Kurangiza kaminuza ukongeraho ubumenyingiro bitanga amahirwe y’akazi
Abarangije kaminuza mu mashami atandukanye bahitamo kongeraho ubumenyingiro kugira ngo babashe kubona akazi cyangwa bakihangire bityo bave mu bushomeri.

Babivuze ubwo basurwaga na Minisitiri w’Umurimo n’Abakozi ba Leta, Uwizeye Judith n’abandi bayobozi, aho bigira mu ishuri ryigisha imyuga n’ubumenyingiro mu majyepfo, riri muri Huye (IPRC South), tariki ya 14 Ugushyingo 2015.
Iri shuri ryigisha ubuhinzi bukoranywe ikoranabuhanga, guteka, kubaka, amashanyarazi no kubaza.
Nkundimana Vincent, wize ubuhinzi muri kaminuza ariko akaba yari amaze igihe kinini nta kazi afite, ngo yizeye ko ubumenyingiro arimo kwiga buzatuma atazongera gushomera.

Agira ati “Muri iki gihe ntawukirisha “theories” (amagambo gusa)! Nkubu ndimo kwiga guhingisha imashini kandi mfite icyizere ko nimva hano nzabona akazi bitangoye kuko ubu ikigezweho ari ibintu bifatika.”
Mukayiranga Jacqueline wiga ibyo guteka yari yarize icungamutungo muri kaminuza, avuga uko yabihisemo.
Agira ati “Nyuma yo kumara igihe kinini nta kazi, naje kwiga hano ibijyanye no guteka kandi mbona ari ibintu byiza bizangirira akamaro. Nindangiza kwiga nzishyira hamwe n’abandi twake inguzanyo twikorere.”

Marie Josée Mukantwari, wize ibyo kurengera ibidukikije, avuga ko kwiga gukoresha ibyuma bikoreshwa mu buhinzi nta cyo bimutwaye nk’umukobwa.
Agira ati “Gukora iyi mirimo numva ari ibisanzwe kuko nta murimo umukobwa atakora afite ubushake. Niba nshobora kuzamura isuka ngahinga ntabwo nananirwa kuyobora imashini cyane ko numva mbikunze.”

Aba bose bashima gahunda ya NEP Kora Wigire, kuko ngo yatumye abagera ku 1782 biga imyuga izabagirira akamaro kandi ntacyo bishyuzwa.
Muri IPRC South kandi habereye igikorwa cyo kumurika amafoto yafashwe n’abanyeshuri bigiye umwuga wo gufotora mu Kigo cy’Itangazamakuru cya Kigali Today Ltd, bikaba na byo biri muri gahunda ya NEP Kora Wigire.
Minisitiri Uwizeye yashimye uko iyi gahunda irimo kugenda, anakangurira abatarayimenya kuyitabira.
Agira ati “Abagenerwabikorwa b’iyi gahunda barasabwa kuyimenya, bakayitabira kuko ituma bongererwa ubumenyi bityo bakabona akazi bitabagoye.
Cyangwa bakakihangira kuko bahita banahabwa inguzanyo y’ibikoresho byo gutangirana bakazishyura igice.”

Mbere yo gusura IPRC South, aba bashyitsi babanje gusura ibikorwa NEP Kora Wigire itera inkunga mu Karere ka Nyamagabe.









Photo Btamuriza Natasha
Ohereza igitekerezo
|
imyuga ni ngenzi kuko ikenerwa mubuzima bwaburi munsi.
NEP programme ni nziza, kandi ni imwe mu nzira zizagabanya ubushomeri mu banyarwanda. Thanks to Rwandan Leaders.