Kurushaho kwegera abaturage biri mu byo Njyanama izibandaho

Njyanama y’Akarere ka Gakenke iravuga ko igiye kumanuka ikegera abaturage kuko bizatuma barushaho kumenya ibibakorerwa, n’abajyanama bakamenya ibyo abaturage bakeneye.

Kwegera abaturage n’ingamba njyanama y’Akarere ka Gakenke yihaye mu nama yabo ya mbere kuri uyu wa 17 Werurwe 2016, kugira ngo barusheho gukorera abaturage babagiriye icyizere bakabatora ngo babahagararire.

Njyanama y'akarere ka Gakenke iravuga ko igiye kumanuka ikegera abaturage kuko bizatuma barushaho kumenya ibibakorerwa n'abajyanama bakamenya ibyo abaturage bakeneye
Njyanama y’akarere ka Gakenke iravuga ko igiye kumanuka ikegera abaturage kuko bizatuma barushaho kumenya ibibakorerwa n’abajyanama bakamenya ibyo abaturage bakeneye

Njyanama y’Akarere ka Gakenke ngo yiteguye kuzakorera akazi hasi begera abaturage kuko umujyanama ari umuvugizi w’umuturage kandi akaba adashobora kumenya ibyo umuturage akeneye atamwegereye.

Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Gakenke Hitimana Telesphole, avuga ko uretse kuba mugihe biyamamazaga, abaturage babagaragarije impungenge zuko babatora bakabaheruka ubwo, ariko ngo n’ingombwa ko begera abaturage kuko ntacyo bamenya batabegereye.

Ati “Abaturage bagomba gusobanukirwa neza gahunda zitandukanye zibateganyirijwe, nta kuntu rero abaturage ibyo babimenya nkatwe tubahagarariye tutabegereye ngo tubabwire gahunda zitandukanye leta irimo ibateganyiriza hanyuma bazigiremo uruhare bazi icyo zizabamarira”.

Hitimana akomeza avuga kwegera abaturage bagasobanurirwa ibibakorerwa ndetse bakanabigiramo uruhare bizatuma ibikorwa by’iterambere birushaho kuramba kuko bazaba bazi neza ko aribo bikorerwa nicyo bizabamarira.

Twahirwa Regine Fabiene n’umujyanama watorewe mu murenge wa Minazi, asobanura ko kwegera abaturage bizanabafasha kumenya imihigo y’akarere hanyuma bayishire mu bikorwa.

Perezida wa Njyanama y'akarere Hitimana Tresphole avuga ko uretse kuba mugihe biyamamazaga abaturage babagaragarije impungenge z'uko babatora bakabaheruka ubwo ariko ngo n'ingombwa ko begera abaturage kuko ntacyo bamenya
Perezida wa Njyanama y’akarere Hitimana Tresphole avuga ko uretse kuba mugihe biyamamazaga abaturage babagaragarije impungenge z’uko babatora bakabaheruka ubwo ariko ngo n’ingombwa ko begera abaturage kuko ntacyo bamenya

Ati “Icyo tuzakora n’ukujya gufatanya n’abaturage mu myumvire yabo byaba na ngombwa bya bikorwa byose biri mu mihigo tugafatanya kubikora kuko n’abantu badufitemo icyizere. Abaturage nibabikora neza ubukungu n’imibereho byabo bikazamuka, n’ukuvuga ngo natwe nk’abajyanama icyo tuzaba twariyamamaje tubwira abaturage kizaba kigezweho kuko twabasezeranyije kubafasha”.

Sibomana Deogratias ahagarariye abaturage bo mu Murenge wa Rushashi muri Njyanama y’akarere, asanga kwegera abaturage bizabafasha gusobanukirwa neza ingamba z’ubuyobozi bufite.

Ati “Bizafasha kugira ngo abaturage basobanukirwe neza ingamba z’ubuyobozi bw’akarere bafite, kuko tuzabasobanurira byimbitse tubagaragarize ko nk’abantu batoye ibyakozwe natwe twarangije kubona ko aribyo bikwiye kandi bizabagirira akamaro koko”.

Njyanama y’Akarere ka Gakenke igizwe n’abajyanama 36, kimwe cya gatatu cyabo bakaba aribo bajyanama bahoze muri njyanama yacuye igihe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka