Kutabyaza umusaruro ubutaka bibangamira gahunda yo kongera umusaruro - Min. Kamanzi
Minisitiri w’Umutungo kamere, Stanislas Kamanzi arakangurira Abanyarwanda gukoresha neza ubutaka buto bafite kugira ngo bubyare umusaruro uhagije uhaza igihugu ndetse bakanasagurira amahanga, ngo kutabyaza umusaruro ubwo butaka bibangamiye gahunda ya Leta yo kongera ubukungu.
Ibi yabitangarije mu muhango wo gutangiza icyumweru cyahariwe gukangurira abaturage gufata no guhererekanya impapuro mpamo z’ubutaka mu Ntara y’Amajyaruguru, kuri uyu wa mbere tariki 02/06/2014.
Imibare igaragaza ko 80% by’Abanyarwanda batunzwe n’akazi k’ubuhinzi n’ubworozi, ubu butaka bukorerwaho ibi bikorwa ni buke kuko ubucucike bugeze ku baturage 252 kuri kilometero kare mu gihugu cyose, mu gihe mu Ntara y’Amajyaruguru ubu bucucike bwikubye hafi kabiri.

Ni muri urwo rwego ubutaka bugomba gukoreshwa neza kandi bukabyazwa umusaruro uko bikwiye nk’uko Minisitiri w’Umutungo Kamere yakomeje abishimangira, ngo kutabyaza umusaruro ubutaka ni ugukora mu nkokora gahunda ya Leta yo kongera umusaruro.
U Rwanda ni kimwe mu bihugu bike byesheje umuhigo wo kwandikisha ubutaka. Mu gihugu cyose habaruwe amasambu n’ibibanza miliyoni 10 n’ibihumbi 300, igikorwa cyatwaye akayabo ka miliyoni 60 z’amadolari y’Amerika; nk’uko bitangazwa n’abakuriye ibyo gikorwa.
Nubwo umutungo w’ubutaka wabaruwe, abaturage bose ntibarafata impapuro mpamo z’umutungo wabo, impamvu batanga ni ubushobozi buke bwo kwishyura amafaranga basabwe kugira ngo yunganire Leta muri iki gikorwa.
Minisitiri w’Umutungo Kamere, Stanislas Kamanzi, yasabye Abanyamusanze kwitabira gufata ibyangombwa by’ubutaka no kubihinduza ku bahawe iminani n’izungura ndetse n’abaguze kuko ari bwo baba batunze bidasubirwaho ubwo butaka.

Abasaga 70% by’abatuye mu Ntara y’Amajyaruguru gusa ni bo bamaze gufata impapuro mpamo, abasigaye bamwe bagaragaraza ko ikibazo cy’ubushobozi buke bw’amafaranga ko ari yo ntandaro yo kutitabira kubifata.
Aha, Minisitiri Stanislas Kamanzi asobanura ko ayo mafaranga yasabwe kugira ngo yunganire Leta muri icyo gikorwa ariko ku baturage batishoboye barayasonewe kugira ngo igikorwa cyo gufata ibyangombwa bw’ubutaka kihute.
Aragira ati: “Ku Banyarwanda byagaragaye ko nta mikoro bafite bororohejwe, basonerwa kudatanga uwo musanzu, abandi bose badafite amikoro nta kibazo byagombye gutera, gutanga 1000 ukabona icyangombwa kikugirira akamaro.”

Kwandikisha ubutaka byabwongereye agaciro n’icyizere ba nyirabwo bakaba babutangaho ingwate muri banki n’ibindi bigo by’imari kugira ngo babone inguzanyo zo kwiteza imbere mu gihe mbere ibigo by’imari byasetaga ibirenge kuko bitizeraga umutekano w’izo ngwate.
Ikindi, kuba umutungo w’ubutaka warabaruwe byoroheje imicungire yabwo, binagabanya amakimbirane mu miryango ashingiye ku mutungo w’ubutaka aho n’abagore bagira uburenganzira ku mutungo w’ubutaka.
Igikorwa cyo gukangurira abaturage gufata no guhererakanya impapuro mpamo cyatangiriye mu Ntara y’Amajyepfo, biteganyijwe ko kizakomereza no zindi ntara. Muri iki cyumweru, abakozi bo mu kigo cy’ubutaka bazegera abaturage bo mu ntara babakangurire gufata ibyangombwa no kubihunduza.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|