Kuki abaturage benshi bafata amazi y’isoko nk’ayujuje ubuziranenge?

Amazi y’isoko aturuka hagati mu musozi, abaturage benshi bayanywa bizeye ubuziranenge bwayo,ndetse n’abatabasha kuyivomera bakayagura ku giciro cyo hejuru ugerenyije n’ayandi. Nyamara ikigo kigenzura ubuziranenge cyo kivuga ko ayo mazi atari meza yo kunyobwa adatetse ngo anayungururwe.

Hari amazi y'isoko ava mu musozi abaturage bavoma ku iriba mu kabande bagahita bayakoresha bizeye ko yujuje ubuziranenge
Hari amazi y’isoko ava mu musozi abaturage bavoma ku iriba mu kabande bagahita bayakoresha bizeye ko yujuje ubuziranenge

Ingabire Nadine, ni umwarimu muri rimwe mu mashuri abanza yo mu Karere ka Muhanga ukoresha amazi y’isoko ya Rwansamira. Avuga ko amazi ya Rwansamira bakiyamuzanira ahita atangira kuyanywa kuko aba azi neza ko ntaho aba ahuriye n’andi kuko ntaho ahurira n’imyanda cyangwa indi miti.

Ati “Njye rwose nkibona Rwansamira mpita nshyira ku munwa! Ubundi amazi y’isoko ni meza ntaho ahurira n’imyanda, kandi araryoha kurusha ayandi.”

Mu gihe bizwi ko amazi nta buryohe agira, Bizimana Emmanuel umucuruzi wo mu Karere ka Bugesera, we ashimangira uburyohe bw’amazi y’isoko ,aho akoresha ay’ahitwa Rwakibirizi iherereye mu Murenge wa Nyamata.

Ati “Ubundi ukiyakoresha, uba wumva ameze nk’ay’imvura. Ariko uba wumva afite icyanga kurusha ayandi. Rwakibirizi n’iyo uyinyoye uhita wumva ushize inyota!”

Si ibyo gusa kandi, ayo mazi anatanga n’akazi ku basore biyemeje kuyavomera abatabasha kuyivomera.

Nshimiyimana avuga ko avoma amazi y'isoko ku buntu akayagurisha n'abatabasha kuyivomera
Nshimiyimana avuga ko avoma amazi y’isoko ku buntu akayagurisha n’abatabasha kuyivomera

Nshimiyimana Edison wiga mu wa kabiri mu ishuri ryisumbuye rya Mayange A, afite imyaka15, akaba akora akazi ko kugurisha amazi y’isoko ya Rwakibirizi aho yibonera ibikoresho byose by’ishuri ndetse akaba yariguriye igare akoresha ako kazi,akanigurira n’ihene kandi ntibimubuze gutsinda neza mu ishuri.

Ati “Njya kugira iki gitekerezo, nabonaga mu rugo bayagura amafaranga menshi, nabona akanya bakayantuma. Nyavomye inshuro nyinshi ntekereza ko nakwifashisha igare bantumagaho nkavoma amajerekani menshi nanjye nkagurisha.”

Akomeza agira ati “Nyavoma ku cyumweru kuko indi minsi ndiga kandi sinakora ku isabato. Mvoma inshuro enye amajerekani 16. Iyo ndaye ntayagurishije ngo ashire, iyo mvuye ku ishuri ndabikora.”

Edison avuga ko amazi ayavoma ku buntu ariko we akayagurisha kuko hari abayakenera batabasha kuyivomera.

Ati “Mfite abakiriya benshi kuko n’abanyigisha harimo abakiriya banjye. Ijerekani imwe nyigurisha Magana atanu (500 frw), kandi bimaze kungeza kure kuko natangiye nkoresha igare ryo mu rugo none iri ni iryanjye,mfite n’ihene,kandi ku ishuri ni njye wimenya.”

Nubwo aba baturage bakomeza gushimangira ko amazi y’isoko ari amaziranenge, ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura ubuziranenge mu Rwanda (RSB) kivuga ko amazi y’isoko aba atujuje ubuziranenge ijana ku ijana, kuko n’ubwo aza ari meza, hari byinshi biyahumanya ku buryo utagomba kuyizera ngo uyanywe utayatetse cyangwa ngo ayungururwe.

Athanasie Mukeshinema ushinzwe ishami rigenzura ubuziranenge bw’amazi muri RSB agira ati “N’ubwo ayo mazi aba yaturutse mu nda y’isi ntaho ahurira n’imyanda, iyo ageze hanze agira byinshi biyangiza. Mikorobe ziza mu muyaga zayangiza,ashobora kuba ari n’ahantu hatubakiye neza bahamesera,baharagira inka, cyangwa hafi aho hakorerwa ubuhinzi. Kandi tuzi ko mu bihingwa no ku matungo bakoresha imiti yica udukoko yakwangiza amazi.”

Akomeza atanga inama z’uburyo ayo mazi yanyobwa ameze, ati “Iyo rero ahuye n’ibyo byose, ya mazi ntaba acyitwa amazi meza. Kugira ngo amazi y’isoko wemeze ko afite ubuziranenge agomba kuba yarapimwe bakemeza ko amazi ava mu isoko iyi n’iyi ari meza, ukiyavoma jya uyateka unayayungurure, kuko n’ubwo guteka byica mikorobe, hashobora kuba harimo indi myanda.”

Amazi asanzwe abaturage bavoma ku marobine ni amazi ayo ari yo yose atunganywa anyuze mu nganda, akongerwamo ibinyabutabire kugira ngo yice za mikorobe. Ni mu gihe amazi y’isoko aba atandukanye n’ayo kuko yo aza ari meza akanduzwa n’ibyo asanze hanze, aho yo mu kuyatunganya nta binyabutabire ashyirwamo , usibye kuyayungurura neza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Iyi nkuru ni nziza. Ariko ko nta photo y’umwanditsi iriho ngo nawe tumumenye nk’abandi di? Maze iminsi nsoma inkuru ze nkumva nifuje kumumenya!
Nk’iy’iy’inkwano yaranyemeje!

JMV yanditse ku itariki ya: 17-07-2019  →  Musubize

Birababaje abantu bakomoje gupfa bazira impanuka Police ikwiye gukazumurego mukugenzura impushya zogutwarimodoka zitangwa.

ALIAS KAZUBA yanditse ku itariki ya: 17-07-2019  →  Musubize

Ese uyu Alice ko nta photo ye iriho kdi atugezaho utuntu tw’ubwenge?

Peter yanditse ku itariki ya: 16-07-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka