Kuki umubyeyi ananirwa kwita ku mwana yibyariye?

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze buhangayikishijwe n’abana batitabwaho n’ababyeyi babo, bikaba ngombwa ko hitabazwa ba “Malayika murinzi” ngo babakurikirane.

Solange Umutesi, umuyobozi w'Akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe imibereho myiza, ati hari n'abana bafite ababyeyi bakeneye ba Marayika murinzi
Solange Umutesi, umuyobozi w’Akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe imibereho myiza, ati hari n’abana bafite ababyeyi bakeneye ba Marayika murinzi

Ubusanzwe gahunda ya ba Malayika murinzi yashyiriweho abana batagira gikurikirana ariko ubuyobozi bwasanze hari n’abafite ababyeyi babakeneye, nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’Akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe imibereho myiza, Solange Umutesi.

Avuga ko hari abana benshi usanga uburenganzira bwabo buhutazwa n’ababyeyi babibyariye.

Agira ati “Ugasanga umwana ntabwo yishyurirwa mituweri, ugasanga ntabwo umwana akurikiranwa mu myigire ye, ugasanga hari ababyeyi bahugira mu bidafite akamaro nk’amahane, bityo uburenganzira bw’umwana bukahadindirira.”

Asaba ba marayika murinzi kutita gusa ku bana barera, ahubwo no kutarebera aho uburenganzira bw’umwana uwo ari we wese buhutazwa.

Ati “Ba marayika murinzi dufite inshingano zo kwita ku bana batagifite ababyeyi, ariko na none tube ijisho rya mugenzi wacu mu miryango. Bariya bana turera bari mu by’ibanze dushinzwe, ariko noneho turebe ngo no mu miryango bimeze gute?”

Ubu butumwa yabutanze kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Ugushyingo 2018, anabuha n’ababyeyi bo mu Karere ka Nyanza bifuza kuzahabwa abana bo kurera nka ba marayika murinzi.

Ababyeyi bitegura kuba ba Marayika murinzi bo mu Karere ka Nyanza biteguye kwita ku bana bazahabwa no ku b'abaturanyi
Ababyeyi bitegura kuba ba Marayika murinzi bo mu Karere ka Nyanza biteguye kwita ku bana bazahabwa no ku b’abaturanyi

Hari mu gikorwa cyo gusoza amahugurwa y’iminsi ibiri bagiriwe n’umuryango Hope and Homes for Children, ku bijyanye n’uko abana bitabwaho.

Joseph Tegibanze umwe muri abo babyeyi, avuga ko ubu butumwa bahawe bazajya babuzirikana, kuko bumva bagomba guharanira uburenganzira bw’umwana igihe cyose.
Ati “Niba dusanze nk’umuntu w’umubyeyi atamenya abana be neza, ngo amenye kubakurikirana neza, twamwegera tukamuganiriza, byaba na ngombwa twabona atabyitayeho neza tukitabaza ubuyobozi.”

Genevieve Kagirinkuru we avuga ko uretse na ba marayika murinzi n’abandi bantu bagiye bita ku guharanira ko abana batamburwa uburenganzira, byazagera igihe nta kibi kigwira umuryango.

Ati “Ariko igikomeye cyane dukwiye gukora, ni ukwibukiranya ko dukwiye kuboneza urubyaro.”

Yabivugiye ko ababyeyi bataboneza urubyaro batabasha kwita neza ku bana babyaye bityo n’uburenganzira bw’aba bana bukahahutarizwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka