Kumenya uburenganzira bw’abashakanye bifasha kugabanya amakimbirane
Abahagarariye inama y’igihugu y’abagore mu mirenge mu karere ka Gakenke baratangaza ko kumenya uburenganzira bw’umugore n’umugabo ku butaka bizagabanya amakimbirane.
Ni nyuma yaho bagiranye ibiganiro n’impuzamiryango Pro- Femmes / Twese Hamwe kuri uyu wa 27/10/2015 ku bijyanye n’uburenganzira bw’umugabo n’umugore ku butaka mu Rwanda

Abahagarariye inama y’igihugu y’abagore basobanura ko abagore bakunda guhura n’ibibazo by’uko abagabo bagurisha ubutaka batagishijwe inama kandi babufiteho uburenganzira bungana bigakurura amakimbirane.
Kambugu Cesar ahagarariye inama y’igihugu y’abagore mu kagari ka Karambo, avuga ko akenshi abagabo bakunda kugurisha isambu abagore babo batabizi kandi nabo bayifiteho uburenganzira
Ati “Hari igihe nk’umugabo cyane nk’uwabyaraga abana hanze mu gasozi abantu bagaheza ba bana ngo nta burenganzira bafite ku mutungo ko n’abana bafite uburenganzira ku mutungo wa se kuko nta mwana uzongera guhezwa, ikindi ni uko nk’umugabo yazaga kugurisha nk’isambu agahisha umugore we kandi afitemo uburenganzira”

Dusenge Angelique umuhuzabikorwa muri Pro-Femmes/ Twese Hamwe mu mushinga PIMA avuga ko bakoze agatabo kigisha uburengazira bw’umugabo n’umugore ku mutugo babitewe n’uko babonaga hari abatarabumenya bakaba babyitezeho umusaruro
Ati “Umusaruro wa mbere ni uko abantu nibamara kumenya uburenganzira bwabo ni ha handi usanga ya makimbirane bwa bwumvikane buke, bya bibazo bituruka ku butaka bikaganisha abantu mu nkiko, mu bunzi, byose bizagenda bigabanuka kuko amategeko agaragaza uburenganzira bw’umuntu”.
Iyo ababanaga barashyingiranwe batandukanye byemewe n’amategeko nyuma y’urubanza rw’ubutane hakurikijwe itegeko, bagabana ku buryo bungana umutungo harimo n’uw’ubutaka bikaba bireba gusa abasezeranye ivangamutungo rusange cyangwa ivangamutungo muhahano ku mutungo bashakanye

Mu gihe umwe mubabanaga nk’umugabo n’umugore batarasezeranye kandi bari bafatanyije cyangwa bahuriye ku mutungo, umwe akaza gufata icyemezo cyo gushyingiranwa n’undi muntu utari uwo babanaga babanza kugabana umutungo bari bafatanyije ku buryo bungana
Gahunda yo kuganiriza abaturage ku burenganzira bw’umugabo n’umugore ku butaka ikaba izakorerwa mu mirenge 38 iri mu turere twa Gakenke, Gatsibo, Ngororero na Nyaruguru.
Abdul Tarib
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Ese iyo umugabo ashatse umugore wakabiri ark yaratandukanye nuwambere bari barasezeranye ark bataratandukanyijwe namategeko, umugabo akaza kwitaba Imana umwana wawamugore wakabiri abona umutungobwapapawe byagenze bite murakoze.
Ese Abana bafite uburenganzira bwo kuburanya umwe mubashakanye imva yuwapfuye?
Ese Abana bafite uburenganzira bwo kuburanya umwe mubashakanye imva yuwapfuye?
Ese Abana bafite uburenganzira bwo kuburanya umwe mubashakanye imva yuwapfuye?
Ese Abana bafite uburenganzira bwo kuburanya umwe mubashakanye imva yuwapfuye?