Kunywa kawa byabafashije kugabanya ibisindisha

Abahinzi ba Kawa bo mu Mirenge ya Ruli, Coko na Muhondo mu Karere ka Gakenke, barishimira ko boroherejwe kunywa kawa yabo, aho bemeza ko byabafashije kugabanya inzoga bakaba bakomeje kujyana na gahunda ya Leta yo gusaba abantu kugabanya inzoga banywa.

Bavuga ko bamenye uburyohe bwa kawa yabo
Bavuga ko bamenye uburyohe bwa kawa yabo

Abo bahinzi ba kawa biganjemo abibumbiye muri Koperative “Dukundekawa Musasa”, yo mu Murenge wa Ruli, Akarere ka Gakenke, bavuga ko bamaze kwihaza ku kinyobwa cya kawa bahinga, aho byabafashije kugabanya inzoga ndetse bamwe muri bo bafata umwanzuro wo kuzireka.

Baganiriye na Kigali Today, ubwo yabasangaga ku ruganda rutunganya ikawa rwa Koperative Dukundekawa, aho basogongeraga kawa yabo.

Umwe muri bo witwa Mukamugema Clementine, yagize ati “Ndumva iryoshye cyane, urayinywa amavunane agashira ukumva umerewe neza, uzi kukarenza ku biryo, wumva ari hatari, biba biryoshye!”

Arongera ati “Kuba tuyinywa biradushimisha cyane, ubundi twaherukaga tuyihinga tukumva abandi bayinywa, none ubu turayihinga tukanayinywa, abenshi bavuye ku nzoga kubera kuryoherwa na kawa duhinga”.

Ngerageze Dominique ati “Ubu ndi gusoma agakawa, byaradushimishije kuba muri Koperative yacu twifitiye uruganda rutonora kawa, rukayisya rukanayikaranga, mbere twumvaga ko kwihingira ibishyimbo byaruta, ariko ubu turayitunganya natwe ubwacu, abenshi inzoga twazivuyeho, urabona ndi umusaza ariko naretse inzoga niyobokera kawa yacu”.

Arongera ati “Abanywa inzoga baragabanutse, aho dutangiye kwitunganyiriza ikawa, muri Koperative iryo somo riranatangwa ryo kutita ku bisindisha, tukayoboka kawa yacu”.

Mwitirehe Célestin ati “Inzoga irasindisha, ariko kawa ni nziza ituma ubuzima bugenda neza. Mbere kawa yacu twayihaga abantu bakayijyanira, ariko ubu yatugezeho tuzi ubwiza bwayo. kawa ntabwo wayigereranya n’inzoga, kawa irimo intungamubiri, abahanga bavuga ko irimo n’umuti, abanywa kawa bagira ubuzima bwiza”.

Mwumvaneza Valens ati “Nanjye ubwanye naretse inzoga ninywera agakawa, batwigishije uburyo tuyitunganya, tukayisekura tukabona ifu, ako gafu tukabika neza, uko ugize inyota ukinywera agakawa kawe aho kujya kunywa inzoga mu kabari. Numva umubiri umerewe neza iyo nanyweye kawa kuruta uko nanywaga inzoga, bajyaga bavuga ko ibuza umuntu ibitotsi ariko njye ntacyo intwara iyo nayinyoye nsinzira neza”.

Perezida wa Koperative Dukundekawa Musasa, Mubera Célestin, avuga ko kuba abaturage barayobotse kunywa kawa yabo, biva ku ruhare rwa Koperative mu kuyibagezaho, aho bashyiriweho gahunda yo kuyisogongera, ukeneye kawa itunganyije akayihabwa ku giciro gito mu rwego rwo kumenyereza abaturage kumva uburyohe, uburemere n’agaciro baha igihigwa cya kawa.

Uwo muyobozi yavuze ko gukangurira abaturage kunywa kawa biri muri gahunda yo kugabanya ibisindisha.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruli, Hakizimana Jean Bosco, na we aremeza ko hari uruhare rwa kawa mu kugabanya ubusinzi mu Murenge wa Ruli.

Ati “Duhereye ku bushakashatsi bwagaragajwe na RBC, ni uko Abanyarwanda duhereye no ku Ntara yacu y’Amajyaruguru, hariho benshi banywa agasembuye bakanakabya, ibyo bigatuma ubushobozi bw’urugo buhangirikira bikongera amakimbirane mu rugo na byo ubwabyo bikadindiza iterambere ry’urugo.

Arongera ati “Iyi kawa yacu duhinga tuyikoresheje byatugabanyiriza bwa businzi tukubaka umuryango utekanye. Abaturage bataratangira gusogongera kuri kawa, imbaraga bashyiraga mu kuzikorera zari nke, ariko aho bamenyeye uburyohe bwayo byabongereye imbaraga zo kuyikorera, ku buryo batakibona na wa mwanya wo kujya mu businzi cyangwa mu tubari. Kunywa kawa birarushaho gutuma amafaranga bakoreshaga aguma mu rugo, aho gutikirira mu kabari”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka