“Kurinda abana ni ukurinda igihugu ; ni ukurinda ejo hazaza” Minisitiri Philbert

Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga, Nsengimana Philbert yemeza ko kurinda abana ari ukurinda igihugu ndetse n’ejo hazaza hacyo, kuko abana aribo bazaba bakora imirimo yose ifitiye akamaro igihugu mu bihe bizaza.

Ibi Minisitiri Jean Philbert Nsengimana akaba yabivuze kuri uyu wa kabiri tariki 19/03/2013, ubwo yafunguraga ku mugaragaro amahugurwa ku gukumira ikoreshwa ry’abana mu ntambara, ahuje abantu baturuka mu bihugu bitanu byo muri aka karere.

Abateraniye muri aya mahugurwa abera i Nyakinama mu karere ka Musanze bazareba uburyo abana bitabwaho iyo habaye intambara, ndetse n’uko abana bitabwaho iyo ibyo bihe birangiye kuko aribo bagerwaho n’ingaruka mbere y’abandi.

Abagiye kwitabira aya mahugurwa baturuka mu bihugu byo mu karere.
Abagiye kwitabira aya mahugurwa baturuka mu bihugu byo mu karere.

Minisitiri Nsengimana ati : «Nka Leta y’u Rwanda, tuvuga ko kurinda abana ari ukurinda igihugu ; ni ukurinda ejo hazaza. Ibyo tugomba gukora bigomba kwita ku Rwanda rw’ejo ariko noneho tukanavuga tuti Afrika y’ejo igizwe n’abana bayo kandi bagomba kurindwa kugira ngo bakurire mu isi izatuma babasha kwiteza imbere bakanateza n’ibihugu byabo imbere».

Umubare munini w’abana bashyirwa mu gisirikare uboneka mu bihugu biri munsi y’ubutayu bwa Sahara bityo akaba ari ngombwa ko abanyagihugu bahabwa amahugurwa ku kurinda ibi bikorwa, ndetse n’uko umwana wahuye n’icyo kibazo yafatwa nyuma y’intambara.

Majoro Flora Kwizera waturutse mu Burundi yavuze ko amasomo azakura azafasha byinshi mu gihugu cyabo, kuko nk’igihugu cyahuye n’imvururu, abana batari bake bagiye bashorwa mu ntambara ku mpande zitandukanye zari zihanganye.

Benshi mu bitabiriye aya mahugurwa baturuka mu bihugu byigeze guca mu mvururu.
Benshi mu bitabiriye aya mahugurwa baturuka mu bihugu byigeze guca mu mvururu.

Abahuriye mu mahugurwa bazaganira ku bibazo bitandukanye, harimo nk’impamvu zituma abana bajya mu gisirikare, dore ko uretse no gushorwamo, hari n’abajyamo nk’uburyo bwo gushaka ubuhungiro; nk’uko byasobanuwe n’umuyobozi wa Rwanda Peace Academy, Col. Jill Rutaremara.

Aya mahugurwa ari guhabwa abasirikare n’abapolisi 20 baturuka mu bihugu bitanu byo muri aka karere, aribyo u Rwanda, Uganda,Tanzania, Burundi na Sierra Leone.

Jean Noel Mugabo

Ibitekerezo   ( 1 )

Abana nibo bazubaka igihugu cyacu twe tumaze gusaza. Tubarinde icyabahungabanya kugira ngo bazatwubakire ejo hazaza. Gusa baba bakwiye no gutegurwa neza bakazavamo abantu bafite akamaro. Keep it up Philbert!

Lilo yanditse ku itariki ya: 20-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka