Kurya kabiri ku munsi byari amateka - Ubuhamya bwa Harerimana Emmanuel ubu ufasha abandi

Harerimana Emmanuel, ni umwe mu bitabiriye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 19, yatangiye ku itariki 23 isozwa ku ya 24 Mutarama 2024, aturuka mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, akaba yatanze ubuhamya bw’uko imiyoborere myiza yamuhinduriye ubuzima, yarangiza na we agahindura ubw’abandi ahereye ku bamwegereye mu Mudugudu.

Harerimana Emmanuel atanga ubuhamya
Harerimana Emmanuel atanga ubuhamya

Harerimana Emmenuel yavuze ko ubu ari umukozi wa Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, utembereza ba mukerarugendo mu gusura ingagi n’ibindi, akaba yaranashinze Umuryango yise ‘Muhisimbi Voice of Youth in Conservation’, agamije gufasha abana b’abakobwa batewe inda z’imburagihe bikabaviramo kugira ubuzima bugoye.

Harerimana yatangiye ashima Perezida wa Repubulika Paul Kagame, watumye ashobora kwiga kuko kuba yarize amashuri yisumbuye na Kaminuza, ari byo byamufashije kuva mu bukene bukabije yari arimo we n’umuryango we.

Yagize ati “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, nk’uko nari maze kubivuga, mva mu cyaro hariya mu nkengero, ubuzima bwanjye iyo mutaburokora sinzi uko nari kuba ndiho, kuko navukiye mu muryango ukennye cyane aho kurya kabiri ku munsi byari amateka iwacu. Ntaho kuryama twagiraga, njya nibuka igihe twabaga twariye cyangwa tutariye ko mama yajyaga kuducumbikisha ku baturanyi kuko bari bafite inzu zihagije, twebwe iyo twagiraga ntitwashoboraga kuyiraramo”.

Yungamo ati “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, rero ndabashimira ko muri ya gahunda y’uburezi budaheza, kwiga byo byari inzozi, urebye sinanabitekerezaga. Muza gushyiraho gahunda yo kurihirira abana bava mu miryango ikennye, ni uko nagize amahirwe niga segonderi ndetse na Kaminuza, ubu nzi neza indimi z’Igifaransa n’Icyongereza”.

Harerimana avuga ko nyuma yo kwiga, kimwe n’urundi rubyiruko yatangiye kwibaza aho azavana akazi kandi aturuka mu muryango ukennye uba mu cyaro. Nyuma aza gutekereza uko yabyaza umusaruro amahirwe azanwa n’ubukerarugendo.

Ati “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, reka mbashimire cyane kuba mwarateje imbere ubukerarugendo bukorerwa hariya iwacu mu Kinigi, kuko nabonyemo amahirwe. Nashatse abasore n’inkumi bagenzi banjye, nti ese ko bano ba mukerarugendo barimo guca hano bagenda, bagata imyanda mu nzira, imihanda ikaba yangiritse, natwe twirirwa turyamanye za ‘dipolome’ hano, ntacyo twakora tukiyegerenya, tugatangira kugira umusanzu dutanga ku gihugu cyacu? Abasore barabyemera bati ni byo hari icyo twakora”.

Harerimana avuga ko ubwo batangiye ari itsinda ry’abasore n’inkumi bakora nk’abakorerabushake, batunganya inzira za ba mukerarugendo ndetse bakanazisukura. Nyuma ibigo bikora mu bukerarugendo birimo RDB n’ibindi, biza kubabonamo ingufu bibaha akazi, aho akaba ari ho yakuye akazi akora ko kuyobora ba mukerarugendo muri Pariki y’Ibirunga.

Ati “Ikibazo cyanjye kirakemutse, amafaranga ndayabonye, umukecuru wanjye inzu ndayimwubakiye, ariko uko naryaga, uko nanywaga, naje kwibuka igihe nabagaho ndiho nanjye ntagira icyo kurya, ntagira uburyo bwo kubaho”.

Harerimana avuga ko mu rwego rwo kuzirikana abandi bari mu buzima bugoye nk’ubwo yahozemo, yarebye abakobwa babiri bari baratewe inda ari abana, bakabyara bari mu bukene bukabije, butagira ibyo kurya, butagira imyambaro, butagira mituweri, yumva hari icyo yakorera abo bana.

Ati “Natangiranye abo bana mbaha ibyo kurya, nkabaha imyambaro, nkabarihira mituweri, ariko nza kubona ko nabyo bidahagije. Nibwo nagize igitekerezo, ntangira umushinga wo kwigisha abana kudoda, no kubaha ibyangombwa byose bikenewe, aho ubungubu tumaze gufasha abagera ku 171 ndetse twabahaye n’imashini.”

Harerimana avuga ko icyo yabwira urubyiruko, ari uko mu gihe umuntu abonye ikibazo atagomba kugitambuka, ahubwo agomba guhera aho, agakora kuko ubu urubyiruko rwahawe amahirwe angana, yaba uturuka mu cyaro cyangwa se mu Mujyi, yaba uturuka mu muryango ukize cyangwa se ukennye, ayo ngo akaba ari amahirwe akomeye cyane ku rubyiruko.

Yungamo ko abo bana bafasha, babanza kubaha iby’ibanze, kuko ngo abana baza bari mu mutuku, nta biryo nta myambaro, bakabanza gukemura icyo, ndetse bamwe ngo baza bahangayitse bakabanza guhumurizwa. Abigishwa imashini babamarana umwaka, nyuma bakabaha imashini bakajya kwihangira imirimo.

Muri abo bakobwa bari barabyariye mu rugo, Harerimana avuga ko abashoboye gusubira mu mashuri asanzwe basubirayo. Kugeza ubu hakaba hari barindwi basubije mu ishuri biga babamo, ku buryo ejo hazaza habo hazaba ari heza.

Ikindi n’abana babyaye, abageze igihe cyo kujya mu ishuri, abageze ku 105 biga mu mashuri abanza, aho akaba yaboneyeho umwanya wo gusaba abaterankunga n’abandi babishobora kuba baza bagafasha mu kurera abo bana.

Harerimana yavuze ko mu bindi bafasha abo bakobwa bari barabyariye mu ngo, ari ukubashakira amasoko y’ibyo badoda ‘Made in Kinigi’, kuko badoda imyenda myiza cyane, asaba n’abandi bose kuzaza kuyiguraho.

Amafoto: Eric Ruzindana

Inkuru zijyanye na: Umushyikirano 2024

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka