Kuki abana bakurwa mu muhanda bakongera kuwusubiramo?

Bamwe mu bana bakurwa mu muhanda bagasubizwa mu miryango yabo bongera gusubira mu muhanda kuko ngo ibyo bahunze mu miryango bongera kubisangamo.

Bamwe mu bana barererwaga i Gitagata basubijwe imiryango yabo
Bamwe mu bana barererwaga i Gitagata basubijwe imiryango yabo

Byatangajwe na Bosenibamwe Aime, umuyobozi w’ikigo ngororamuco mu Rwanda ubwo abana 66 muri 413 bigishirizwaga mu kigo ngororamuco cya Gitagata kiri mu Bugesera, basubizwaga mu miryango yabo ku itariki ya 08 Ukuboza 2017.

Bosenibamwe agaragaza ko mu bana 819 bashyikirijwe imiryango bava mu bigo ngororamuco kuva mu mwaka wa 2014, abagera kuri 219 basubiye mu mihanda bajyanwa Iwawa.

Agira ati “Abana basubizwa mu miryango bagasanga ibibazo basizeyo byatumye bajya mu mihanda bitarakemutse. Abana bagerwaho n’amakimbirane yo mu miryango bigatuma basubira mu buzererezi.”

Akomeza ahamagarira ababyeyi basubijwe abana kwitwara neza mu miryango yabo bagaharanira ko abana babo batasubira mu mihanda kandi bagakomereza ku masomo abana babo baherewe mu bigo ngororamuco.

Ati “Babyeyi, igihe kirageze ngo imyitwarire mwagize yatumye abana banyu bajya mu mihanda igere ku iherezo. Mufatanye n’abavandimwe n’imiryango n’ubuyobozi kugira ngo mwite ku burere bw’abana banyu.”

Abana basubijwe mu miryango basinye amasezerano yuko batazongera gusubira mu muhanda
Abana basubijwe mu miryango basinye amasezerano yuko batazongera gusubira mu muhanda

Abana basubijwe ababyeyi babo, bakuwe mu mihanda yo mu turere 19 two hirya no hino mu gihugu.

Umwe mu bakuwe mu muhanda witwa Hakuzimana Jean Luc avuga ko ubuzima bubi bwo mu rugo aribwo bwatumye ajya mu muhanda.

Agira ati “Ubuzima bubi bwo mu muryango nibwo bwatumye njya kuba inzererezi mu muhanda. Naje i Gitagata ndiga. Uburere nahakuye bwatumye nsubizwa mu muryango ndihangana, ubu ndangije icyiciro cya mbere cya Kaminuza mu burezi.”

Akomeza abwira abasubijwe mu miryango ko kwihangana no kugendera ku ndangagaciro z’umuco nyarwanda aribyo bizatuma bagera ku iterambere.

Ati “Mwe musubiye mu rugo ibyatumye mujya mu muhanda ntaho byagiye, ariko muzihangane kandi mwitonde nibyo bizatuma mugira aho mugera.”

Bosenibamwe avuga ko bamwe mu bana basubira mu mihanda kuko basanga amakimbirane mu miryango yabo
Bosenibamwe avuga ko bamwe mu bana basubira mu mihanda kuko basanga amakimbirane mu miryango yabo

Muri uwo muhango abana basubijwe mu miryango yabo basinye amasezerano yo kutazongera guta cyangwa gutoroka imiryango ngo bajye mu mihanda.

Ababyeyi nabo basinyiye gukurikirana abana babo no kubarera nk’ababyeyi. Uturere dusinyira gukurikirana iyo miryango no gufasha imiryango ifite ibibazo byatera abana gutorongera.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, Dr Alivera Mukabaramba yabwiye ababyeyi ko bafite inshingano ikomeye yo kurera abana babo kuko ubusanzwe abana bakwiye kurererwa mu miryango atari mu bigo ngororamuco.

Agira ati “Iyo umwana ari mu muhanda hari uburenganzira bwo kuba mu muryango aba yavukijwe. Ntiyishima, ntiyiga, ntavuzwa, ntakura neza, ntiyambara neza n’ibindi bituma abaho neza.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu, Dr Alivera Mukabaramba
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, Dr Alivera Mukabaramba

Akomeza avuga ko ariyo mpamvu Leta y’u Rwanda yahagurukiye kurwanya ubuzererezi ku bana n’abakuru inashyira imbaraga mu gutuma abana barererwa mu miryango.

Niwemutoni Yvonne , umwe mu babyeyi bashyikirijwe abana babo avuga ko hari igihe abana nabo bananirana. Gusa yemera n’uburangare bwa bamwe mu babyeyi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka