Kureba kure no kwihangana byatumye baba abarinzi b’igihango

Abarinzi b’igihango bo mu Murenge wa Nyarusange muri Muhanga, batangaza ko kwihanganira ibibazo no kureba kure ari byo byabaranze.

Abarinzi b’igihango biganjemo abashoboye kwihanganira ibibazo byagaragaraga muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakemera guhisha no gutabara abahigwaga n’ abarokotse Jenoside batanze imbabazi ku bushake kandi bagatera intambwe z’ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge.

Mukambaraga avuga ko yababariye abamwiciye kandi akarera imfubyi atitaye ku nkooko yazo kubera kwihangana no kureba kure mu buzima.
Mukambaraga avuga ko yababariye abamwiciye kandi akarera imfubyi atitaye ku nkooko yazo kubera kwihangana no kureba kure mu buzima.

Rutakamize Evaliste wubatse, ni umurinzi w’igihango wo mu Murenge wa Nyarusange, yaratorewe kubera ubutwari yagize nyuma ya Jenoside akemera kubabarira abamwangirije imitungo ibarirwa muri miliyoni y’amafaranga y’icyo gihe.

Agira “Nkinjira igisirikare hari benshi nabonaga bashaka kwihorera nkabiyama kandi bakanyumvira ababirenzeho ntibakiriho, kuko nababwiraga ko Imana izibariza abahemutse icyo babikoreye.”

Ibikorwa biganisha ku burinzi bw’igihango kandi ngo urangaye byaguteranya n’abandi kuko ibyo baba bashaka ko ukora wowe uba wabibonye kare ukamenya uko witwara.

Rutakamize avuga ko yashoboye kwihanganira guhora no kwishyuza ababmwangirije imitungo atitaye ku bukene yari afite bikaba byarabereye abandi urugero.
Rutakamize avuga ko yashoboye kwihanganira guhora no kwishyuza ababmwangirije imitungo atitaye ku bukene yari afite bikaba byarabereye abandi urugero.

Rutakamize avuga ko n’ubwo ntawe yishyuje bitamububujije kwiteza imbere kuko ubu yishoboye kuruta n’abamuhemukiye.

Ari yongeraho ko agaya abanga kwishyura ku bushake bafite ubushobozi kuko babangamira ubumwe n’ubwiyunge, ndetse bakagaragaza isomo ribi ku bagamije kwibera abarinzi b’igihango.

Mukambaraga Busensiyana w’imyaka 77 y’amavuko we avuga ko kugira ngo abashe kuba umurinzi w’igihango yibwirije agatangira kugana abo mu miryango yamwiciye, akabahuriza muri koperative yo guhinga kawa, no gushishikariza abaturanyi kubaka ingo z’amahoro.

Abaturage basabwa gukomeza kugira neza kuko ngo igihe cy'ineza ntikigira umupaka.
Abaturage basabwa gukomeza kugira neza kuko ngo igihe cy’ineza ntikigira umupaka.

Mukambaraga avuga ko yasigaranye abana babiri akajya kuzana n’undi umwe w’imfubyi akamurera akaba amaze kumushyingira, ikimushimisha kandi ni ukuba yarabashije kwakira umukobwa wari uhungutse avuye mu kitwaga Zaire akaba nawe amaze kumurihira amashuri.

Ibikorwa byo kwihangana no kureba kure ngo byatumye Mukambaraga atanga itanzo mu kiriziya ryo guhamagarira abaishakaga kumufasha kujya gusura abagororwa bamwiciye abahamagarira kwihana no kwemera icyaha kandi barafunguwe ubu ngo ni inshuti ze.

Abarinzi b’igihango basaba abiyumvamo umutima w’Ineza kudatseta ibirenge ahubwo ko bakoresha impano bahawe yo kugira neza no gukundana ubwabo na bagenzi babo.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ibikorwa by’aba barinzi b’igihango bibere abandi isomo bityo ubutwari bwabaranze babusagurire n’abandi dukomeze kwibera mu gihugu cy’intwari gusa

Gasatura yanditse ku itariki ya: 12-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka