Kureka amazi mu mvura ni uguhamagara inkuba – Minisitiri Kayisire

Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’Ubutabazi, Marie Solange Kayisire, araburira abaturage bakunda kureka amazi mu mvura, ko babyirinda kuko biteza ibyago byinshi byo gukubitwa n’inkuba.

Minisitiri Marie Solange Kayisire
Minisitiri Marie Solange Kayisire

Avuga ko hari ibice by’Igihugu bitakabaye bigaragaramo Ibiza, ariko kubera kutubahiriza amabwiriza ajyanye no kubyirinda bikaboneka.

Ati "Jyewe iyo numvise ibiza muri Nyagatare ndabarakarira cyane, aha si mu misozi aho imvura igwa igatembana umusozi, harashashe ku buryo kwirinda ibiza bishoboka cyane".

Asaba abayobozi kurushaho kwegera abaturage bakabakangurira kubaka inzu zikomeye, bakazirika ibisenge ndetse bakaziha n’imisingi.

Avuga kandi ko hari inzu zijya zigushwa n’ibiza ariko, nanone wareba ugasanga zari zitariho.

Agira ati "Abayobozi mukwiye kwegera abaturage, barubaka ariko ibyangombwa bakabaye bubahiriza bijyanye n’inzu ikomeye itapfa kujyanwa n’umuyaga, ugasanga ntabyo. Hari inzu ijyanwa n’umuyaga ariko wareba ugasanga n’ubundi itari iriho".

Minisitiri Kayisire asaba abaturage kwirinda kureka mu gihe cy’imvura igwa, kuko bisa nko kwikururira inkuba.

Ati "Imvura igwa ugafata isafuriya ukajya kureka ni nko guhamagara inkuba, isafuriya ni icyuma none ukagishyira mu mazi, ako kanya inkuba iragukubita."

Yibutsa abayobozi ko ari inshingano zabo gukumira ibiza kuko iyo bibaye bihungabanya umutekano w’abaturage ndetse bikanabahombya.

Yabitangarije mu nama mpuzabikorwa y’akarere ka Nyagatare yateranye kuwa gatatu tariki ya 09 Werurwe 2022 ahagaragajwe ko kuva uyu mwaka watangira ibiza bimaze gusenya inzu 251 ndetse n’umuntu akitaba Imana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka