Kumenya amateka bibongerera imbaraga mu bikorwa byo kubaka Igihugu
Bamwe mu rubyiruko ruhagarariye abandi mu Karere ka Gisagara, bavuga ko gusura Urwibutso rwa Jenoside ndetse n’Ingoro y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside, bibongerera imbaraga mu bikorwa bigamije kubaka Igihugu.

Baratangaza ibi, nyuma y’uko ku wa Kabiri tariki 02 Mata 2024, basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, nyuma banasura Ingoro y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Gisagara, Nkotanyi Emmanuel, avuga ko gusura aha hantu byabongereye ubumenyi ku mateka y’Igihugu, bibonera uburyo Jenoside yakozwe kandi urubyiruko rukaba rwarayigizemo uruhare, hanyuma kandi banasobanurirwa uko urubyiruko ari rwo rwayihagaritse.
Nkotanyi avuga ko aya mateka abafasha kwinjira mu bihe byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bafite ingamba zo guharanira ko itazongera, kandi bagahangana n’abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside.

Kumenya aya mateka kandi ngo ni uburyo bwongerera urubyiruko imbaraga mu bikorwa bigamije gufasha Igihugu kugera ku cyerekezo 2050.
Nkotanyi agira ati “Twaratekereje dusanga ari ngombwa ko urubyiruko dusura aha hantu, na cyane ko uru rugendo twaruhaye insanganyamatsiko ihamagararira urubyiruko kumenya amateka, no kugira uruhare mu cyerekezo cy’Igihugu 2050”.
Uwiragiye Floride, wo mu Murenge wa Nyanza, na we agaragaza ko gusobanukirwa amateka bibibutsa ko hari urubyiruko rwitangiye Igihugu bakakibohora, ibi bikaba biha urubyiruko rw’ubu umukoro wo gutera ikirenge mu cya bagenzi babo, bakagira uruhare mu gukora ibikorwa byubaka Igihugu kandi badategereje ibihembo.
Agira ati “Nabonye ko hari urubyiruko rwitangiye Igihugu kandi babikora nta gihembo kubera urukundo rw’Igihugu. Ibi rero nanjye bimpa umukoro wo kubigiraho nkagira uruhare mu kubaka Igihugu cyanjye nta bihembo bindi ntegereje”.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Jerome Rutaburingoga, avuga ko urubyiruko ari bo benshi mu baturage bagize Akarere ka Gisagara, bityo ko gusobanurirwa amateka y’Igihugu bibafasha kurushaho kwitegura kuba abayobozi b’ejo hazaza.
Agira ati “Ni abantu bahagarariye abandi baturage benshi, ni imbaraga z’igihugu, ni bo bazahabwa inkoni… ni ngombwa rero ko bagomba kwitegura”.
Urubyiruko rwo mu Karere ka Gisagara rugaragaza ko iyi gahunda yo gusura ahantu ndangamateka igomba kuba ngarukamwaka, kugira ngo urubyiruko rwose ruzagire amahiwer yo kumenya aya mateka.
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Rubyiruko rwacu turabashyigikiye.Nimwe mbaraga z’ejo hazaza
Good igihugu cyidutezeho byishi kdi byza rubyiruko mwarakoz kuduserukora 🤝 twibuke twiyubaka.
Binibyiza kuko kumenya amateka y’Urwanda kurubyiruko bitumabungukabyishi