Kuki hakiri abajyanwa mu bigo ngororamuco inshuro nyinshi?

Haracyari abava mu bigo ngororamuco babisubiramo kenshi
Haracyari abava mu bigo ngororamuco babisubiramo kenshi

Imibare ya Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu yo mu 2023/2024, igaragaza ko mu bantu 7,185 bari muri ibyo bigo, 5,471 bangana na 76,1 % bari babijyanywemo ku nshuro ya mbere, naho 1,714 bangana na 23.8 % bari babisubijwemo kuva ku nshuro ya kabiri kuzamura.

Iki kibazo cyatumye Abadepite bagize Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside, bagaragaje ko batewe impungenge n’umubare w’abajya mu bigo ngororamuco ukomeza kwiyongera, hakabamo n’abasubirayo inshuro zirenze ebyiri, n’abavuyeyo abenshi ugasanga nta musaruro ufatika batanga mu muryango nyarwanda.

Mu biganiro bagiranye na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr Patrice Mugenzi kuri raporo y’uburenganzira bwa muntu yakozwe ku bafite ubumuga n’abari mu bigo ngororamuco, Perezida Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside, Depite Ndangiza Madina, yavuze ko nta buryo buhamye bwo guhugura abajya mu bigo ngororamuco buhari ari na yo mpamvu batagera ku ntego.

Hon. Kayigire Therence yabajije impamvu hari abagororwa bakongera kwisanga basubiye muri bya bigo.

Ati “Iyo murebye serivisi z’igororamuco mubona zinoze? Ese hakorwa iki ngo zitange umusaruro ukwiye kugira ngo wa mwana cyangwa ba bantu bajyanywe mu bigo ngororamuco, basubirayo inshuro zirenga imwe cyangwa ebyiri ntibongere gusubirayo?”

Hon. Kayigire avuga ko muri ibi bigo byinshi by’igororamuco abajyayo benshi ari urubyiruko, kandi bamwe mu bibazo bituma bajyayo ni ibiyobyabwenge. Ariko muri raporo byagaragaye ko nta buryo buhamye buhari bwo gufasha abo bantu kugira ngo uwagiyeyo yarabaswe n’ibiyobyabwenge, nagaruka azabe ari umuntu muzima wongeye gukunda ubuzima ndetse akagira n’uruhare mu kubaka umuryango nyarwanda.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Dr Patrice Mugenzi
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr Patrice Mugenzi

Minisitiri Mugenzi yasobanuriye Abadepite ko muri iyi minsi hari amavugurura bakoze, ateganya ko abari mu bigo ngororamuco batazongera gusohokamo bose uko bagezeyo mu cyiciro kimwe, ahubwo hazajya harebwa urwego umuntu agezeho.

Ati “Ntabwo ari nka kwa gusezerera abantu bya mbere basohokaga bose icyarimwe. Ubu rero ingamba zihari ni uko hazajya hagenda abo tubona koko ko bahindutse kandi bigaragara, nubwo kugira ngo ufashe umuntu wabaswe n’ibiyobyabwenge kubivaho burundu bifata igihe ariko tuzakomeza kubaba hafi”.

Minisitiri Mugenzi yagaragarije Abadepite bagize iyi Komisiyo ko hari abantu bavuye mu bigo ngororamuco bakaba ba rwiyemezamirimo bakomeye, abandi bibumbira muri za koperative zigendanye n’imyuga bize ku buryo uyu munsi biteje imbere.

Biteganyijwe ko abantu bagiye kujya bava mu bigo ngororamuco, bazajya bakurikiranirwa hafi n’inzego z’ibanze ku buryo n’umuryango uherekezwa mu kubakira no kubasubiza mu buzima busanzwe.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igororamuco, NRS, Fred Mufulukye yatangaje ko bavuguruye inyigisho, ku bijyanye n’ubujyanama bongeraho amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro, kwiyobora no kwifatira ibyemezo mu buzima kuko icyo bashyira imbere ari icyo umuntu avanye mu kigo yari arimo, kuruta uko mbere bavugaga ngo umwaka urarangiye bakabareka bagataha.

Ati “Dukorana n’ikigo cy’igororamuco cya Huye bakadufasha kubakorera ubujyanama mu by’imitekerereze bikabafasha gusubira mu murongo”.

Abadepite bagaragaje impungenge ku bava mu bigo ngororamuco bakabisubiramo
Abadepite bagaragaje impungenge ku bava mu bigo ngororamuco bakabisubiramo

Mufulukye yavuze ko kugorora ari ikintu cyiza kuko abantu bajyanwa muri ibi bigo igisubizo atari ukubafunga, ko ikigamijwe ari ukubagorora bagasubira mu muryango nyarwanda basubiye ku murongo.

Ati “Baramutse batagorowe bavamo abicanyi n’abajura ba ruharwa, ni yo mpamvu igisubizo tutagishakira mu gufunga abantu ahubwo kubagorora aribyo tubonamo umuti urambye”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka