Kuki umubare w’ababonekaho ingengabitekerezo ya Jenoside ukomeza kwiyongera?

Umunyamategeko Urujeni Martine akaba n’umukozi wa Minisiteri y’Ubutabera, avuga ko imibare y’abagaragarwaho ingengabitekerezo ya Jenoside igenda yiyongera, nyamara hari ibihano ku bahamijwe n’urukiko icyo cyaha.

Urujeni asaba abantu kubanza gutekereza ku byo bagiye kuvuga niba bitabagonganisha n'amategeko
Urujeni asaba abantu kubanza gutekereza ku byo bagiye kuvuga niba bitabagonganisha n’amategeko

Yabitangaje ku wa Gatatu tariki 24 Gashyantare 2021, ubwo yari mu kiganiro “Ubyumva Ute” cyatambutse kuri KT Radio, cyavugaga uko guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 byahuzwa no kwisanzura mu bitekerezo.

Urujeni avuga ko bimwe mu bigize ingengabitekerezo ya Jenoside ari ukuyishakira ibisobanuro no kuyiha ishingiro, kuyihakana no kuyipfobya hagamijwe kujijisha rubanda.

Yongeraho ko itegeko rivuga ko umuntu ukorera mu ruhame igikorwa yaba mu magambo, mu nyandiko, mu mashusho cyangwa mu bundi buryo kigaragaza imitekerereze yimakaza cyangwa ishyigikira kurimbura abantu bose cyangwa bamwe muri bo bahuriye ku bwenegihugu, ubwoko, ibara, uruhu cyangwa idini bigize icyaha.

Avuga ko uhamijwe n’urukiko icyo cyaha ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itanu (5) kugeza kuri irindwi (7) n’ihazabu kuko bigize icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Urujeni avuga ko ikibabaje ari uko abakora icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside bagenda biyongera nyamara hari amategeko ayihana.

Avuga ko mu mwaka wa 2018-2019 abakurikiranyweho icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bijyanye nayo bari abantu 620, harimo abagabo 479 n’abagore 141.

Naho mu mwaka wa 2019-2020, abantu 627 barimo abagabo 459 n’abagore 168 ni bo bakurikiranyweho icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bijyanye nayo harimo guhakana, gupfobya, hari kandi abakurikiranyweho ivangura, gukurura amacakubiri n’ibindi.

Urujeni yungamo ko iyo mibare atari micye ariko ikibabaje ari uko yiyongera. Aha abishingira ku kuba abavugwa muri iyo mibare ari abamenyekanye kuko ngo hari n’abataramenyekana.

Ati “Aba tuvuga ni abamenyekanye ni n’abakurikiranywe, hashobora kuba n’abakora ibi byaha ariko ntibakurikiranwe ariko aba bantu ntabwo ari umubare mutoya ku buryo n’uyu mwaka 2020-2021 twongeye kugira nk’abangaba cyangwa bakiyongeraho. Mu by’ukuri ni ikibazo tuba dukwiye kuganiraho tukareba n’umwanzuro watangwa”.

Umusesenguzi muri icyo kiganiro, Anita Kayirangwa, avuga ko guhakana no gupfobya Jenoside bidatandukanye na Jenoside kandi bihungabanya bikanadindiza inzira y’ubwiyunge.

Ikindi kibi cyane ngo ni uko abantu baba bagerageje komora ibikomere ariko bikongera bikaba bibisi kubera abakomeje guhembera ingangabitekerezo ya Jenoside.

Avuga ko iyo hatariho itegeko ribuza abantu gupfobya no guhakana Jenoside haba hari uko ishobora kongera kubaho.

Ikindi ngo ingengabitekerezo ya Jenoside iracyahari kuko hari ababangamira cyangwa bakannyega abatangabuhamya kuri jenoside, kuko bituma bibuka amahano bakoze cyangwa ababo bakoze.

Kayirangwa avuga ko impamvu imibare yiyongera nyamara hari ibihano biterwa n’uko ababikora baba bazi itegeko ku buryo baryica nkana, ariko bakagerageza kubikora mu buryo buhishe.

Agira ati “Ubu bahinduye imivugire, dukunze kuvuga ngo bahinduye umuvuno, ntibavugiraho ahubwo banyura mu bundi buryo bisaba ko ugiye kumukurikirana mu mategeko, abe ari umuntu wakoze isesengura ku buryo amenya icyo ijambo ryavuzwe riba risobanuye”.

Akomeza agira ati “Ubushize numvise abantu babiri baganira umwe ni uwo muri Jambo, yaravuze ngo abishe Abatutsi muri Jenoside ni Interahamwe bivuze ko ari agatsiko gato nyamara akirengagiza ko yateguwe na Leta, CDR, abantu ku misozi batandukanye, byerekana ko abantu bari barakanguriwe igikorwa”.

Kayirangwa yongeraho ko iyo umuntu avuze ko Jenoside yakozwe n’Interahamwe gusa aba agabanyije imbaraga zashyizwe mu gikorwa, umukurikiye atabyitaho cyane akagira ngo aribeshya.

Ambasaderi w’amahoro Innocent Hamugisha Muragijimana, avuga ko Jenoside yateguwe kandi ishyirwa mu bikorwa na Leta.

Muragijimana wabanye na bamwe mu bakoze Jenoside muri Zambia, avuga ko hari abantu basize bayikoze n’uyu munsi bakaba bagishimishwa n’ibikorwa bakoze.

Ati “Nabaye muri Zambia nabanye n’abantu bayikoze, si ibanga, umuntu ngo yitwa trente (30) bivuze ngo yishe abantu 30. Imyaka 26 irashize Jenoside ibaye, ariko ugasanga umuntu ashimishijwe n’icyo gikorwa, arakitwa iryo zina aho yahungiye bivuze ko aticuza ibyo yakoze ahubwo biracyamushimishije. Bivuze ngo abonye undi mwanya yabyongera”.

Avuga ko benshi mu bakoze Jenoside yabanye nabo batajya bifuza kuyiganiraho kuko hari benshi banabikoze bitewe n’ubukangurambaga bwakozwe na Leta, abantu bakoze jenoside ngo baracyahari haba mu Rwanda, Uganda, Zambia na Africa y’epfo n’ahandi barahari.

Avuga ko gupfobya Jenoside babikora bagamije guhisha amakuru ya nyayo aho baherereye, bakomeze bihishe kugira ngo batazaryozwa icyaha bakoze.

Muragijimana avuga ko akiri umwana yahunganye n’abakoze Jenoside ndetse abana nabo igihe kinini ariko nyuma aza kumenya ko akurikira abafite ibyaha we ntacyo yakoze, ahitamo kwitandukanya nabo ndetse aranataha mu Rwanda. Ngo guherekeza abakoze ibyaha yabonye ari nko kubakingira ikibaba kuko akenshi abapfobya Jenoside ari urubyiruko kandi ruba rwabwirijwe n’ababyeyi babo.

Akomeza avuga ko Imana yonyine ari yo yatumye agaruka mu Rwanda kuko yabikoze mu ibanga rikomeye dore ko iyo biza kumenyekana yajyaga kuhasiga ubuzima.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka