Kuki gukaraba intoki biba itegeko gusa iyo habonetse icyorezo?
Iyo havuzwe gukaraba intoki by’itegeko mbere yo kugira aho winjira, abenshi bahita bibuka uko byari bimeze cyane cyane mu bihe bya Covid-19, kuko ntaho byashobokaga ko umuntu yinjira adakarabye intoki n’isabune cyangwa n’umuti wabugenewe (Hand Sanitizer).
Ni ibihe byabanje gutonda bamwe kubera akamenyero gake kabyo, ariko nyuma bageze aho barabimenyera ndetse biba n’ubuzima bwa buri munsi bwa muntu, kuko wasangaga ntawe ukibwirizwa kubikora, kuko wasangaga abenshi banagendana umuti wabugenewe, ku buryo awukaraba mbere yo kugira aho yinjira cyangwa ahasohotse, yewe hari n’abataribagirwaga kubikora igihe bamaze gusuhuzanya.
Buhoro buhoro uko icyorezo cyagiye kirangira ni nako cyajyanye na byo, bidaciye kabiri ahenshi mu hari harubatswe ubukarabiro harangirika, kubera ko hari hatagikoreshwa icyo hagenewe, ku buryo n’uwari kuhashaka amazi y’umuti bitari kumworohera kuyahabona.
Mu minsi ishize haje icyorezo cya Mpox abantu barongera bibutswa ko ari ngombwa kujya bakaraba intoki kuko ari bumwe mu bwirinzi, ariko ntibyumvikana neza ngo binubahirizwe nk’uko byakorwaga mu bihe bya Covid-19.
Tariki 27 Nzeri 2024, nibwo mu Rwanda hagaragaye bwa mbere icyorezo cya Marburg, kizana n’ubukana budasanzwe kuko mu gihe kitagera ku kwezi cyari kimaze kwandurwa n’abarenga 60 kinatwara ubuzima bw’abantu 15.
Ubukana bwacyo bwatumye ahantu hakunze guhurira abantu benshi hongera kugaragara ubukarabiro, n’abantu bategekwa kubanza gukaraba mbere yo kuhinjira.
Ese birakwiye ko abantu bajya bakaraba intoki mu gihe hagaragaye icyorezo gusa, cyangwa bikwiye kuba umuco ubaranga? Ese ubundi gukaraba intoki nta zindi ndwara bishobora kurinda uretse Covid-19, Mpox na Marburg?
Niba se zihari kuki atari ibintu biba mu bantu ngo babikore bibwirije ahubwo bigasaba ko babanza gufatirwa zimwe mu ngamba kugira ngo bakunde birinde binyuze mu gukaraba intoki hakoreshejwe amazi meza n’isabune?
Mu bo Kigali Today yaganiriye na bo, nta n’umwe wigeze ayibwira ko gukaraba intoki ari bibi, ahubwo ikibazo gisigara cyibazwa ni ukumenya impamvu bidakorwa kandi buri wese yumva akamaro kabyo.
Uwitwa Clementine Muhawenimana yemeza ko iyo abantu bumvise ko hagaragaye icyorezo bose gukaraba babigira ibyabo, ariko nyuma yaho ntibyongere kubahirizwa.
Ati “Ntabwo byagakwiye ko badohoka bakabyihorera, biterwa no kuba abantu baba batabyitaho, ariko iyo hari icyorezo aba yirinda ko cyamugeraho, akumva ko agomba kubikora kuko aba afite ubwoba. Nanjye ntabwo mbyubahiriza uko bikwiye, ariko habaho kubyibagirwa wenda no kutabyitaho.”
Martin Habarurema ni umwe mu bo Kigali Today yasanze barimo gukaraba intoki mbere yo kwinjira muri imwe mu nyubako nini mu Mujyi wa Kigali. Avuga ko impamvu abona ituma abantu badakunda gukaraba ari uko babiha agaciro iyo havuze ibibazo.
Ati “Ni ngombwa ko twajya dukaraba buri gihe cyose, kuko isuku irakenewe mu buzima bwa buri munsi, kubera ko ari isoko y’ubuzima. Impamvu abantu badakunda gukaraba, ni uko abantu duha agaciro ibibazo ntitubashe kuba twakwirinda mu gihe hatari ibibazo, tukumva ko umwanzuro wo kwirinda, twirinda twageze muri cya kibazo. Jye numva twakabigize nk’umuco bikaba inshingano za buri munsi.”
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko nubwo hari indwara zimaze kugenda zisa nk’izicika kubera ikigero abatuye muri uwo Mujyi bamaze kugeraho mu kwirinda, ariko bitaragerwaho ku rugero rwa 100%, mu bitaragerwaho hakaba harimo no gukaraba intoki, hakaba hakomeje gukorwa ubukangurambaga bwibutsa abantu gukaraba intoki kenshi ku munsi bakoresheje amazi meza n’isabune.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe itumanaho n’uburezi mu Mujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, avuga ko kimwe mu byo bakora ari ubugenzuzi ahahurira abantu benshi, harebwa niba ibikoresho byifashishwa mu gukaraba intoki biba aho binjirira bigihari, kugira ngo umuntu wese ukeneye gukaraba intoki abikore.
Ati “Icyo tugamije kuri ubu ngubu ntabwo ari ukubwira umuntu ngo karaba intoki nujya kwinjira ahantu, kubera ko birashoboka ko hari ahandi yari amaze kwinjira yazikarabye, ahubwo dukeneye ko umuntu yumva ko akeneye gukaraba intoki akabyibwiriza akabikora, icyo gihe tukavuga ngo zikarabe kenshi ku munsi, niba uzi ko ko umaze kwinjira ahantu utarakaraba intoki, wibuke ko ukwiriye kuzikaraba kuko umaze guhura n’abantu benshi.”
Arongera ati “Niba umaze kugenda ahantu runaka cyangwa umaze gusuhuza abantu bangahe, ibuka ko wakagombye kuba ukaraba intoki. Gukaraba intoki ntabwo ukwiriye kubikora kuko ugiye mu isoko gusa cyangwa mu iduka, ugomba kubigira umuco nawe ubwawe ku giti cyawe. Ibyo ni byo twifuza ni na byo twatangiye, ntabwo ubukangurambaga tuzabuhagarika.”
Inzego z’ubuzima zigaragaza ko gukaraba intoki ari kimwe mu bintu by’ingenzi cyane byafasha mu kwirinda indwara nyinshi zikwirakwizwa na mikorobe, kuko inyinshi usanga ziterwa cyangwa se zigakwirakwizwa no kudakaraba neza hakoreshejwe isabune n’amazi asukuye.
Kugira isuku by’umwihariko iyo gukaraba intoki hakoreshejwe amazi meza n’isabune birinda indwara zirimo impiswi, Cholera, Macinya, Ebola n’izindi.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) ishishikariza abaturarwanda kwita ku isuku igihe cyose bategura amafunguro, agateguranwa isuku ihagije hitabwa ku kuyategura hakoreshejwe amazi meza.
Kunywa amazi meza no kuyabika mu bikoresho bisukuye kandi bipfundikiye, gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune, ni ngombwa igihe cyose umuntu avuye mu musarane cyangwa guhanagura umwana witumye.
Mu nama y’Umushyikirano ya 18, Minisitiri w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana yatangaje ko 40% by’abagana ibitaro n’ibigo nderabuzima baba barwaye indwara ziterwa n’isuku nke, mu gihe ubushakashatsi bwa RBC bwo mu 2020, bwagaragaje ko inzoka zo mu nda zigihangayikishije mu baturarwanda kuko abagera kuri 41% bafite izo nzoka, abakuru bakaba ari bo bibasiwe cyane kuko bagera kuri 48%.
Ohereza igitekerezo
|