Kumenya ukuri k’u Rwanda nibyo byatumye bahunguka

Imiryango 49 igizwe n’abantu 121 bari bamaze imyaka 19 m’ubuhunzi mu gihugu cya Congo bagarutse mu gihugu cyabo bahungutse kuri uyu wa gatanu tariki 31/05/2013. Batangaza ko kimwe mu byababuzaga gutaha ari ukutamenya ukuri kw’ibibera mu Rwanda.

Abanyarwanda bahungutse benshi bari basanzwe batuye ahitwa Tongo, aho bari bafite imirima ariko bagahozwa ku nkeke n’abaturanyi babo b’Abanyekongo bababwira ko ari Abanyarwanda bagomba gusubira iwabo bigatuma babambura ibyo bejeje.

Aganira na Kigali Today, Pasikaziya Nyirantibatekereza yatangaje ko ntako bisa kuba yongeye kugera mu Rwanda kuko ubuzima bwo muri Congo bwari bubi agereranyij imibereho babagamo.

Abahungutse ubwo bari bakigera mu Rwanda bazanywe n'umuryango wita ku mpunzi.
Abahungutse ubwo bari bakigera mu Rwanda bazanywe n’umuryango wita ku mpunzi.

Imwe muri iyo mibereho itarahashimishaa ni nko kurwara bakabura aho bivuza, umutekano mucye udashira hamwe no guhoza ku nkeke n’Aabanyekongo n’imitwe yitwara gisirikare ibasoresha.

N’ubwo bakorerwaga ihohoterwa abahungutse bavuga ko bari baranze gutaha kubera amakuru abakura umutima babwirwaga n’abandi Banyekongo, bababwira ko baza mu Rwanda na Goma bababwira ko uje ahita afungwa akicwa.

Abahungutse bavuga ko hari abandi Banyarwanda benshi bahasigaye ariko bagifite ubwoba. Umubare munini wabahungutse ni abagore n’abana. Abagabo bagasigaye kugira ngo babanze kumenyeshwa amakuru, nkuko n’abaje bahungutse kubera kumenya ukuri kw’ibibera mu Rwanda.

Umwe mubahungutse wanze kwivuga amazi yagize ati: “Njye n’umugore n’abana ndabasize kuko banze kuza ariko ndizera ko ibyiza mbona ndabisanga no m’urugo nkajya kuzana abanjye bafite ubwoba ko nzapfa.”

Byari bisanzwe bivugwa ko abayobozi ba FDLR aribo babuza iimpunzi gutahuka ariko ngo hari n’Abanyekongo bababuza kugira bagumane kuko ngo Abanyarwanda bazi gukora bakabakorera.

Icyakora ngo abahungutse byatewe n’uko hari ababahamagaye bakabahumuriza abandi bashoboye kumva radiyo Rwanda bumva n’ubuhamya bw’abatashye nabo bahitamo kuza.

Abenshi bahungutse nabo mu karere ka Rubavu, mbere yo kujya mu miryango yabo babanje kujyanwa mu kigo cyakira impunzi by’agateganyo cya Nkamira, aho bahabwa ubufasha bw’ibanze bakabona gusubira mu miryango yabo.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo   ( 1 )

mwandika neza kabisa ariko nashaka email yaw.please sand your mail.

Franck Ntandikiye yanditse ku itariki ya: 2-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka