Kujya mu mahanga gusobanura uko u Rwanda rwateje imbere umugore wo mu cyaro byamubereye nk’igitangaza

Umugore witwa Mujawamungu Hilarie wo mu kagari ka Mburabuturo mu murenge wa Muko mu karere ka Musanze avuga ko umugore wo mu cyaro yifitemo ububasha n’ubushobozi bwo kugira aho yigeza no gufasha abandi mu bikorwa bizana impinduka aho atuye.

Mujawamungu Hilarie avuga ko yagiye mu mahanga gusobanura uko u Rwanda rwateje imbere umugore wo mu cyaro
Mujawamungu Hilarie avuga ko yagiye mu mahanga gusobanura uko u Rwanda rwateje imbere umugore wo mu cyaro

Avuga ibi ahereye ku buhamya bw’uko yari abayeho mu buzima bwarangwaga no guhora ahohoterwa n’uwo bashakanye kubera kutagira uruhare mu iterambere ry’urugo. Uyu mugore mu mwaka wa 2012 ngo nibwo yabaye nk’ukangutse asobanukirwa uburenganzira bw’umugore, n’icyo yakora bikamufasha kwiteza imbere. Yihutiye gutinyuka, yishyira hamwe n’abandi mu ishyirahamwe ryatangiye riboha uduseke.

Yagize ati: “Twatangiye kuboha uduseke tukatugurisha ifaranga ritangira kwinjira, nanjye ntangira kugira uruhare mu iterambere ry’urugo, mfatanya n’uwo twashakanye. Aho ni ho natangiriye kuba nka wa mwana ukura avuye kure”.

Uretse ubukorikori, Mujawamungu yahise anitabira kwibumbira hamwe n’abandi mu makoperative yibanda ku bikorwa by’ubuhinzi, babasha kwihaza mu biribwa, batangira no gusagurira amasoko. Ubu ni na we uhagarariye ihuriro ry’amakoperative 50 ahuriyemo abahinzi 1500 mu Karere ka Musanze.

Yitabiriye inama mu mahanga bamusaba kubabwira uko umugore wo mu cyaro abayeho

Mu mwaka wa 2018 nibwo yagiye mu nama yigaga ku bibazo byugarije iterambere ry’umugore, yabereye mu gihugu cya Mauritania. Agira ati: “Bwa mbere mu mateka yanjye mba nuriye rutemikirere, nkimara kugera muri hoteli aho naraye mba numvise telefoni yo mu cyumba narayemo irahamagaye, ndayitaba, baba barambwiye bati ejo twifuza ko uzatanga ikiganiro ku ruhare rw’umugore wo mu cyaro mu kwiteza imbere yigobotora imirimo ivunanye akora ntihabwe agaciro, n’ikindi kiganiro kirebana no kurwanya ruswa. Ntabwo nazuyaje nabwiye uwampamagaye nti nditeguye”.

Bwarakeye ibyo biganiro byombi arabitanga nk’uko yakomeje abisobanurira Kigali Today. Ati: “Abari muri iyo nama bari abagore basobanutse, bakomeye b’abadogiteri, nanjye niviriye mu Ruhengeri ndi kuvuga Ikinyarwanda cy’igikiga cyanjye, ndi kwibaza nti ese ninde uri bwumve ibyo mvuga. By’amahirwe nari mfite umusemuzi, mbasha gutanga ubuhamya, abari aho twakoreye inama barishima cyane”.

Yongeraho ko mu mwaka wakurikiyeho nabwo yagiye no mu gihugu cya Tanzaniya aho yagiye gusobanurira abagore bo mu cyaro uko bakwiteza imbere.

Yagize ati: “Na ho nabyitwayemo neza mbasha gusobanurira abandi twari kumwe. Ibi byose mbikesha kuba ndi umugore wo mu cyaro utacyitinya, utagira ipfunwe ryo kubwira abandi aho navuye n’aho ngeze. Ibyangombwa byanjye(Pasiporo) biba biri hafi, niteguye kujya aho ari ho hose kubibwira abandi”.

Utu duseke tubohwa n'abagore bishyize hamwe na Mujawamungu kugira ngo biteze imbere
Utu duseke tubohwa n’abagore bishyize hamwe na Mujawamungu kugira ngo biteze imbere

Mujawamungu kimwe n’abandi bagore bishimira uburyo biteje imbere bahereye ku gaciro bahawe no gukangurirwa gutinyuka, bibafasha kwigobotora ubukene n’imirimo ivunanye bakoraga ntihabwe agaciro. Kuri ubu ngo bahugiye mu bikorwa byo kubyaza inyungu amahirwe yo kwibumbira hamwe, ibintu byababereye imbarutso yo kugira uruhare mu iterambere ry’ingo zabo.

Benshi mu bagore babarizwa mu karere ka Musanze batari mu bimina n’amashyirahamwe bibumbiye mu makoperative. Hari abafite imirimo mu nzego zinyuranye cyangwa abikorera ku giti cyabo. Aba bubakiye ku mahirwe bahawe n’igihugu yo kubegereza ibikorwa remezo n’izindi gahunda zirimo n’izunganira ubuhinzi, barushaho kwihuta mu iterambere nk’uko bamwe muri bo babihamirije Kigali Today.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nuwumuremyi Jeannine yibukije abaturage ko umuryango nyarwanda uzarushaho gutekana nibahashya burundu amakimbirane, bimakaza gushyira hamwe no kujya inama.

Yagize ati: “Uwo mutekano mu muryango mvuga ubaho ari uko abantu bagiye inama, bashyize hamwe, bafatanyije gukorera urugo bashishikajwe n’ibiruteza imbere. Ahakigaragara ikinyuranyo cy’ibyo nta terambere ryashoboka”.

Umunsi wahariwe umugore wo mu cyaro wahujwe n’umunsi wo kuzirikana uburere bw’umwana w’umukobwa.

Hari abagore batishoboye bo mu Murenge wa Muko borojwe inka enye, abana b’abakobwa barangije umwuga w’ubudozi bahabwa imashini enye zo kudoda n’ibikoresho by’ibanze bizabafasha mu gutangira uyu mwuga.

Hanatanzwe ibikoresho by’isuku ku marerero y’abana abiri abarizwa muri uyu murenge anahabwa n’ifu y’igikoma izajya igaburirwa abana bato bayigamo mu rwego rwo guhashya burundu ikibazo cy’imirire mibi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka