Kuki moteri y’ikinyabiziga igomba kuzimywa kuri sitasiyo ya lisansi?

Kuri sitasiyo za lisansi haba hamanitse icyapa kibuza abantu kuhanywera itabi,gukoresha telefoni igendanwa,kunywesha lisansi moteri y’ikinyabiziga yaka,ndetse no gucana amatara y’ikinyabiziga, ariko abenshi ntibazi impamvu.

Ikirango kerekana ibibujijwe kuri sitasiyo
Ikirango kerekana ibibujijwe kuri sitasiyo

Bamwe mu batwara ibinyabiziga n’abakora ku ma sitasiyo ya lisansi mu Mujyi wa Kigali baravuga ko hari abubahiriza amabwiriza agenga umuntu ugiye kunywesha amavuta(essance) kuri sitasiyo,ariko ngo hakaba n’abatayakurikiza kuko batayasobanukiwe.

Manirareba Emmanuel utwara ikinyabiziga mu Mujyi wa Kigali avuga ko nta bumenyi buhagije afite ku mpamvu bibujijwe gukoresha telefoni,kuzimya moteri n’amatara y’ikinyabiziga igihe umuntu ari kunywesha lisansi.

Yagize ati”Nka telefoni yo nigeze kumva bavuga ko iyo uyivugiraho hashobora kubaho siriko (circuit) bigatuma sitasiyo ishya”

Arongera ati “Ibyo kuzimya moteri nabyo tubona babitubuza ariko mu by’ukuri ntituzi impamvu yabyo,kuko hari n’abo bayiha kandi moteri zaka ntihagire ikibazo”.

Abakora akazi ko gutanga lisansi ku ma sitasiyo anyuranye mu Mujyi wa Kigali baganiriye na Kigali Today bavuga ko ayo mabwiriza iyo adakurikijwe bishobora gutera impanuka kuri sitasiyo zirimo n’inkongi z’umuriro.

N’aho ku bijyanye no kuba telefoni yatuma habaho kwibwa hagati y’umuguzi n’ugurisha lisansi,umwe mu bakora ako kazi avuga ko bishoboka,gusa nawe akavuga ko amakuru abifiteho ari make.

Ati:”Urumva izi Pombo (pompes) ni electronique,birashoboka ko byakorana nabi,umwe muri twe akaba yakwibwa,ariko ibyo ni ibyo abantu bavuga nta gihamya cyabyo.Nta muntu uravuga ko twamuhaye lisansi nkeya,cyangwa se twe ngo dusange twahombye kubera iyo mpamvu”.

Kuba abenshi rero batumva impamvu babuzwa ibi, ngo bijya bitera kutumvikana hagati y’abakozi ba za sitasiyo n’abazigana.

Uhabwa lisansi bamusaba kuzimya moteri y'ikinyabiziga
Uhabwa lisansi bamusaba kuzimya moteri y’ikinyabiziga

Philbert Zimulinda,umuyobozi w’ishami rishinzwe ibipimo n’ingero mu rwego rw’igihugu rushinzwe ubuziranenge RSB, avuga ko ibisabwa kubahirizwa ku ma sitasiyo ari ibigamije kwirinda impanuka zinyuranye.

Ati”Ibyo byose nkeka ko RURA yabishyizeho igamije gukumira impanuka ku ma sitasiyo,kandi birumvikana birashoboka”.

Uwo muyobozi avuga ko kuba umuntu yaba akoresha telefoni kuri sitation ntaho byahurira no kwica ibipimo bipima lisansi ku buryo byakwiba umuguzi cyangwa umucuruzi.

Ati”Icyo twita interference z’umuyoboro wa internet ziba zigendera mu kirere,nkeka ko bitateza ikibazo kuri pompe ya essence”

Akomeza ati “N’ubwo muri ziriya pompe harimo izifite uburyo bwa electronic,ntabwo zikoresha uburyo bwa internet,ntabwo rero telefoni yazitera kwibeshya”.

Uhabwa lisansi bamusaba kuzimya moteri y'ikinyabiziga
Uhabwa lisansi bamusaba kuzimya moteri y’ikinyabiziga

Ingingo ya 115 y’amabwiriza rusange y’ubuziranenge ivuga ko bibujijwe gukoresha telefoni,radio,ndetse n’ibindi bikoresho byifashisha iminara ku ma sitasiyo ya lisansi,kuko bishobora gutera iturika ryatera inkongi y’umuriro.

Ayo mabwiriza kandi anategeka abakoresha ibinyabiziga ko mu gihe bari gushyirishamo lisanzi bagomba kuzimya moteri n’amatara yabyo kugira ngo birinde inkongi y’umuriro ishobora kwaduka kuri sitasiyo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka