Kureka ibiyobyabwenge byatumye abantu babagirira icyizere
Bamwe mu rubyiruko rwaretse ibiyobyabwenge bemeza ko kuva babiretse abantu basigaye babaha icyizere bakabaha akazi; ariko ngo hari bagenzi babo bakirunywa kando ngo ntibatinyuka kubabwira ngo barureke.
Hakizimana Emmanuel w’imyaka 24, utuye mu kagari ka Ruyenzi, umurenge wa Runda mu karere ka Kamonyi avuga ko yamaze umwaka muri gereza azira kunywa urumogi. Ngo uburyo yababariye muri gereza nibwo bwatumye yiyemeza kutazongera kurunywa ngo hato atazasubirayo.
Uyu musore ukora akazi ko gusiza ikibanza, yemeza ko aho arekeye kunywa urumogi ariho abantu basigaye bamugirira icyizere bakamuha akazi. Naho ubundi ngo barakamwimaga ariko kandi ntiyabarenganya kuko akenshi atakoraga akazi yahawe ngo akarangize bigatumwa ashwana n’umukoresha.
Hakizimana avuga ko abantu banywa urumogi rubatera kugira ibitekerezo by’ubugome. Ngo akirunywa yahoraga ashaka umuntu bashyamirana ngo barwane. Yageraga iwabo ukumva ko agomba gushwana na se amwaka umunani.
Mugenzi wa Hakizimana witwa Mwiseneza bakorana akazi ko gusiza ibibanza, nawe avuga ko yari yaratangiye kunywa urumogi, yabona batangiye kujya bamwima akazi akabireka, ubu akaba atakinisha no kungera kurunywa kuko atinya gufungwa.
Aba basore baretse kunywa urumogi iyo ubabajije uruhare rwabo mu gufasha bagenzi babo bakirunywa kubireka, bakubwira ko batatinyuka kubibabwira kuko babagirira nabi. Ngo baziranye n’abasore bagera kuri 7 bo mu kigero cyabo banywa urumogi ariko ngo bumva ntawe babwira kurureka kuko ibyo bitabareba. Baragira bati “buriya polisi n’abayobozi nibabafata bazabafunga”.
Nyamara n’ubwo bamwe mu baturage bagaragaza ko kurwanya ibiyobyabwenge ari inshingano ya Polisi n’ubuyobozi gusa, ku wa Gatandatu tariki 26/5/2012, Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yatangije gahunda yiswe “Ijisho ry’umuturanyi”, yo kurwanya ibiyobyabwenge hifashishijwe abaturage.
Ku bw’iyo gahunda buri wese arakangurirwa gufasha ababaye imbata z’ibiyobyabwenge aho kubaha akato. Hateganyijwe gahunda y’ubujyanama ku buntu ku bahungabanyijwe n’ibiyobyabwenge, bagirwa inama yo kubireka burundu kuko bibicira ubuzima.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|