Kuri Asomusiyo hateganyijwe imvura Iburengerazuba no mu Majyaruguru

Iteganyagihe ry’iminsi 10 y’igice cya kabiri cy’ukwezi kwa Kanama 2023, rigaragaza ko ahenshi mu Ntara z’Iburengerazuba no mu Majyaruguru hazaboneka imvura kuva ku munsi wa Asomusiyo (tariki 15 Kanama), mu gihe ahandi cyane cyane Iburasirazuba ishobora kutaboneka.

Ikigo Meteo-Rwanda kivuga ko imvura izaboneka mu gice cya kabiri cy’uku kwezi, kuva tariki 11-20 izaba ibarirwa hagati ya milimetero 0 na 40, ikaba iri ku kigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri iki gihe.

Meteo-Rwanda ivuga ko iminsi iteganyijwe kubonekamo imvura izaba ari itatu mu minsi yo hagati ya tariki 15-20 Kanama 2023, ikaba izaboneka biturutse ku miterere ya buri hantu nk’imisozi miremire, amashyamba n’ibiyaga.

By’umwihariko nk’uko ikarita y’iteganyagihe ibigaragaza, imvura ibarirwa hagati ya milimetero 30 na 40 ni yo nyinshi iteganyijwe mu Karere ka Rubavu, mu majyaruguru y’uturere twa Nyabihu na Musanze no mu bice bito by’uturere twa Rutsiro na Rusizi.

Imvura iri mu kigero cya milimetero 20-30 iteganyijwe ahasigaye mu Ntara y’Iburengerazuba no mu Turere twa Burera na Musanze, mu majyaruguru y’uturere twa Gicumbi na Nyagatare ndetse no mu burengerazuba bw’Uturere twa Nyaruguru na Nyamagabe.

Meteo-Rwanda ikomeza ivuga ko ahandi hose mu Gihugu cyane mu Burasirazuba, mu Mujyi wa Kigali no mu Majyepfo hateganyijwe imvura ibarirwa hagati ya milimetero 0 na 20.

Iteganyagihe kandi rikomeza ryerekana ko ibice binini by’uturere twa Karongi, Rutsiro, Nyamasheke byegereye ikiyaga cya Kivu ndetse n’uburengerazuba bw’Akarere ka Nyamagabe, bizabamo umuyaga mwinshi ufite umuvuduko wa metero kuva 8-10.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Wapi mwakishe kuko kariya kavura ka asomusiyo ibyo byuma ntibyakabona(nak,umubyeyi Bikiramaliya)

Nzungize yanditse ku itariki ya: 12-08-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka