Kuki abagenzi na ba komvayeri bahora bitana bamwana?

Nubwo Leta y’u Rwanda buri gihe ikangurira abikorera gutanga service nziza mu mirimo yabo ya buri munsi, hamwe na hamwe imitangire ya serivise irakinubirwa cyane n’abayihabwa. Ibi bigaragara cyane mu gutwara abantu n’ibintu, aho abenshi mu bunganira abatwara ibinyabiziga bazwi ku izina ry’aba komvayeri, bavugwaho imyitwarire itari myiza ku bagenzi babagana.

Benshi bemeza ko iyi myitwarire mibi y’aba ba komvayeri isebya cyane imitangire myiza ya serivise zo gutwara abantu n’ibintu, zari zitangiye kugenda zijya mu buryo.

Mu kiganiro Kigali Today yagiranye na bamwe mu bagenzi bifashisha ibinyabiziga bitandukanye mu mirimo yabo ya buri munsi , batangaje ibijyanye n’iyo myitwarire mibi ivugwa kuri ba komvayeri.

Binego Leila yagize ati: “Bamwe muri ba komvayeri bagaragariza agasuzuguro gakabije abagenzi, aho bababwira amagambo atarimo ikinyabupfura. Abandi bababwirana umujinya n’umushiha, kuburyo usanga abagenzi bagenda bibaza icyo baba bapfa n’abo ba komvayeri”.

Bahozi Kombozi nawe yunze mu rya Binego avuga ko hejuru y’icyo kinyabupfura gike bagaragariza abagenzi, hari bamwe muba komvayeri baba badafite isuku, banukira abagenzi icyuya, abandi babanukira inzoga n’itabi, ibyo byose bigatuma abagenzi baba banarimo n’abanyamahanga, banenga cyane iyo mitangire ya serivise.

Ibindi Bahozi yagaragaje anenga cyane ba komvayeri ndetse n’abatwara ibinyabiziga, ni uburyo binjiza abantu mu modoka babirukansa batitaye ku myaka yabo, rimwe na rimwe bakanahaguruka abantu bataricara, bikaviramo ab’ ingufu nkeya guhutara.

Bamwe muri ba komvayeri barabyemera abandi bakabihakana

Tumaze kumva ko abenshi mu bagenzi bahuriza ku myitwarire idahwitse ya ba Komvayeri, twegereye ba nyirubwite, abenshi biganjemo urubyiruko, bamwe bemeranywa n’abagenzi, abandi batera utwatsi ibyo banengwa.

Umwe mu bakorera ku murongo wa Nyamirambo, utashatse ko amazina ye atangazwa, mu mvugo isa nitamenyerewe na benshi yagize ati: “Burya ntawe utanga icyo adafite mwaaaaana’’.

Yakomeje avuga ko icyo kinyabupfura bashakwaho, ubwabo babona ntaho bagikura, kubera amateka baciyemo mu mikurire yabo.

Bamwe mu ba komvayeri bahagarara mu muryango w'imodoka igenda.
Bamwe mu ba komvayeri bahagarara mu muryango w’imodoka igenda.

Abandi bakorera ku murongo wa Kimironko batangarije Kigali Today ko ibyo bavugwaho ari urubwa baterwa, kuko icyo bapfana n’abagenzi ari ukubatwara nabo bakabishyura.

Uwitwa Mukundabantu yagize ati: “Abagenzi tubaha karibu mu modoka tukabageza ku cyapa bagiyeho, bakatwishyura tugakomeza. Ibyo by’imyitwarire mibi batwagiriza, ni urubwa rudafite aho rushingiye”.

Abagenzi nabo ngo si shyashya

Abagenzi nabo, ngo basaba byinshi aba komvayeri, batitaye ku mategeko y’umuhanda, bakumva ko kuba bishyuye, bibemerera ko ibyifuzo byabo, bigomba kuba indakorwaho kandi bigakurikizwa nta yandi mananiza.

Umwe mu batwara ibinyabiziga ukorera ku Murongo wa Remera mu Mujyi wa Kigali, yasobanuye amakosa y’abagenzi, akunze gutuma bagirana ibibazo na ba komvayeri.

Yagize ati: “Hari igihe abagenzi bategeka ko umuntu abasiga ahantu hatari icyapa, birengagije ko ari ikosa rihanirwa n’amategeko. Icyo gihe tutabikora kubera gutinya gucibwa amande na Polisi, hakabaho guterana amagambo, hagati y’umugenzi na komvayeri”.

Yakomeje avuga ko hari n’igihe umugenzi yanga kwishyura amafaranga y’urugendo, atanga impamvu z’uko batamusize aho yifuzaga gusigara hatemewe, cyangwa se hakaba n’igihe yanga kwishyura bamurengeje aho yaragiye kubera uburangare bwe.

Yanavuze kandi ko n’ubwo hatabura bamwe mu ba komvayeri bagaragaza icyo kinyabupfura gike, ko n’abagenzi nabo atari shyashya.

Yagize ati: “Hari igihe umukomvayeri abuza umugenzi gukubita ibiceri mu kirahure cy’imodoka asaba ko bamusiga kuko byangiza bikanasazisha ibirahure, umugenzi akamusubizanya agasuzuguro karenze urugero, bigatuma habamo guterana amagambo nawe”.

Ninde muhuza w’aba bombi? Abivugaho iki?

Nyuma y’igihe kitari gito ibinyabiziga bikorera mu kajagari, haje politike yo kubibumbira mu ma koperative. Abayobozi b’ayo makoperative, nibo baba bafite mu nshingano ibyo binyabiziga n’ababitwara.

Rwigimba Gratien umuyobozi ushinzwe gutwara abantu n’ibintu muri Koperative RFTC avuga ko amategeko yashyizweho yo gukumira iyo myitwarire ndetse aherekezwa n’ibihano, kubatandukiriye umurongo ngenderwaho.

Yagize at: “Twashyizeho amategeko y’uko nta mu shoferi cyangwa se umukomvayeri wemerewe kuza mu kazi yanyweye inzoga n’itabi.
Umwambaro ubaranga bahawe, bagomba guhora bawambaye mu kazi kandi umeshe. Twanashyizeho kandi itegeko ry’uko nta mu komvayeri ugomba kugenda ahagaze hejuru y’abagenzi, ko afite intebe yamugenewe”.

Abarenze kuri aya mategeko Gratien yatangaje ko bahagarikwa mu kazi burundu, ndetse na ba nyir’imodoka bagacibwa amande kubera iyo myitwarire iba yagaragaye kuba shoferi n’abakomvayeri b’amamodoka yabo.

Kubahana, kwakira neza abakugana, guha agaciro umurimo, byaba intango ikomeye yo kurwanya uwo mwuka mubi ukunze kugaragara hagati y’abagenzi nab a Komvayeri, ndetse no kubahiriza ayo mategeko bikaba bizagabanya kwitana ba mwana kugaragaye igihe kinini hagati ya ba komvayeri n’abagenzi.

Roger Marc Rutindukanamurego

Ibitekerezo   ( 3 )

Ni ngombwa gutanga amahugurwa muri customer services kubakozi bose bashinzwe transport ( public and private) muri uyu mugi wacu kuko urebye ibyo bakora nkeka ko nta muntu utabona services mbi zitangwa kandi cistomer service nziza ni indorerwamo y’imibereho y’igihugu n’abagituye muri rusange. hashakwe ibigo ( consultancies)bigishe abo bireba gutanga services nziza, biga no kuvuga neza.Birihutirwa kandi. Amahoro

Rugamba yanditse ku itariki ya: 13-08-2014  →  Musubize

ariko akenshi abaconvoyari nibo usanga bari mumakosa, bari basore dore inkumi zirimo ziba ari mbarwa kubera kenshi utuntu usanga benshi muri baba bafashe amagambo baba bakorsha , kandi ikinyabupfura cyabo rwose kigerwa kumashyi ari nabyo kenshi abagenzi bapfa nabo

kirenga yanditse ku itariki ya: 13-08-2014  →  Musubize

sha uyu Rutindukanamurego yakoze ubushakashatsi bwimbitse peppepepepepepepepepep

nadine yanditse ku itariki ya: 13-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka