Kuki Akarere ka Rutsiro kibasirwa n’inkuba?

Akarere ka Rutsiro kazwi kuba ari ko kabonekamo inkuba kurusha ahandi mu Rwanda zigahitana abantu n’ibintu, inzobere kuri icyo kibazo zikavuga ko bishobora kuba biterwa n’uko ako gace kagizwe n’uruhererekane rw’imisozi miremire y’isunzu rya Congo Nile.

Inkuba zikunze kwibasira Akarere ka Rutsiro
Inkuba zikunze kwibasira Akarere ka Rutsiro

Abatuye Akarere ka Rutsiro bavuga ko nubwo hashyizweho imirindankuba ku mashuri n’ahandi hahurirwa n’abantu benshi idahagije kuko idashobora kubarinda.

Kigali Today ivugana na Hishamunda Alphonse ushinzwe gukumira ibiza muri Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA), avuga ko imirindankunba bashyize mu Karere ka Rutsiro itarinda abaturage bose ahubwo irinda aho yashyizwe.

Agira ati “Birashoboka ko umurindankuba ugira ubushobozi bwo kurinda ahantu runaka ku murambararo runaka ariko nta murindankuba warinda kugera kuri kilometero. Icyo dukora ni ugushishikariza abantu gushyira imirindankuba ku nyubako zabo cyane cyane ahahurira abantu benshi”.

Akarere ka Rutsiro kari mu turere twibasiwe n’inkuba cyane mu myaka ya 2013 ndetse no muri 2015 aho zishe abantu 12. Icyakora Hishamunda avuga ko atari Rutsiro yibasirwa n’inkuba gusa kuko n’ahandi mu Rwanda zirahaboneka kandi abantu bagomba kuzirinda.

Hishamunda avuga ko kuba Akarere ka Rutsiro kibasirwa n’inkuba bishobora kugira umwihariko w’imisozi miremire igize isunzu rya Congo Nile, hakaba n’imiyaga izamuka mu kiyaga cya Kivu hamwe n’indi ku misozi miremire bikaba byabyara inkuba.

Inkuba ni uruhurirane rw’imyuka, ihurira ahantu igaturika cyangwa mu kirere maze ikubitana ryayo rigatanga ingufu zo mu bwoko bw’amashanyarazi, ari byo twumva cyangwa tubona bikubita cyane bisakuza birimo n’imirabyo, haba hari umuntu, ikimera cyangwa itungo ikabikubita, ikaba yanabitwara ubuzima cyangwa se ikabikomeretsa.

Hishamunda avuga ko hagiyeho ibwirizwa risaba abantu bose bubaka inyubako cyane cyane mu mijyi n’abubaka inyubako zihuriramo abantu benshi, gushyiraho imirindankuba, ubu u Rwanda rukaba ruri kuri 40 %, akongeraho ko inyubako zubatswe kera zikunze kuboneka nk’izidafite imirindankuba.

Ati “Iyo tugenzuye dusanga inyubako nshya zubakwa nyinshi zifite imirindankuba kuko ni amabwiriza agenderwaho mu kubaka, naho inyubako zakira abantu benshi zo ni ihame gushyiraho umurindankuba, gusa imbogamizi ziracyari ku nyubako za kera, niho usanga zidafite imirindankuba”.

Hishamunda avuga ko hari abatazi imirindankuba bagomba gukoresha ku nyubako zabo, akabasaba gukorana n’impuguke kugira ngo zibafashe kumenya iyo bakoresha.

Ati “Amabwiriza avuga ko umurindankuba ugomba kuba usumba inzu kugera muri metero nibura eshanu, ikindi hari aho imirindankuba mito ishyirwa ku bigo binini ugasanga ntibasha kubirinda. Birakwiye ko abubaka bakorana n’impugucye zikabafasha, kandi bakumva ko kuyishyiraho ari ukurinda ubuzima bwabo n’ubw’abagenda muri izo nyubako”.

MINEMA igaragaza ko mu mwaka wa 2020 inkuba zabaruwe ari 204 zihitana abantu 46, zikomeretsa abantu 182 ndetse zangiza amazu 11.

Amabwiriza yo kwirinda inkuba asaba abantu kugama mu nzu aho kuba munsi y’ibiti, kwirinda kujya mu mazi igihe imvura igwa, kwirinda gutwara ibyuma no kubikoraho ndetse no kwirinda kugenda ku binyabiziga nk’amagare n’amapikipiki mu gihe cy’imvura irimo imirabyo n’inkuba, kwirinda gukoresha ibintu byose bikenera umuriro w’amashanyarazi mu gihe cy’imvura irimo inkuba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka