Kuki tutakwibukiranya ko turi Abanyarwanda nyamara tukibukiranya ko turi abakirisitu?

Joseph Kagabo utuye mu karere ka Huye, avuga ko atumva impamvu hari abibaza impamvu ya “Ndi Umunyarwanda”, gahunda yibutsa abantu ko ari Abanyarwanda kandi basanzwe babizi, nyamara ntibibaze impamvu abantu bajya gusenga igihe cyose bibutswa ko ari abakirisitu.

Avuga ko abarwanya iyi gahunda usanga bavuga bati “Ni nde se ubundi utazi ko ari Umunyarwanda ?” Ariko ku cyumweru bakazinduka bajya mu matorero bayobotse anyuranye kwibutswa ko ari abakirisitu kandi na byo basanzwe babizi!

Kubwa Joseph Kagabo, ngo gahunda ya Ndi Umunyarwanda ni iyo gushyigikirwa na buri Munyarwanda wese kuko gushimangira Ubunyarwanda bidakwiye guhagarara.
Kubwa Joseph Kagabo, ngo gahunda ya Ndi Umunyarwanda ni iyo gushyigikirwa na buri Munyarwanda wese kuko gushimangira Ubunyarwanda bidakwiye guhagarara.

Kagabo ati “Bagera mu nsengero bakababwira bati ubukirisitu mwarabutaye, ariko bababwira bati Ubunyarwanda twarabutatiye nimugaruke, ngo ‘ni nde utazi ko ari Umunyarwanda?’”

Ngo umuntu uvuga ko Ndi umunyarwanda ntacyo imaze yibagirwa ko hari abari barize bakaba abadogiteri bavura, nyamara mu gihe cya Jenoside bakibagirwa ko bize kuvura, bakica.

Abanyarwanda bakwiye guhaguruka bose bakongera kwiyubakira igihugu cyashegeshwe n'amateka mabi yatijwe umurindi n'ubuyobozi bubi.
Abanyarwanda bakwiye guhaguruka bose bakongera kwiyubakira igihugu cyashegeshwe n’amateka mabi yatijwe umurindi n’ubuyobozi bubi.

Ati “Niba ushobora kwigishwa nabi, ukibagirwa ko uri dogiteri wo kuvura abantu, kuki tutakumva ko Abanyarwanda bakeneye urubuga rwo kwibukiranya amateka mabi banyuzemo, maze bagatangira inzira nziza izira amacakubiri?”

Avuga rero ko Ndi Umunyarwanda ayishimira kuko igarura abantu mu murongo, ikaba ari umwe mu miti Leta y’u Rwanda igenda ivugutira Abanyarwanda bitewe n’ibihe bibi banyuzemo by’amacakubiri, kandi agasaba buri wese kuyishyigikira no kuyitiza ibitekerezo ngo izagere ku ntego nyayo.

Marie Claire Joyeuse

Ibitekerezo   ( 3 )

ariko se wamugani uko duhora twibutswa ko turi abakristu ndetse nabayisilamu kuki tutakwibutswa ko turi abanyarwanda, erega uwutumva ndi umunyarwanda nuko nubundi hari nabyinshi byiza yagiye yirengagiza cg atashatse kumva ariko abanyarwanda benshi bamaze kubyumva nawe azageraho abyumve, ndi umunyarwanda n’inkingi ya mwamba y’iterambere ry’ikigihugu.

shumbusho yanditse ku itariki ya: 17-03-2014  →  Musubize

najye sinumva abahakanaiyi gahunda icyo bashingiraho kandi hari ibindi bavuga buri munsi. erega kwigisha ni uguhozaho kandi ntimuterwe ikibazo n;uko itumva nuko bibkiri mu ntangiriro izumvwa kandi ahubwo cyane

musaza yanditse ku itariki ya: 17-03-2014  →  Musubize

uyu mugabo ibyo yavuze ni ukuri pe!! none se wa mugani niba murusengero bahora batwigisha ubukirisitu ni kuki tutahora twibutswa ko turi abanyarwanda? ubunyarwanda turabusanganywe kandi nibwo buzadufasha kugera ku kuri kurambye.

Zana yanditse ku itariki ya: 17-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka