Kurinda umutekano w’Abanyarwada nta muntu tuzabisabira uruhushya - Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rutazigera na rimwe rushidikanya, cyangwa ngo rusabe imbabazi uwo ari wese zo kurinda umutekano w’abaturage barwo, ndetse rutazigera rubisabira uruhushya rwo kubikora.

Perezida Kagame avuga ko kurinda umutekano w'Abanyarwada nta muntu azabisabira uruhushya
Perezida Kagame avuga ko kurinda umutekano w’Abanyarwada nta muntu azabisabira uruhushya

Ibi yabigarutseho ku wa Gatanu nimugoroba, ubwo yitabiraga Inama nto ku bibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DR Congo, yateguwe n’Akanama k’Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe (AU) gashinzwe amahoro n’umutekano.

Iyo nama yayobowe na Perezida wa Angola, João Lourenço umaze igihe ari n’umuhuza mu kibazo cya Congo, yitabirwa n’abandi bakuru b’Ibihugu barimo Félix Antoine Tshisekedi wa DR Congo, Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo ndetse na William Ruto wa Kenya.

Perezida Kagame muri iyo nama yavuze ko kurinda umutekano w’Abanyarwada nta muntu uzigera abisabirwa imbabazi cyangwa uruhushya.

Yagize ati "U Rwanda ntiruzigera na rimwe rushidikanya cyangwa ngo rusabe imbazi uwo ari we wese, mu kurinda umutekano w’abaturage barwo, ndetse rutazigera rubisabira uruhushya rwo kubikora."

Yakomeje avuga ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abarenga Miliyoni, nta kintu cyangwa umuntu wakongera gusubiza u Rwanda muri ibyo bihe rwanyuzemo.

Ati "Twabuze abantu barenga Miliyoni mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Nta kintu cyangwa se umuntu uwo ari we wese tuzemerera ko yadusubiza muri ibyo bihe."

Perezida Kagame yakomoje no ku bibazo by’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, ugizwe n’abasize bakoze Jenoside kuba warihuje mu bufatanye n’Ingabo za Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, bikwiye gushakirwa igisubizo bigakemurwa mu maguru mashya.

Yavuze kandi ko u Rwanda rwiyemeje gushyira mu bikorwa gahunda zose zo gushakira amahoro uburasirazuba bwa DRC, binyuze muri gahunda zashyizwemo z’akarere.

Perezida Kagame yagaragaje ikibazo cy’umutwe wa FDLR mu bufatanye n’Ingabo za Leta ya DRC, nyuma y’uko mu minsi ishize Guverinoma y’u Rwanda igaragarije Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano, impungenge rutewe n’ubufatanye bw’uyu mutwe w’iterabwoba n’Ingabo za Afurika y’Amajyepfo, SADC, mu mirwano zihanganyemo na M23.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka