imishinga itanga ibisubizo ku bibazo biri mu buzima bw’imyororokere cyane cyane icy’inda ziterwa abangavu.

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko mu ri gahunda yo gufasha abakobwa babyaye bwa mbere, hari gahunda yo gufasha abana bari hagati y’imyaka 10 na 19 bavuka mu miryango itishoboye, kubona ibikenerwa mu gihe cyo gutwita no kubyara, kubaha ubujyanama, no kubafasha gusubira mu miryango yabo kuko akenshi baba baratakaje icyizere.

Madame Jeannette Kagame yasabye abitabiriye iyo nama kugira amasomo bigira ku Rwanda, birimo kuvugurura amategeko, gushyiraho imyaka yo gushyingirwa/ gusahaka, kumvikana ku bikorwa by’imibonano mpuzabitsina no kubona amakuru na serivisi ku buzima bw’imyororrokere.

Yasabye kandi ko urubyiruko rwahabwa umwanya mu gutegura no gusakaza amakuru na serivisi z’ubuzima bw’imyororokere mu byiciro byose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka