Kurera umwana no kumwitaho ni ukwiteganyiriza - Madame Jeannette Kagame
Mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo Kurinda Umwana Imirimo Mibi n’uw’Umwana w’Umunyafurika, ababyeyi bibukijwe ko kurera neza abana bakabitaho baba barimo kwiteganyiriza.

Ni umunsi wizihijwe ku rwego rw’igihugu i Gikoba mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Tabagwe mu Kagari ka Shonga, kuri uyu wa 18 Kamena 2016.
Madame Jeannette Kagame, wari umushyitsi mukuru, yibukije ababyeyi ko kurera neza abana bakanabitaho bakiri bato biba ari ukwiteganiriza.
Ati “ Iyo tuvuze ngo umwana ni umutware bisobanuye ko akwiye gufatwa neza mu muryango, twavuga ngo apfa mwiterura tukibutsa ko akwiye kurerwa akiri muto, tukibutsa ko kwita ku mwana no kumurera neza uba witeganyiriza kuko baravuga ngo uwima umukungu yima umwana.”

Yakomeje asaba abayeyi kubyara abo bateganirije hagamijwe imibereho myiza yabo. Yahereyeho anenga kuba abana barenga ibihumbi 24 mu Ntara y’Iburasirazuba barataye ishuri.
Yavuze ko nubwo abenshi bayagarujwemo ariko bitari bikwiye, asaba ubuyobozi, ababyeyi n’abarimu gufatanya gushaka igisubizo kirambye cy’abana bata ishuri.
Yishimiye ariko na none ko abana 693 bakuwe mu mihanda mu Ntara y’Iburasirazuba ndetse 578 bagasubizwa mu miryango bakomokamo.
Akaba yasabye abayobozi gushyira imbaraga mu guhindura imyumvire y’ababyeyi.

Abana ariko, na bo yabasabye kugira uruhare mu bibakorerwa bakareka kwishora mu bitabubaka kuko bibaviramo ingaruka mbi nyinshi.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Odette Uwamariya, yavuze ko guta amashuri kwa bamwe mu bana ari uburangare bw’ababyeyi, abarezi ndetse n’abayobozi abasaba gushyira imbaraga ku kwita ku bana.

Naho Lamine Mane, uhagarariye UN mu Rwanda, yashimye Leta y’u Rwanda ku ngamba ifite zigamije kubungabunga uburenganzira bw’umwana anizeza ubufatanye.
Muri ibyo birori, banahembye amatsinda arindwi y’imigoroba y’ababyeyi akora neza ahabwa televiziyo na radio.

Abatishoboye icumi bo mu cyiciro cya mbere cy’Ubudehe na bo bahawe inka, bizeza kuzitaho zikazabahindurira imibereho, ndetse n’abana 200 bo mu miryango itishoboye bahabwa ibikoresho by’ishuri.
Uretse ibyo, habaye no kuvura abana barwaye indwara z’amaso n’amenyo, kandi na Urwunge rw’Amashuri rwa Shonga ruhabwa mudasobwa 50.

Ohereza igitekerezo
|
ubundi ariko nabaza umubyeyi ubyara umwana ntamwiiteho uko bikwiye aba yumva umwana azaba uwande?
umwana ni ahazaza h’igihugu bityo iyo afashwe nabi uba wishe future y’igihugu. amahitamo ni ayanyu babyeyi
koko igiti kigororwa kikiri gito, umwana numurera neza akivuka uzamenye ko wubatse ahazaza h’igihugu cyawe
mubyeyi, ita ku mwana wawe azakura ashimishije kandi akora ibyiza
natwe abaturage ntkajye dutegereza ko abayobozi bakuru b’igihugu baza kutubwiriza ibyo uko mwana ari umutware. tujye tubabyara tuzi neza batazabera umuzigo igihugu ahubwo baze ari igisubizo
ibyo kurengera abana tubyumvise kenshi ahubwo igisigaye tubishyire mu bikorwa, turashimira J. Kagame ukomeje kuba imbarutso y’ibyiza
abana nibavanwe ku mihanda bajyanwe mu mashuri, ibihugu byateye imbere byakugora kubona umwana wandagaye bityo turashimira igihugu cyacu ko nacyo mu nzira y’iterambere tuganamo abana nabo batasigaye inyuma
umubyeyi wese yakagombye gufata umwana wese nkuwe, dushimire abakora ubukangurambaga bwa buri munsi barangajwe imbere na Nyakubahwa Mme Jeannette Kagame, tuboneye umwanya wo kugaya kandi abagicunaguza abana babavunisha
turere abana neza tubahe ibyo bakeneye nabo bazagaragaza icyo bashoboye mu gihe gito, n’izibika zari amagi
abanyarwanda twishimira kugira First family nkiyi ibihe byose, kuko ni famille yita kubanyarwanda rwose, byagera noneho kuri mama Rwanda Jeannette kagame we bikaba akarusho , menya nukuri atanaryama iyo atekereze ko hari abana babanyarwanda bakeneye ubufasha, kuko ibi bigeragarira mu bikorwa bye bya buri munsi agenda afasha abana , abamuvuga imyato batabarika , bavuga ko bariho ariwe babikesha, mama turagushimira nubwo tutabona icyo tuguha gisimbura ibyiza udukorera umunsi kuwundi
Madamu Jeannette Kagame tugusimira cyane ukuntu uhora wita ku bana, cyane cyane abana b’abakobwa. Uri umu mama mwiza cyane, Imana izaguhe umugisha.
turagushimira kuri byinshi uduha mubyeyi mwiza , ibi bijye bibera abaandi babyeyi urugero